Yohana 17:1-26

17  Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru+ aravuga ati “Data, igihe kirageze. Ubahisha umwana wawe, kugira ngo umwana wawe na we akubahishe,+  kuko wamuhaye gutwara abantu bose,+ ngo abo wamuhaye+ bose abahe ubuzima bw’iteka.+  Ubu ni bwo buzima bw’iteka:+ bitoze kukumenya,+ wowe Mana y’ukuri yonyine,+ bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.+  Naguhesheje icyubahiro+ ku isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.+  None ubu rero Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho.+  “Abantu wampaye ubakuye mu isi+ nabamenyesheje izina ryawe. Bari abawe maze urabampa, kandi bubahirije ijambo ryawe.  None ubu bamenye ko ibintu byose wampaye ari wowe biturukaho.  Nabahaye amagambo wampaye,+ barayakira, maze bamenya badashidikanya ko naje ndi intumwa yawe,+ kandi bizera ko ari wowe wantumye.+  Ni bo nsabira; sinsabira isi,+ ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe. 10  Ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe ni ibyanjye,+ kandi nabaherewemo icyubahiro. 11  “Nanone, sinkiri mu isi, ariko bo bari mu isi,+ kandi nje aho uri. Data wera, ubarinde+ ugiriye izina ryawe wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.+ 12  Nkiri kumwe na bo narabarindaga+ ngiriye izina ryawe wampaye. Nakomeje kubarinda, ntihagira n’umwe urimbuka,+ keretse umwana wo kurimbuka,+ kugira ngo ibyanditswe bisohore.+ 13  Ariko none ngiye kuza aho uri, kandi ibi ndabivugira mu isi kugira ngo ibyishimo byanjye bibuzuremo.+ 14  Nabahaye ijambo ryawe, ariko isi yarabanze+ kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.+ 15  “Singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi.+ 16  Si ab’isi,+ nk’uko nanjye ntari uw’isi.+ 17  Ubereshe+ ukuri; ijambo ryawe+ ni ukuri.+ 18  Nk’uko wantumye mu isi, nanjye nabatumye mu isi.+ 19  Niyeza ku bwabo, kugira ngo na bo bezwe+ n’ukuri. 20  “Sinsabira aba bonyine, ahubwo nanone ndasabira abazanyizera binyuze ku ijambo ryabo,+ 21  kugira ngo bose babe umwe,+ nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe,+ kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe,+ bityo isi yizere ko ari wowe wantumye.+ 22  Nanone nabahaye icyubahiro wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.+ 23  Nunze ubumwe na bo, nawe wunze ubumwe nanjye, kugira ngo na bo babe umwe rwose,+ bityo isi imenye ko ari wowe wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze. 24  Naho abo wampaye Data, ndifuza ko aho ndi na bo bahabana nanjye,+ kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze urufatiro+ rw’isi+ rutarashyirwaho. 25  Data ukiranuka,+ mu by’ukuri isi ntiyakumenye.+ Ariko jye narakumenye, kandi aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye.+ 26  Nabamenyesheje izina ryawe,+ kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi