Yohana 18:1-40

18  Yesu amaze kuvuga ibyo ajyana n’abigishwa be hakurya y’ikibaya cya Kidironi+ ahantu hari ubusitani, maze we n’abigishwa be babwinjiramo.+  Yuda wamugambaniraga na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yajyaga ahahurira n’abigishwa be+ incuro nyinshi.  Nuko Yuda afata igitero cy’abasirikare n’abarinzi b’urusengero batumwe n’abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, bajyayo bitwaje imuri n’amatara n’intwaro.+  Kubera ko Yesu yari azi ibintu byose byari bigiye kumubaho,+ yigira imbere arababaza ati “murashaka nde?”  Baramusubiza bati “Yesu w’i Nazareti.”+ Arababwira ati “ni jye.” Icyo gihe Yuda wamugambaniraga+ na we yari ahagararanye na bo.  Ariko ababwiye ati “ni jye,” basubira inyuma+ bikubita hasi.  Nuko yongera kubabaza ati “murashaka nde?” Baravuga bati “Yesu w’i Nazareti.”  Yesu arabasubiza ati “nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba bagende,”  kugira ngo ijambo yavuze risohore ngo “mu bo wampaye nta n’umwe najimije.”+ 10  Hanyuma, kubera ko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo.+ Uwo mugaragu yitwaga Maluko. 11  Ariko Yesu abwira Petero ati “shyira inkota yawe mu rwubati rwayo.+ Mbese igikombe Data yampaye singomba kukinyweraho+ uko byagenda kose?” 12  Hanyuma cya gitero cy’abasirikare n’umukuru w’abasirikare n’abarinzi b’urusengero bari boherejwe n’Abayahudi bafata Yesu baramuboha, 13  maze babanza kumujyana kwa Ana, kuko yari sebukwe wa Kayafa, wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka.+ 14  Kayafa uwo ni wa wundi wagiriye Abayahudi inama ababwira ko byari bibafitiye akamaro ko umuntu umwe apfira abantu.+ 15  Icyo gihe Simoni Petero hamwe n’undi mwigishwa bakurikira Yesu.+ Uwo mwigishwa yari aziranye n’umutambyi mukuru. Nuko yinjirana na Yesu mu rugo rw’umutambyi mukuru, 16  ariko Petero we aguma hanze ku irembo.+ Nuko wa mwigishwa wundi wari uziranye n’umutambyi mukuru arasohoka, avugana n’umurinzi w’irembo maze yinjiza Petero. 17  Hanyuma umuja warindaga irembo abwira Petero ati “harya nawe nturi umwe mu bigishwa b’uyu muntu?” Aravuga ati “si ndi we.”+ 18  Icyo gihe abagaragu n’abarinzi b’urusengero bari bahagaze hafi aho bota; bari bacanye umuriro w’amakara+ bitewe n’uko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo yota. 19  Nuko umukuru w’abatambyi abaza Yesu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. 20  Yesu aramusubiza ati “nabwiye isi ku mugaragaro. Buri gihe nigishirizaga mu masinagogi no mu rusengero,+ aho Abayahudi bose bateranira, kandi nta kintu navugiye mu ibanga. 21  None urambariza iki? Baza abumvise ibyo nababwiye. Dore aba bose bazi ibyo navuze!” 22  Amaze kuvuga ayo magambo, umwe mu barinzi b’urusengero bari bahagaze aho akubita Yesu urushyi+ mu maso, aramubwira ati “ni uko usubiza umukuru w’abatambyi?” 23  Yesu aramusubiza ati “niba mvuze nabi, hamya ikibi mvuze; ariko se niba mvuze ibikwiriye, unkubitiye iki?” 24  Hanyuma Ana amwohereza kwa Kayafa umutambyi mukuru,+ aboshye. 25  Icyo gihe Simoni Petero yari ahagaze yota. Nuko baramubwira bati “harya nawe nturi umwe mu bigishwa be?” Arabihakana ati “si ndi we.”+ 26  Umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru wari mwene wabo wa wa muntu Petero yari yaciye ugutwi,+ aravuga ati “sinakubonye uri kumwe na we mu busitani?” 27  Ariko Petero yongera kubihakana; ako kanya isake irabika.+ 28  Nuko bavana Yesu kwa Kayafa, bamujyana mu ngoro ya guverineri.+ Icyo gihe hari mu gitondo cya kare. Ariko bo ntibinjira mu ngoro ya guverineri kugira ngo badahumana,+ maze babone uko baza kurya ibya pasika. 29  Nuko Pilato arasohoka abasanga aho bari aravuga ati “ni iki murega uyu muntu?”+ 30  Baramusubiza bati “iyo uyu muntu aba atakoze nabi, ntitwari kumukuzanira.” 31  Nuko Pilato arababwira ati “nimumujyane mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.”+ Abo Bayahudi baramusubiza bati “amategeko ntatwemerera kwica umuntu.”+ 32  Ibyo byabayeho kugira ngo ijambo Yesu yavuze asobanura urupfu yagombaga gupfa risohore.+ 33  Nuko Pilato yongera kwinjira mu ngoro ye maze ahamagara Yesu, aramubaza ati “mbese uri umwami w’Abayahudi?”+ 34  Yesu aramusubiza ati “mbese ibyo ubivuze ubyibwirije, cyangwa ni abandi bakubwiye ibyanjye?”+ 35  Pilato aramusubiza ati “si ndi Umuyahudi. Abo mu bwoko bwawe n’abakuru b’abatambyi ni bo bakunzaniye.+ Wakoze iki?” 36  Yesu aramusubiza+ ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si.+ Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye+ kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” 37  Pilato aramubwira ati “erega noneho uri umwami?” Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye ko ndi umwami.+ Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri.+ Umuntu wese uri mu ruhande rw’ukuri+ yumva ijwi ryanjye.”+ 38  Pilato aramubwira ati “ukuri ni iki?” Amaze kuvuga ibyo yongera gusohoka asanga Abayahudi, arababwira ati “nta cyaha mubonyeho.+ 39  Byongeye kandi, mufite umugenzo w’uko mbabohorera umuntu kuri pasika.+ None se murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayahudi?” 40  Nuko bongera gusakuza bati “ntutubohorere uyu, ahubwo utubohorere Baraba!” Baraba uwo yari umujura.+

Ibisobanuro ahagana hasi