Yohana 21:1-25
21 Nyuma y’ibyo, Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku nyanja ya Tiberiya; dore uko yabiyeretse:
2 Simoni Petero yari kumwe na Tomasi witwaga Didumo,+ na Natanayeli+ w’i Kana ho muri Galilaya hamwe na bene Zebedayo+ n’abandi bigishwa babiri.
3 Simoni Petero arababwira ati “ngiye kuroba.” Baramubwira bati “natwe turajyana nawe.” Baragenda burira ubwato, ariko muri iryo joro ntibagira icyo bafata.+
4 Ariko butangiye gucya, Yesu ahagarara ku nkombe; birumvikana ariko ko abigishwa be batamenye ko ari Yesu.+
5 Hanyuma Yesu arababwira ati “bana bato, hari icyo mufite cyo kurya?” Baramusubiza bati “nta cyo!”
6 Arababwira ati “mujugunye urushundura iburyo bw’ubwato muragira icyo mufata.”+ Nuko bararujugunya, ariko ntibashobora kurukururira mu bwato kuko amafi yari menshi.+
7 Nuko wa mwigishwa Yesu yakundaga+ abwira Petero+ ati “ni Umwami!” Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, yambara umwitero we kuko yari yambaye ubusa, asimbukira mu nyanja.
8 Ariko abandi bigishwa baza mu bwato buto bakurura urushundura rurimo amafi, kuko batari kure y’inkombe; bari nko kuri metero mirongo icyenda gusa.
9 Icyakora bomotse, babona umuriro w’amakara+ uriho amafi n’umugati.
10 Yesu arababwira ati “muzane ku mafi mumaze gufata.”
11 Nuko Simoni Petero ajya mu bwato akururira urushundura ku butaka, rwuzuye amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu. Ariko nubwo yari menshi cyane, urushundura ntirwacitse.
12 Yesu arababwira ati “muze musamure.”+ Nta n’umwe mu bigishwa wagize ubutwari bwo kumubaza ati “uri nde?” kuko bari bazi ko ari Umwami.
13 Yesu araza afata umugati arawubaha,+ abaha n’amafi.
14 Iyo yari incuro ya gatatu+ Yesu abonekera abigishwa be nyuma y’aho azukiye mu bapfuye.
15 Bamaze kurya, Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yohana, urankunda kurusha aya?”+ Aramubwira ati “yego Mwami, uzi ko ngukunda cyane.”+ Aramubwira ati “gaburira abana b’intama banjye.”+
16 Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yohana, urankunda?”+ Aramubwira ati “yego Mwami, uzi ko ngukunda cyane.” Aramubwira ati “ragira abana b’intama banjye.”+
17 Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yohana, urankunda cyane?” Petero arababara kubera ko yari amubajije ubwa gatatu ati “urankunda cyane?” Aramubwira ati “Mwami, umenya byose,+ kandi uzi ko ngukunda cyane.” Yesu aramubwira ati “gaburira abana b’intama banjye.+
18 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko igihe wari ukiri muto wikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka. Ariko numara gusaza, uzajya urambura amaboko undi agukenyeze,+ akujyane aho udashaka.”+
19 Ibyo yabivuze asobanura urupfu+ yari kuzapfa ahesha Imana icyubahiro.+ Nuko amaze kumubwira atyo, aramubwira ati “komeza unkurikire.”+
20 Petero akebutse abona wa mwigishwa Yesu yakundaga+ abakurikiye, ari na we wari warigeze kwigira inyuma akegamira mu gituza cye mu gihe cy’ifunguro rya nimugoroba, akamubwira ati “Mwami, ni nde ukugambanira?”
21 Nuko Petero amubonye abwira Yesu ati “Mwami, uyu we se azamera ate?”
22 Yesu aramubwira ati “niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira,+ ibyo bikurebaho iki? Wowe komeza unkurikire.”
23 Nuko iryo jambo ryamamara mu bavandimwe ko uwo mwigishwa atari kuzapfa. Nyamara Yesu ntiyavuze ko atari kuzapfa, ahubwo yaravuze ati “niba nshaka ko agumaho+ kugeza aho nzazira, ibyo bikurebaho iki?”
24 Uwo mwigishwa+ ni we uhamya ibyo kandi ni we wabyanditse; tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri.+
25 Mu by’ukuri, hari ibindi bintu byinshi Yesu yakoze. Biramutse byanditswe byose mu buryo burambuye, ndatekereza ko isi ubwayo itakwirwamo imizingo yakwandikwa.+