Yohana 6:1-71

6  Nyuma y’ibyo Yesu ajya hakurya y’inyanja ya Galilaya, cyangwa Tiberiya.+  Ariko abantu benshi bakomeza kumukurikira, kuko bari babonye ibimenyetso yakoraga akiza abarwayi.+  Nuko Yesu azamuka umusozi,+ agezeyo yicarana n’abigishwa be.  Icyo gihe umunsi mukuru w’Abayahudi wa pasika+ wari wegereje.  Igihe Yesu yuburaga amaso akabona abantu benshi baza bamusanga, yabajije Filipo ati “turagurira he imigati yo kugaburira aba bantu bose?”+  Icyakora yabimubwiye amugerageza, kuko we ubwe yari azi icyo agiye gukora.  Filipo aramusubiza ati “n’uwagura imigati y’amadenariyo* magana abiri ntiyaba ihagije kugira ngo buri muntu abone agace gato.”+  Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya umuvandimwe wa Simoni Petero, aramubwira ati  “hano hari akana k’agahungu gafite imigati itanu y’ingano za sayiri+ n’udufi tubiri. Ariko se ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”+ 10  Yesu aravuga ati “mwicaze abantu nk’uko bicara bagiye kurya.”+ Aho hantu hari ibyatsi byinshi, nuko babyicaramo; hari abagabo nk’ibihumbi bitanu.+ 11  Yesu afata iyo migati, amaze gushimira ayihereza abari bicaye, na twa dufi atugenza atyo, bose babona ibyo bashakaga.+ 12  Ariko bamaze guhaga,+ abwira abigishwa be ati “muteranye ibice bisigaye kugira ngo hatagira igipfa ubusa.” 13  Nuko bateranya ibice by’imigati y’ingano za sayiri abariye bari bashigaje,+ buzuza ibitebo cumi na bibiri. 14  Abantu babonye ibimenyetso yakoraga, baravuga bati “nta gushidikanya, uyu ni we wa muhanuzi+ wagombaga kuza mu isi.” 15  Yesu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamugire umwami, arahava+ asubira ku musozi ari wenyine. 16  Bugorobye, abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja,+ 17  burira ubwato bambuka inyanja berekeza i Kaperinawumu. Icyo gihe bwari bumaze guhumana, kandi Yesu yari ataraza aho bari. 18  Nuko inyanja itangira kwivumbagatanya kubera ko hahuhaga umuyaga mwinshi cyane.+ 19  Ariko bamaze kugashya ibirometero bitanu cyangwa bitandatu, babona Yesu agenda hejuru y’inyanja, aza asanga ubwato, maze bagira ubwoba.+ 20  Ariko arababwira ati “ni jye ntimugire ubwoba!”+ 21  Nuko bemera ko ajya mu bwato, ubwato burakomeza bwomokera aho bageragezaga kujya.+ 22  Bukeye bwaho, imbaga y’abantu bari bahagaze ku yindi nkombe y’inyanja babona ko nta bundi bwato bwari buhasigaye uretse ubwato bumwe buto, kandi bamenya ko Yesu atinjiranye mu bwato n’abigishwa be, ahubwo ko bari bagiye bonyine. 23  Ariko amato yari avuye i Tiberiya agera hafi y’aho baririye ya migati igihe Umwami yari amaze gushimira. 24  Nuko iyo mbaga y’abantu babonye ko Yesu adahari ndetse n’abigishwa be, burira utwato twabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.+ 25  Bamubonye hakurya y’inyanja baramubwira bati “Rabi,+ wageze hano ryari?” 26  Yesu arabasubiza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko mutaje kunshaka kubera ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo ni ya migati mwariye mugahaga.+ 27  Ntimukorere ibyokurya byangirika,+ ahubwo mukorere ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka,+ ibyo Umwana w’umuntu azabaha; kuko Data ari we Mana, yamushyizeho ikimenyetso kigaragaza ko amwemera.”+ 28  Na bo baramubaza bati “twakora iki ngo dukore ibyo Imana ishima?” 29  Yesu arabasubiza ati “nguyu umurimo Imana ishima: ni uko mwizera+ uwo yatumye.”+ 30  Nuko baramubwira bati “none se ni ikihe kimenyetso+ uri bukore kugira ngo tukibone tukwizere? Ni ikihe gikorwa uri bukore? 31  Ba sogokuruza bariye manu+ mu butayu, nk’uko byanditswe ngo ‘yabahaye umugati wo kurya uvuye mu ijuru.’”+ 32  Nuko Yesu arababwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko Mose atabahaye umugati uvuye mu ijuru, ahubwo Data ni we ubaha umugati w’ukuri uvuye mu ijuru.+ 33  Umugati Imana itanga, ni umanuka uvuye mu ijuru kandi ugaha isi ubuzima.” 34  Hanyuma baramubwira bati “Mwami, jya uhora uduha uwo mugati.”+ 35  Yesu arababwira ati “ni jye mugati utanga ubuzima. Uza aho ndi ntazasonza, kandi unyizera ntazagira inyota ukundi.