Yohana 3:1-36
3 Hariho umugabo wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemu,+ akaba yari umutware w’Abayahudi.
2 Uwo mugabo aza aho ari nijoro+ aramubwira ati “Rabi,+ tuzi ko uri umwigisha+ waturutse ku Mana,+ kuko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibimenyetso+ nk’ibyo ukora, Imana itari kumwe na we.”+
3 Yesu aramusubiza+ ati “ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabanje kongera kubyarwa,+ atabasha kubona ubwami bw’Imana.”+
4 Nikodemu aramubaza ati “umuntu ashobora kubyarwa ate kandi ashaje? Ntashobora kongera kwinjira mu nda ya nyina ngo avuke.”
5 Yesu aramusubiza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabyawe binyuze ku mazi+ no ku mwuka+ adashobora kwinjira mu bwami bw’Imana.
6 Icyavutse ku mubiri ni umubiri, kandi n’icyavutse ku mwuka ni umwuka.+
7 Ntutangazwe n’uko nkubwiye ko mugomba kongera kubyarwa.+
8 Umuyaga+ uhuha werekeza aho ushaka, ukumva ijwi ryawo ariko ntumenye aho uturuka n’aho ujya. Ni na ko bimeze ku muntu wese wabyawe binyuze ku mwuka.”+
9 Nikodemu aramusubiza ati “ibyo byashoboka bite?”
10 Yesu aramusubiza ati “uri umwigisha wa Isirayeli, none ntuzi ibyo bintu?+
11 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko ibyo tuzi ari byo tuvuga, kandi ko ibyo twabonye ari byo duhamya;+ ariko mwe ntimwemera ubuhamya dutanga.+
12 Niba narababwiye ibintu byo mu isi ntimwemere, nimbabwira ibyo mu ijuru+ muzemera mute?
13 Byongeye kandi, nta muntu n’umwe wazamutse ngo ajye mu ijuru,+ keretse uwamanutse ava mu ijuru,+ ari we Mwana w’umuntu.+
14 Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka+ mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu agomba kumanikwa,+
15 kugira ngo umwizera wese ashobore kubona ubuzima bw’iteka.+
16 “Imana yakunze+ isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege,+ kugira ngo umwizera+ wese atarimbuka,+ ahubwo abone ubuzima bw’iteka.+
17 Imana ntiyatumye Umwana wayo mu isi gucira isi urubanza,+ ahubwo byari ukugira ngo isi ikizwe+ binyuze kuri we.
18 Umwizera ntacirwa urubanza.+ Utamwizera yamaze gucirwa urubanza, kubera ko atizeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana.+
19 Iki ni cyo urubanza rushingiraho: umucyo+ waje mu isi,+ ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo,+ kuko ibikorwa byabo ari bibi.
20 Ukora ibikorwa bibi+ yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, kugira ngo ibikorwa bye bitagawa.+
21 Ariko ukora iby’ukuri aza mu mucyo,+ kugira ngo ibikorwa bye bigaragare ko byakozwe bihuje n’ibyo Imana ishaka.”
22 Hanyuma y’ibyo, Yesu n’abigishwa be bajya mu karere ka Yudaya, bamaranayo igihe runaka kandi abatiza+ abantu.
23 Ariko Yohana+ na we yabatirizaga muri Ayinoni hafi y’i Salimu kuko hari amazi menshi,+ kandi abantu bakomezaga kumusanga kugira ngo babatizwe,+
24 kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y’imbohe.+
25 Nuko abigishwa ba Yohana bajya impaka n’Abayahudi ku birebana no kwezwa,+
26 maze basanga Yohana baramubwira bati “Rabi, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorodani, uwo wahamije,+ dore arimo arabatiza none abantu bose baramusanga.”+
27 Yohana arabasubiza ati “nta kintu na kimwe umuntu ashobora kubona atagihawe giturutse mu ijuru.+
28 Mwebwe ubwanyu murampamya ko navuze nti ‘si jye Kristo,+ ahubwo noherejwe kumubanziriza.’+
29 Ufite umugeni ni we mukwe.+ Icyakora iyo incuti y’umukwe ihagaze imuteze amatwi, igira ibyishimo byinshi cyane ibitewe n’ijwi ry’umukwe. Ku bw’ibyo rero, ibyishimo byanjye biruzuye.+
30 Uwo agomba gukomeza gukuzwa, naho jye ngakomeza gucishwa bugufi.”
31 Uwaturutse hejuru asumba abandi bose.+ Uwaturutse mu isi ni uwo mu isi kandi avuga ibyo mu isi.+ Uwaturutse mu ijuru asumba abandi bose.+
32 Ibyo yabonye n’ibyo yumvise ni byo ahamya,+ ariko nta muntu wemera ubuhamya bwe.+
33 Uwemeye ubuhamya bwe aba yemeje ko Imana ari inyakuri.+
34 Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana,+ kuko Imana idatanga umwuka iwugera.+
35 Se akunda+ Umwana we kandi yashyize ibintu byose mu maboko ye.+
36 Uwizera+ Umwana afite ubuzima bw’iteka;+ utumvira Umwana ntazabona ubuzima,+ ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.+