Yohana 7:53–8:59
* Inyandiko zandikishijwe intoki za אBSys ntizishyiramo umurongo wa 53 kugeza ku gice cya 8 umurongo wa 11, (aho havugwa mu buryo bunyuranye mu yindi myandiko y’ikigiriki itandukanye) hagira hati:
53 Nuko baragenda buri wese ajya iwe.
8 Ariko Yesu ajya ku musozi w’Imyelayo.
2 Icyakora, mu museke yongera kujya mu rusengero, abantu bose baza aho ari; nuko aricara atangira kubigisha.
3 Abanditsi n’Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamaze kumuhagarika hagati yabo,
4 baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore yafashwe asambana.
5 Mu Mategeko Mose yadutegetse kujya dutera amabuye abagore nk’aba. Mu by’ukuri, wowe urabivugaho iki?”
6 Birumvikana ariko ko ibyo babivuze bamugerageza kugira ngo babone icyo bamurega. Ariko Yesu arunama atangira kwandikisha urutoki hasi.
7 Nuko bakomeje kumubaza cyane, arunamuka arababwira ati “utagira icyaha muri mwe nafate iya mbere amutere ibuye.”
8 Arongera arunama akomeza kwandika hasi.
9 Ariko abumvise ayo magambo batangira gusohoka umwe umwe uhereye ku bakuru, maze asigara wenyine na wa mugore wari hagati yabo.
10 Yesu arunamuka aramubaza ati “mugore, ba bandi bari he? Mbese nta n’umwe waguciriye urubanza?”
11 Aramubwira ati “nta we nyagasani.” Yesu aramubwira ati “nanjye singucira urubanza. Igendere; uhereye ubu ntukomeze kugendera mu cyaha.”
12 Yesu yongera kubabwira ati “ndi umucyo+ w’isi. Unkurikira ntazigera na rimwe agendera mu mwijima,+ ahubwo azagira umucyo w’ubuzima.”
13 Nuko Abafarisayo baramubwira bati “ni wowe ubwawe wihamya; ibyo uhamya si iby’ukuri.”
14 Yesu arabasubiza ati “niyo nakwihamya ubwanjye, ibyo mpamya+ ni iby’ukuri, kuko nzi aho naturutse n’aho njya.+ Ariko mwebwe ntimuzi aho naturutse n’aho njya.
15 Muca urubanza mukurikije ibya kamere,+ ariko jye nta muntu n’umwe ncira urubanza.+
16 Kandi niyo naca urubanza, urubanza rwanjye ni urw’ukuri, kuko ntari jyenyine, ahubwo Data wantumye ari kumwe nanjye.+
17 Nanone mu Mategeko yanyu haranditswe ngo ‘ubuhamya bw’abantu babiri ni ubw’ukuri.’+
18 Ni jye uhamya ibyanjye kandi na Data wantumye ahamya ibyanjye.”+
19 Nuko baramubaza bati “So ari he?” Yesu arabasubiza ati “ntimunzi kandi na Data ntimumuzi.+ Iyo mumenya na Data mwari kumumenya.”+
20 Ayo magambo yayavugiye aho baturira,+ ubwo yigishirizaga mu rusengero. Ariko nta wamufashe+ kuko igihe cye+ cyari kitaragera.
21 Nuko yongera kubabwira ati “ndagiye kandi muzanshaka,+ nyamara muzapfira mu byaha byanyu.+ Aho njya ntimubasha kuhaza.”
22 Abayahudi baravuga bati “ese agiye kwiyahura, ko avuze ngo ‘aho njya ntimubasha kuhaza?’”+
23 Akomeza ababwira ati “mwe mukomoka hasi, jye nkomoka hejuru;+ muri ab’iyi si,+ jye si ndi uw’iyi si.+
24 Ku bw’ibyo, ndababwira nti ‘muzapfira mu byaha byanyu.’+ Nimutizera ko ndi uwo mbabwira ko ndi we, muzapfira mu byaha byanyu.”+
25 Nuko baramubwira bati “uri nde?” Yesu arabasubiza ati “harya ubundi ndacyavugana iki namwe?
26 Mfite ibintu byinshi byo kubavugaho kandi naheraho nca urubanza. Koko rero, uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mvugira mu isi.”+
27 Ariko ntibasobanukirwa ko yababwiraga ibya Se.
28 Hanyuma Yesu aravuga ati “nimumara kumanika+ Umwana w’umuntu,+ ni bwo muzamenya ko ndi uwo mbabwira ko ndi we,+ kandi ko nta cyo nkora nibwirije,+ ahubwo ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije.+
29 Uwantumye ari kumwe nanjye; ntiyantaye kuko buri gihe nkora ibimushimisha.”+
30 Mu gihe yavugaga ibyo, benshi baramwizera.+
31 Nuko Yesu akomeza abwira Abayahudi bamwizeye ati “niba muguma mu ijambo ryanjye,+ muri abigishwa banjye nyakuri;
32 muzamenya ukuri,+ kandi ukuri ni ko kuzababatura.”+
33 Baramusubiza bati “turi urubyaro rwa Aburahamu,+ kandi ntitwigeze tuba imbata z’umuntu uwo ari we wese.+ Bishoboka bite ko wavuga uti ‘muzabaturwa’?”