+ 36  Ariko narabibabwiye: mwarambonye nyamara ntimwizeye.+ 37  Umuntu wese Data ampa, azaza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzigera mwirukana.+ 38  Naje nturutse mu ijuru+ ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye+ ashaka. 39  Ibyo uwantumye ashaka ni uko hatagira umuntu n’umwe mu bo yampaye nzimiza, ahubwo ko ngomba kuzamuzura+ ku munsi wa nyuma. 40  Ibyo Data ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka,+ nanjye nkazamuzura ku munsi wa nyuma.”+ 41  Nuko Abayahudi baramwitotombera kubera ko yavuze ati “ndi umugati wavuye mu ijuru,”+ 42  batangira kuvuga+ bati “harya uyu si we Yesu mwene Yozefu,+ se na nyina ntitubazi? None ashobora ate kuvuga ngo ‘naje nturutse mu ijuru’?” 43  Yesu arabasubiza ati “mureke kwitotomba hagati yanyu. 44  Nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye,+ nanjye nkazamuzura ku munsi wa nyuma.+ 45  Byanditswe n’abahanuzi ngo ‘bose bazigishwa na Yehova.’+ Umuntu wese wumvise inyigisho za Data kandi akazemera aza aho ndi.+ 46  Si ukuvuga ko hari uwabonye Data,+ keretse uwavuye ku Mana; uwo ni we wabonye Data.+ 47  Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko uwizera aba afite ubuzima bw’iteka.+ 48  “Ni jye mugati+ w’ubuzima. 49  Ba sokuruza baririye manu+ mu butayu, nyamara barapfuye. 50  Uyu ni wo mugati wavuye mu ijuru kugira ngo umuntu wese uwuriyeho ye gupfa. 51  Ni jye mugati muzima wavuye mu ijuru. Nihagira urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose; kandi koko, umugati nzatanga ni umubiri wanjye+ kugira ngo isi ibone ubuzima.”+ 52  Nuko Abayahudi bajya impaka hagati yabo, bati “uyu muntu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” 53  Yesu na we arababwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko nimutarya umubiri+ w’Umwana w’umuntu kandi ngo munywe amaraso+ ye, nta buzima+ muzagira muri mwe. 54  Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye afite ubuzima bw’iteka, kandi nzamuzura+ ku munsi wa nyuma. 55  Umubiri wanjye ni ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye akaba icyo kunywa cy’ukuri. 56  Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye akomeza kunga ubumwe nanjye, kandi nanjye nkunga ubumwe na we.+ 57  Nk’uko Data uriho+ yantumye kandi nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko n’urya umubiri wanjye na we azabaho ku bwanjye.+ 58  Uyu ni wo mugati wavuye mu ijuru. Si nk’uwo ba sokuruza bariye, ariko bakarenga bagapfa. Urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose.”+ 59  Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga imbere ya rubanda, i Kaperinawumu. 60  Nuko benshi mu bigishwa be ngo babyumve, baravuga bati “iryo jambo riragoye kuryemera; ni nde ushobora kuritega amatwi?”+ 61  Ariko Yesu amenye muri we ko abigishwa be babyitotombeye, arababwira ati “mbese ibi bibabereye igisitaza?+ 62  None se mwabyifatamo mute mubonye Umwana w’umuntu azamutse asubira aho yahoze mbere?+ 63  Umwuka ni wo utanga ubuzima;+ umubiri nta cyo umaze. Amagambo nababwiye ni ay’umwuka+ kandi ni yo buzima.+ 64  Ariko hari bamwe muri mwe batizera.” Kuva bigitangira, Yesu yari azi abatarizeraga n’uwari kuzamugambanira.+ 65  Nuko akomeza ababwira ati “ni cyo cyatumye mbabwira ko nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”+ 66  Ibyo byatumye benshi mu bigishwa be bisubirira mu byo bahozemo,+ bareka kugendana na we.+ 67  Nuko Yesu abaza ba bandi cumi na babiri ati “mbese namwe murashaka kwigendera?” 68  Simoni Petero+ aramusubiza ati “Mwami, twagenda dusanga nde?+ Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka,+ 69  kandi twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana.”+ 70  Yesu arabasubiza ati “si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri?+ Nyamara umwe muri mwe arasebanya.”+ 71  Mu by’ukuri uwo yavugaga ni Yuda mwene Simoni Isikariyota, kuko ari we wari kuzamugambanira,+ nubwo yari umwe wo muri ba bandi cumi na babiri.

Ibisobanuro ahagana hasi