Yosuwa 11:1-23

11  Nuko Yabini umwami w’i Hasori abyumvise, atuma kuri Yobabu umwami w’i Madoni+ no ku mwami w’i Shimuroni no ku mwami wa Akishafu,+  atuma no ku bami bari mu majyaruguru mu karere k’imisozi miremire, no mu bibaya byo mu butayu bwo mu majyepfo ya Kinereti,*+ no muri Shefela+ no mu misozi ya Dori+ mu burengerazuba,  atuma no ku Banyakanani+ bari mu burasirazuba no mu burengerazuba, n’Abamori+ n’Abaheti+ n’Abaperizi+ n’Abayebusi+ bari mu karere k’imisozi miremire, n’Abahivi+ bari batuye munsi y’umusozi wa Herumoni,+ mu gihugu cy’i Misipa.+  Nuko baragenda bari kumwe n’ingabo zabo zose, ari abantu banganya ubwinshi n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja,+ bafite amafarashi+ n’amagare y’intambara byinshi cyane.  Abo bami bose bahurira aho bari basezeranye, bakambika ahantu hamwe ku mazi y’i Meromu kugira ngo batere Abisirayeli.+  Yehova abwira Yosuwa ati “ntubatinye+ kuko ejo nk’iki gihe nzabagabiza Abisirayeli bakabicisha inkota. Amafarashi yabo uzayateme ibitsi,+ utwike n’amagare yabo.”+  Yosuwa n’ingabo zari kumwe na we zose batera abo bami aho bari ku mazi y’i Meromu, babagwa gitumo.  Yehova abagabiza Abisirayeli+ barabica, barabakurikira babageza mu mugi utuwe cyane wa Sidoni+ n’i Misirefoti-Mayimu,+ babageza no mu bibaya bya Misipe+ mu burasirazuba. Bakomeza kubica kugeza aho babamariye bose.+  Hanyuma Yosuwa abakorera ibyo Yehova yari yamubwiye: amafarashi yabo ayatema ibitsi,+ n’amagare yabo arayatwika.+ 10  Icyo gihe Yosuwa arahindukira+ yigarurira n’i Hasori,+ yicisha inkota umwami waho,+ kuko Hasori ari yo yahoze ikomeye muri ubwo bwami bwose. 11  Bicisha inkota abantu bose bari bayirimo barabarimbura,+ ntibagira n’umwe basiga.+ Nuko i Hasori arahatwika. 12  Yosuwa yigarurira imigi yose y’abo bami, n’abo bami bose arabafata abicisha inkota,+ arabarimbura+ nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabimutegetse.+ 13  Imigi yari yubatse ku birundo by’amatongo ni yo yonyine Abisirayeli batatwitse. I Hasori ni ho honyine Yosuwa yatwitse. 14  Abisirayeli bajyanye amatungo ndetse n’ibintu byose basahuye muri iyo migi.+ Abantu ni bo bonyine Abisirayeli bicishije inkota kugeza aho babamariye bose.+ Nta n’umwe basize agihumeka.+ 15  Ibyo Yehova yategetse Mose umugaragu we, Mose na we yabitegetse Yosuwa,+ kandi ni byo Yosuwa yakoze. Nta jambo na rimwe yakuye ku byo Yehova yari yarategetse Mose byose.+ 16  Yosuwa yigarurira icyo gihugu cyose: akarere k’imisozi miremire, Negebu yose,+ akarere kose k’i Gosheni+ na Shefela+ na Araba,+ n’akarere k’imisozi miremire ya Isirayeli n’ibibaya byayo,+ 17  kuva ku musozi wa Halaki+ ugenda ukagera i Seyiri,+ ukageza i Bayali-Gadi+ mu kibaya cy’i Libani, munsi y’umusozi wa Herumoni;+ afata abami baho bose arabica.+ 18  Yosuwa yamaze iminsi myinshi arwana n’abo bami bose. 19  Nta mugi n’umwe wagiranye isezerano ry’amahoro n’Abisirayeli, uretse Abahivi+ batuye i Gibeyoni.+ Indi migi yose barwanye na yo barayigarurira.+ 20  Yehova yarabaretse binangira umutima+ bashoza intambara kuri Isirayeli, kugira ngo atabababarira,+ ahubwo abarimbure abatsembeho nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.+ 21  Icyo gihe nanone Yosuwa yaragiye arimbura Abanakimu+ bo mu karere k’imisozi miremire, ab’i Heburoni, ab’i Debiri, abo muri Anabu,+ abo mu karere kose k’imisozi miremire y’u Buyuda n’abo mu karere kose k’imisozi miremire ya Isirayeli.+ Yosuwa yabarimburanye n’imigi yabo.+ 22  Nta Banakimu basigaye+ mu gihugu cy’Abisirayeli, keretse i Gaza,+ i Gati+ no muri Ashidodi.+ 23  Nuko Yosuwa yigarurira igihugu cyose nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije Mose,+ agiha Abisirayeli ho gakondo akurikije imiryango yabo.+ Intambara irarangira, igihugu kigira ituze.+

Ibisobanuro ahagana hasi