Yohana 9:1-41

9  Igihe yihitiraga agenda, abona umuntu wavutse ari impumyi.  Nuko abigishwa be baramubaza bati “Rabi,+ ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be,+ ni nde wakoze icyaha+ kugira ngo avuke ari impumyi?”  Yesu arabasubiza ati “yaba uyu muntu cyangwa ababyeyi be, nta wakoze icyaha, ahubwo byabereyeho kugira ngo imirimo y’Imana igaragarire kuri we.+  Tugomba gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa.+ Ijoro+ rigiye kugwa, ubwo nta muntu ushobora kugira icyo akora.  Igihe cyose nkiri mu isi, ndi umucyo w’isi.”+  Amaze kuvuga atyo, acira hasi atoba akondo n’amacandwe, maze asiga ako kondo ku maso y’uwo muntu,+  aramubwira ati “genda wiyuhagire+ mu kidendezi cya Silowamu”+ (bisobanurwa ngo ‘Yaratumwe’). Ajya kwiyuhagira,+ agaruka areba.+  Nuko abaturanyi n’abandi bari basanzwe bamubona asabiriza baravuga bati “mbese uyu si wa muntu wahoraga yicaye asabiriza?”+  Bamwe baravuga bati “ni we.” Abandi bati “reka si we; ahubwo barasa.” Ariko uwo muntu aravuga ati “ni jye.” 10  Hanyuma baramubaza bati “none se byagenze bite kugira ngo amaso yawe ahumuke?”+ 11  Arabasubiza ati “wa muntu witwa Yesu yatobye akondo akansiga ku maso, arambwira ati ‘jya muri Silowamu+ wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira maze ndareba.” 12  Avuze atyo baramubaza bati “uwo muntu ari he?” Arabasubiza ati “simbizi.” 13  Bajyana uwo muntu wahoze ari impumyi, bamushyira Abafarisayo. 14  Bihurirana n’uko igihe Yesu yatobaga akondo akamuhumura amaso,+ hari ku munsi w’Isabato.+ 15  Icyo gihe Abafarisayo na bo bamubaza uko yahumutse.+ Arababwira ati “yanshyize akondo ku maso, hanyuma ndiyuhagira maze mbona ndarebye.” 16  Nuko bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “uriya si umuntu waturutse ku Mana kuko atubahiriza Isabato.”+ Abandi bati “bishoboka bite ko umuntu w’umunyabyaha yakora ibimenyetso+ nka biriya?” Bituma bacikamo ibice.+ 17  Nuko bongera kubaza ya mpumyi bati “uramuvugaho iki ko yaguhumuye amaso?” Uwo muntu aravuga ati “ni umuhanuzi.”+ 18  Icyakora Abayahudi ntibemera ko yari yarahoze ari impumyi none akaba areba, kugeza ubwo bahamagaye ababyeyi b’uwo muntu wari wahumutse. 19  Barababaza bati “uyu ni we mwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi? None se byagenze bite kugira ngo ubu abe areba?” 20  Nuko ababyeyi be baravuga bati “tuzi ko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. 21  Ariko uko byagenze kugira ngo ubu abe areba ntitubizi, kandi n’uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize ni mukuru. Agomba kwivugira.” 22  Ibyo ababyeyi be babivugiye ko batinyaga+ Abayahudi, kuko Abayahudi bari baramaze kwemeranya ko nihagira umuntu werura akavuga ko Yesu ari we Kristo, agomba kwirukanwa mu isinagogi.+ 23  Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati “ni mukuru nimumwibarize.” 24  Bongera guhamagara ubwa kabiri uwo muntu wari warahoze ari impumyi, baramubwira bati “singiza Imana+ uvuga ukuri; twe tuzi ko uwo mugabo ari umunyabyaha.” 25  Na we arabasubiza ati “niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba mbona.” 26  Nuko baramubaza bati “yagukoreye iki? Yahumuye amaso yawe ate?” 27  Arabasubiza ati “nabibabwiye ntimwumva. Kuki mushaka kongera kubyumva? Ese namwe murashaka kuba abigishwa be?” 28  Babyumvise baramutuka bati “ni wowe mwigishwa w’uwo muntu, ariko twe turi abigishwa ba Mose. 29  Tuzi ko Imana yavuganye na Mose,+ ariko uwo muntu we ntituzi aho yaturutse.”+ 30  Uwo muntu arabasubiza ati “ni igitangaza+ kuba mutazi aho yaturutse kandi yampumuye amaso! 31  Tuzi ko Imana itumva abanyabyaha,+ ahubwo ko umuntu wese utinya Imana kandi agakora ibyo ishaka ari we yumva.+ 32  Uhereye kera ntitwigeze twumva umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi. 33  Iyo uwo muntu aba ataraturutse ku Mana,+ nta kintu na kimwe yari gushobora gukora.” 34  Baramusubiza bati “wowe wese wavukiye mu byaha,+ none uratwigisha?” Nuko bamusunikira hanze.+ 35  Yesu yumva ko bamusohoye, maze amubonye aramubwira ati “mbese wizeye Umwana+ w’umuntu?” 36  Aramusubiza ati “uwo ni nde, nyagasani, kugira ngo mwizere?” 37  Yesu aramubwira ati “wamubonye, kandi ni we+ muvugana.” 38  Uwo muntu aravuga ati “ndamwizeye Mwami.” Hanyuma aramuramya.+ 39  Nuko Yesu aramubwira ati “naje muri iyi si nzanywe no guca uru rubanza:+ kugira ngo abatabona babone,+ n’ababona babe impumyi.”+ 40  Abafarisayo bari kumwe na we babyumvise baramubwira bati “ubwo se natwe turi impumyi?”+ 41  Yesu arababwira ati “iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite. Ariko noneho ubwo muvuga muti ‘turabona,’+ icyaha cyanyu+ kigumaho.”

Ibisobanuro ahagana hasi