Yohana 7:1-53

7  Nyuma y’ibyo Yesu akomeza kuzenguruka muri Galilaya. Ntiyashakaga kujya i Yudaya kubera ko Abayahudi bashakaga kumwica.+  Iminsi mikuru y’Abayahudi, ari yo minsi mikuru y’ingando,+ yari yegereje.  Nuko abavandimwe be+ baramubwira bati “va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe na bo barebe imirimo ukora,  kuko nta muntu ushaka kumenyekana hose ukorera ibintu mu ibanga. Ubwo ukora ibyo, iyereke isi.”  Mu by’ukuri, abavandimwe be+ ntibamwizeraga.+  Nuko Yesu arababwira ati “igihe cyanjye ntikiragera,+ ariko mwebwe igihe cyanyu gihoraho.  Isi nta mpamvu ifite yo kubanga, ariko jye iranyanga kuko mpamya ko ibikorwa byayo ari bibi.+  Mwebwe nimujye mu minsi mikuru. Jye sinjya muri iyo minsi mikuru nonaha kuko igihe cyanjye+ kitaragera neza.”+  Amaze kuvuga ibyo, yigumira i Galilaya. 10  Ariko abavandimwe be bamaze kujya mu minsi mikuru, na we ajyayo, atari ku mugaragaro, ahubwo asa n’uwihishe.+ 11  Nuko Abayahudi bamushakira+ muri iyo minsi mikuru bavuga bati “wa muntu ari he?” 12  Abantu batangira kongorerana cyane bavuga ibye.+ Bamwe bakavuga bati “ni umuntu mwiza.” Abandi bati “oya, ahubwo ayobya abantu.” 13  Birumvikana ariko ko nta watinyukaga kuvugira ibye ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayahudi.+ 14  Igihe iminsi mikuru yari igeze hagati, Yesu yinjira mu rusengero atangira kwigisha.+ 15  Nuko Abayahudi baratangara maze baravuga bati “uyu muntu ubu bumenyi n’ubu bwenge+ yabikuye he ko nta mashuri yize?”+ 16  Yesu arabasubiza ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye.+ 17  Umuntu nashaka gukora ibyo uwantumye ashaka, azamenya niba ibyo nigisha bituruka ku Mana+ cyangwa niba mvuga ibyo nihimbiye. 18  Uvuga ibyo yihimbiye aba yishakira icyubahiro, ariko ushaka icyubahiro+ cy’uwamutumye, uwo ni umunyakuri kandi nta gukiranirwa kuba kuri muri we. 19  Mbese Mose ntiyabahaye Amategeko?+ Nyamara nta n’umwe muri mwe uyumvira. Kuki mushaka kunyica?”+ 20  Abantu baramusubiza bati “ufite umudayimoni.+ Ni nde ushaka kukwica?” 21  Yesu arabasubiza ati “nakoze ikintu kimwe,+ none mwese mwatangaye. 22  Ni yo mpamvu Mose yabategetse gukebwa,+ si uko byaturutse kuri Mose, ahubwo byaturutse kuri ba sokuruza,+ kandi mukeba umuntu ku isabato. 23  Niba umuntu akebwa ku isabato kugira ngo amategeko ya Mose aticwa, ese ubu mundakariye bene aka kageni kuko nakijije umuntu ku isabato?+ 24  Mureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”+ 25  Nuko bamwe mu baturage b’i Yerusalemu baravuga bati “ese uyu si wa muntu bashaka kwica?+ 26  Nyamara dore aravugira mu ruhame+ kandi nta cyo bavuga. Ese abatware bacu bamenye badashidikanya ko uyu ari Kristo?+ 27  Nyamara twe tuzi aho uyu muntu yaturutse;+ Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”+ 28  Nuko Yesu ari mu rusengero yigisha, arangurura ijwi aravuga ati “muranzi kandi muzi aho naturutse.+ Sinaje ku bwanjye,+ ahubwo uwantumye ariho koko+ kandi ntimumuzi.+ 29  Jye ndamuzi+ kuko ari jye umuhagarariye, kandi ni We wantumye.”+ 30  Nuko bashaka uko bamufata,+ ariko ntihagira urambura ukuboko ngo amufate, kuko igihe+ cye cyari kitaragera. 31  Nyamara abantu benshi baramwizeye,+ baravuga bati “ese mugira ngo Kristo naza azakora ibimenyetso+ biruta ibyo uyu muntu yakoze?” 32  Abafarisayo bumvise abantu bajujura bamuvugaho ibyo bintu, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo batuma abarinzi b’urusengero ngo bamufate.+ 33  Nuko Yesu aravuga ati “ndacyari kumwe namwe igihe gito mbere y’uko nsubira ku wantumye.+ 34  Muzanshaka+ ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza.”+ 35  Nuko Abayahudi barabazanya bati “uyu muntu arashaka kujya he ku buryo tutazamubona? Mbese arashaka kujya mu Bayahudi batataniye+ mu Bagiriki no kwigisha Abagiriki? 36  Ariya magambo avuze ngo ‘muzanshaka ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza,’ asobanura iki?” 37  Nuko ku munsi wa nyuma, ari wo munsi ukomeye muri iyo minsi mikuru,+ Yesu arahaguruka maze arangurura ijwi aravuga ati “niba hari ufite inyota+ naze aho ndi anywe. 38  Unyizera,+ nk’uko Ibyanditswe bivuga, ‘muri we hazadudubiza imigezi y’amazi y’ubuzima.’”+ 39  Icyakora, ibyo yabivuze yerekeza ku mwuka abamwizeye bari bagiye guhabwa. Abantu bari batarahabwa umwuka+ kuko Yesu yari atarahabwa ikuzo.+ 40  Nuko bamwe mu bari aho bumvise ayo magambo baravuga bati “rwose uyu ni we wa Muhanuzi.”+ 41  Abandi baravuga bati “uyu ni we Kristo.”+ Ariko abandi na bo baravuga bati “ese Kristo+ yaturuka i Galilaya?+ 42  Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi+ kandi agaturuka i Betelehemu+ mu mudugudu Dawidi yabagamo?”+ 43  Nuko abantu bacikamo ibice bamupfa.+ 44  Nubwo bamwe muri bo bashakaga kumufata, nta warambuye ukuboko ngo amufate. 45  Ba barinzi b’urusengero basubira ku bakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, na bo barababaza bati “kuki mutamuzanye?” 46  Abarinzi b’urusengero barabasubiza bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we.”+ 47  Abafarisayo barabasubiza bati “ese aho namwe ntimwayobejwe? 48  Hari umutware n’umwe cyangwa Umufarisayo wigeze amwizera?+ 49  Ahubwo aba bantu batazi Amategeko baravumwe.”+ 50  Nikodemu wari warigeze kujya kumureba, kandi wari umwe muri bo, arababwira ati 51  “mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza batabanje kumwumva+ no kumenya ibyo yakoze?” 52  Baramusubiza bati “ese nawe uri Umunyagalilaya? Genzura urebe urasanga nta muhanuzi+ ugomba guturuka i Galilaya.”* * Inyandiko zandikishijwe intoki za אBSys ntizishyiramo umurongo wa 53 kugeza ku gice cya 8 umurongo wa 11, (aho havugwa mu buryo bunyuranye mu yindi myandiko y’ikigiriki itandukanye) hagira hati: 53  Nuko baragenda buri wese ajya iwe.

Ibisobanuro ahagana hasi