34 Yesu arabasubiza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko ukora ibyaha wese aba ari imbata y’ibyaha.+
35 Byongeye kandi, imbata ntiguma mu rugo iteka, ariko umwana arugumamo iteka.+
36 Ku bw’ibyo rero, Umwana nababatura, ni bwo muzaba mubatuwe by’ukuri.+
37 Nzi ko muri urubyaro rwa Aburahamu; ariko murashaka kunyica+ kuko ijambo ryanjye ridatera imbere muri mwe.+
38 Ibyo nabonanye Data+ ni byo mvuga,+ kandi namwe mukora ibyo mwumvanye so.”
39 Baramusubiza bati “data ni Aburahamu.”+ Yesu arababwira ati “niba muri abana ba Aburahamu,+ nimukore imirimo ya Aburahamu.
40 Ariko none murashaka kunyica, jyewe umuntu wababwiye ukuri numvanye Imana.+ Aburahamu ntiyakoze ikintu nk’icyo.+
41 Mukora imirimo ya so.” Baramubwira bati “ntituri ibibyarirano. Dufite Data umwe,+ ni Imana.”
42 Yesu arababwira ati “iyo Imana iba So mwari kunkunda,+ kuko naje nturutse ku Mana none nkaba ndi hano.+ Sinaje nibwirije, ahubwo ni Yo yantumye.+
43 Ni iki gituma mutamenya ibyo mvuga? Ni ukubera ko mudashobora kumva ijambo ryanjye.+
44 Mukomoka kuri so Satani+ kandi mwifuza gukora ibyo so yifuza.+ Uwo yabaye umwicanyi agitangira;+ ntiyashikamye mu kuri, kuko ukuri kutari muri we. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibihuje na kamere ye, kuko ari umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma.+
45 Ariko jye ntimunyizera+ kubera ko mbabwira ukuri.
46 Ni nde muri mwe umpamya icyaha?+ Niba mvuga ukuri ni iki gituma mutanyizera?
47 Uwakomotse ku Mana yumva amagambo y’Imana.+ Iyo ni yo mpamvu ituma mutanyumva, kuko mutakomotse ku Mana.”+
48 Abayahudi baramusubiza bati “ntitwabivuze ukuri ko uri Umusamariya+ kandi ko ufite umudayimoni?”+
49 Yesu arabasubiza ati “nta mudayimoni mfite, ahubwo nubahisha Data,+ ariko mwe muransuzugura.
50 Icyakora sinishakira icyubahiro;+ hari ugishaka kandi ni we uca urubanza.+
51 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko umuntu niyitondera ijambo ryanjye atazigera apfa.”+
52 Abayahudi baramubwira bati “noneho tumenye ko ufite umudayimoni.+ Aburahamu yarapfuye+ ndetse n’abahanuzi.+ Ariko wowe uravuga uti ‘umuntu niyitondera ijambo ryanjye ntazigera asogongera+ ku rupfu.’
53 None se uruta+ data Aburahamu wapfuye? N’abahanuzi barapfuye.+ Wowe se wibwira ko uri nde?”
54 Yesu arabasubiza ati “niba nihesha ikuzo, ikuzo ryanjye ni ubusa. Ni Data umpesha ikuzo,+ uwo muvuga ko ari Imana yanyu;
55 nyamara ntimumuzi. Ariko jye ndamuzi.+ Ndamutse mvuze ko ntamuzi,+ naba mbaye umunyabinyoma nkamwe. Ariko jye ndamuzi kandi nitondera ijambo rye.+
56 So Aburahamu yashimishwaga cyane n’ibyiringiro yari afite byo kubona igihe cyanjye,+ kandi yarakibonye aranezerwa.”+
57 Nuko Abayahudi baramubwira bati “wowe nturagira n’imyaka mirongo itanu, none ngo wabonye Aburahamu?”
58 Yesu arababwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko mbere y’uko Aburahamu abaho nari ndiho.”+
59 Nuko bafata amabuye ngo bayamutere,+ ariko Yesu arihisha maze asohoka mu rusengero.