Yohana 5:1-47

5  Hanyuma y’ibyo habaye umunsi mukuru+ w’Abayahudi, maze Yesu arazamuka ajya i Yerusalemu.  I Yerusalemu, ku irembo ry’intama,+ hari ikidendezi cyitwaga Betesida mu giheburayo, cyari gifite amabaraza atanu akikijwe n’inkingi.  Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi benshi, impumyi, ibirema n’abari bafite ingingo z’umubiri zanyunyutse.  ——*  Aho hari umuntu wari umaze imyaka mirongo itatu n’umunani arwaye.  Yesu abonye uwo muntu aryamye kandi amenye ko yari amaze igihe kirekire+ arwaye, aramubaza ati “mbese urashaka gukira?”+  Uwo murwayi aramusubiza ati “Nyagasani, simfite umuntu wo kunshyira mu kidendezi iyo amazi yibirinduye, kandi iyo nje, undi antanga kumanukiramo.”  Yesu aramubwira ati “haguruka ufate ingobyi yawe ugende.”+  Uwo muntu ahita akira, maze afata ingobyi ye atangira kugenda. Uwo munsi hari ku isabato.+ 10  Hanyuma Abayahudi babwira uwo wari umaze gukira bati “ni ku Isabato, kandi amategeko+ ntiyemera ko utwara iyo ngobyi.” 11  Ariko arabasubiza ati “uwankijije ni we wambwiye ati ‘fata ingobyi yawe ugende.’” 12  Baramubaza bati “uwo muntu wakubwiye ngo ‘fata ingobyi yawe ugende’ ni nde?” 13  Ariko uwo mugabo wari wakijijwe ntiyari azi uwamukijije, kuko Yesu yari yigendeye kandi aho hakaba hari abantu benshi. 14  Nyuma y’ibyo, Yesu amusanga mu rusengero, aramubwira ati “dore wakize. Ntuzongere gukora icyaha, kugira ngo utazagerwaho n’ibirushijeho kuba bibi.” 15  Uwo muntu aragenda abwira Abayahudi ko ari Yesu wamukijije. 16  Nuko ibyo bituma Abayahudi batoteza+ Yesu, kuko yakoraga ibyo bintu ku Isabato. 17  Ariko arabasubiza ati “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu, kandi nanjye nkomeza gukora.”+ 18  Ngiyo impamvu yatumye Abayahudi barushaho gushaka kumwica,+ batamuziza gusa ko yicaga Isabato, ahubwo banamuhora ko yitaga Imana Se,+ bityo akigereranya+ n’Imana. 19  Yesu arabasubiza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko nta kintu na kimwe Umwana ashobora gukora yibwirije, keretse gusa icyo abonye Se akora,+ kuko ibyo Uwo akora ari byo n’Umwana akora. 20  Se akunda Umwana,+ akamwereka ibintu byose we ubwe akora, kandi azamwereka imirimo iruta iyi kugira ngo mutangare.+ 21  Nk’uko Data azura abapfuye akabagira bazima,+ ni ko Umwana na we abo ashaka abagira bazima.+ 22  Nta muntu n’umwe Data acira urubanza, ahubwo ibyo guca imanza byose yabihaye Umwana,+ 23  kugira ngo bose bubahe Umwana+ nk’uko bubaha Se. Utubaha Umwana ntiyubaha na Se wamutumye.+ 24  Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko uwumva ijambo ryanjye kandi akizera uwantumye, ari we ufite ubuzima bw’iteka.+ Ntashyirwa mu rubanza, ahubwo yavuye mu rupfu ajya mu buzima.+ 25  “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko igihe kigiye kugera, ndetse ubu cyageze, ubwo abapfuye+ bazumva ijwi+ ry’Umwana w’Imana, maze abazaba bararyumviye bakabaho.+ 26  Nk’uko Data afite ubuzima muri we,+ ni na ko yahaye Umwana kugira ubuzima muri we.+ 27  Yamuhaye ubutware bwo guca imanza,+ kuko ari Umwana w’umuntu.+ 28  Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva*+ bose bakumva ijwi rye 29  bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira guhabwa ubuzima,+ naho abakoze ibibi bakazukira gucirwa urubanza.+ 30  Nta kintu na kimwe nshobora gukora nibwirije. Uko numvise ni ko nca urubanza, kandi urubanza nca ni urw’ukuri+ kuko ntaharanira ibyo nshaka, ahubwo mparanira ibyo uwantumye ashaka.+ 31  “Niba ari jye jyenyine uhamya+ ibyanjye, ibyo mpamya si iby’ukuri.+ 32  Hari undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya+ kuri jye ari ukuri. 33  Mwatumye abantu kuri Yohana, kandi yahamije ukuri.+ 34  Icyakora sinishingikiriza ku buhamya bw’abantu, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukizwe.+ 35  Uwo muntu yari ameze nk’itara ryaka, rimurika, kandi mwamaze igihe gito mushaka kwishimira cyane umucyo we.+ 36  Ariko mfite ibimpamya biruta ibyo Yohana yahamije. Imirimo Data yampaye gukora, ni ukuvuga imirimo nkora+ ubwayo, ihamya ko Data yantumye. 37  Nanone Data wantumye yahamije ibyanjye.+ Ntimwigeze kumva ijwi rye cyangwa ngo mubone isura ye.+ 38  Ijambo rye ntiriguma muri mwe, kuko mutizeye uwo yatumye. 39  “Mushakashaka mu Byanditswe+ kuko mutekereza ko ari byo bizabahesha ubuzima bw’iteka; nyamara ibyo Byanditswe ni byo bimpamya.+ 40  Ariko ntimushaka kuza aho ndi ngo mubone ubuzima.+ 41  Sinemera icyubahiro giturutse ku bantu,+ 42  ariko nzi neza ko mudakunda Imana mu mitima yanyu.+ 43  Naje mu izina rya Data+ ntimwanyakira, ariko iyo hagira undi uza mu izina rye bwite, uwo muba mwaramwakiriye. 44  Mwakwizera mute kandi buri wese yishakira icyubahiro+ ahabwa na mugenzi we, mukaba mudashaka icyubahiro giturutse ku Mana yonyine?+ 45  Ntimutekereze ko nzabarega kuri Data; hari ubarega, ari we Mose,+ uwo mwiringiye. 46  Koko rero, iyo mwemera Mose, nanjye muba mwaranyemeye, kuko uwo yanditse ibinyerekeyeho.+ 47  Ariko se niba mutizera ibyo uwo+ yanditse, amagambo yanjye yo mwayizera mute?”

Ibisobanuro ahagana hasi

Yh 5:4
Yh 5:28