Yohana 19:1-42
19 Nuko muri uwo mwanya Pilato afata Yesu, amukubita ibiboko.+
2 Hanyuma abasirikare baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, bamwambika n’umwitero+ w’isine
3 bakajya bamwegera bakamubwira bati “ni amahoro Mwami w’Abayahudi!” Nanone bakamukubita inshyi mu maso.+
4 Pilato yongera gusohoka arababwira ati “dore mubazaniye hano hanze kugira ngo mumenye ko nta cyaha mubonyeho.”+
5 Nuko Yesu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’umwitero w’isine. Maze Pilato arababwira ati “wa muntu nguyu!”
6 Ariko abakuru b’abatambyi n’abarinzi b’urusengero bamubonye barasakuza bati “mumanike! Mumanike!”+ Pilato arababwira ati “nimumujyane mumwimanikire, kuko jye nta cyaha mubonyeho.”+
7 Abayahudi baramusubiza bati “dufite itegeko,+ kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize umwana w’Imana.”+
8 Nuko Pilato yumvise ayo magambo arushaho kugira ubwoba.
9 Yongera kwinjira mu ngoro ye maze abaza Yesu ati “ukomoka he?” Ariko Yesu ntiyamusubiza.+
10 Nuko Pilato aramubwira ati “uranga kumvugisha?+ Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura kandi nkagira n’ububasha bwo kukumanika?”
11 Yesu aramusubiza ati “nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru.+ Ni cyo gituma umuntu wakungabije ari we ufite icyaha gikomeye kurushaho.”
12 Ibyo byatumye Pilato akomeza gushaka uko yamurekura. Ariko Abayahudi barasakuza bati “nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari. Umuntu wese wigize umwami aba avuze nabi Kayisari.”+
13 Pilato yumvise ayo magambo asohora Yesu, maze yicara ku ntebe y’urubanza iri ahantu hitwa Ahashashwe Amabuye, ariko mu giheburayo hitwa Gabata.
14 Cyari igihe cyo kwitegura+ pasika; hari nko ku isaha ya gatandatu. Nuko abwira Abayahudi ati “dore umwami wanyu!”
15 Ariko barasakuza bati “mukureho! Mukureho! Mumanike!” Pilato arababwira ati “ese manike umwami wanyu?” Abakuru b’abatambyi baramusubiza bati “nta wundi mwami dufite keretse Kayisari.”+
16 Nuko ako kanya aramubaha kugira ngo amanikwe.+
Hanyuma bafata Yesu.
17 Yikorera igiti cye cy’umubabaro,+ arasohoka,+ ajya ahantu hitwa Igihanga, mu giheburayo+ hitwa Gologota.
18 Bagezeyo baramumanika;+ yari amanikanywe n’abandi bantu babiri, umwe ku ruhande rumwe, undi ku rundi, Yesu ari hagati.+
19 Nanone Pilato yandika itangazo arishyira ku giti cy’umubabaro. Ryari ryanditswe ngo “Yesu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi.”+
20 Nuko Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yesu yari amanitswe hari hafi y’umugi,+ kandi rikaba ryari ryanditse mu giheburayo, mu kilatini no mu kigiriki.
21 Ariko abakuru b’abatambyi b’Abayahudi babwira Pilato bati “ntiwandike ngo ‘Umwami w’Abayahudi,’ ahubwo wandike ko yavuze ati ‘ndi Umwami w’Abayahudi.’”
22 Pilato arabasubiza ati “ibyo nanditse nabyanditse.”
23 Abasirikare bamaze kumanika Yesu, bafata imyitero ye bayigabanyamo kane, buri musirikare atwara igice kimwe; hasigara ikanzu. Ariko iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi.+
24 Nuko baravugana bati “ntituyitanyure, ahubwo dukoreshe ubufindo kugira ngo tumenye uri bube nyirayo.” Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “bagabanye imyitero yanjye, kandi umwambaro wanjye bawukorera ubufindo.”+ Kandi koko, abasirikare bakoze ibyo bintu.
25 Icyakora, nyina wa Yesu+ na nyina wabo na Mariya+ muka Kilopa hamwe na Mariya Magadalena,+ bari bahagaze hafi y’igiti cy’umubabaro cya Yesu.
26 Nuko Yesu abonye nyina hamwe n’umwigishwa yakundaga+ bahagaze aho, abwira nyina ati “mugore, dore umwana wawe!”
27 Hanyuma abwira uwo mwigishwa ati “dore nyoko!” Uhereye ubwo, uwo mwigishwa amujyana iwe.
28 Hanyuma y’ibyo, Yesu amenye ko ibintu byose birangiye kugira ngo ibyanditswe bisohore, aravuga ati “mfite inyota.”+
29 Hari hateretse ikibindi cyuzuye divayi isharira. Nuko bashyira sipongo* yuzuye divayi isharira ku gati ka hisopu bayimushyira ku munwa.+
30 Bamaze kumuha kuri iyo divayi isharira, Yesu aravuga ati “birasohoye!”+ Nuko acurika umutwe, umwuka urahera.+
31 Kubera ko wari umunsi wo Kwitegura,+ kandi Abayahudi bakaba batarashakaga ko hagira imirambo iguma+ ku biti by’umubabaro ku Isabato, (kuko umunsi w’iyo Sabato wari ukomeye,)+ basabye Pilato ko babavuna amaguru bakabamanura.
32 Nuko abasirikare baraza bavuna amaguru y’umuntu wa mbere n’ay’undi wari umanikanywe na we.
33 Ariko bageze kuri Yesu, basanga yamaze gupfa, ntibamuvuna amaguru.
34 Ariko umwe mu basirikare amutikura icumu+ mu rubavu, ako kanya havamo amaraso n’amazi.
35 Uwabibonye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni ukuri; uwo muntu azi ko avuga ibintu by’ukuri, kugira ngo namwe mwizere.+
36 Mu by’ukuri, ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “nta gufwa rye rizavunwa.”+
37 Nanone hari ibindi byanditswe bivuga ngo “bazareba uwo bateye icumu.”+
38 Hanyuma y’ibyo, Yozefu wo muri Arimataya wari umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,+ asaba Pilato umurambo wa Yesu ngo awukureho, maze Pilato aramwemerera.+ Nuko araza akuraho umurambo we.+
39 Nanone Nikodemu, wa wundi waje kumureba bwa mbere nijoro, azana igipfunyika kizingiyemo ishangi n’umusagavu gipima ibiro nka mirongo itatu.+
40 Nuko bafata umurambo wa Yesu bawuzingiraho ibitambaro bashyiramo n’imibavu,+ nk’uko Abayahudi bagira umugenzo wo gutegura umurambo bagiye guhamba.
41 Aho hantu yamanitswe hari ubusitani, kandi muri ubwo busitani harimo imva+ nshya itarigeze ihambwamo.
42 Kubera ko hari ku munsi w’Abayahudi wo kwitegura,+ bashyira Yesu muri iyo mva, kuko yari iri hafi.