Yohana 16:1-33
16 “Ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibasitaza.+
2 Abantu bazabaca mu isinagogi.+ Ndetse igihe kiraje, ubwo uzabica wese azatekereza ko akoreye Imana umurimo wera.+
3 Ariko bazakora ibyo bitewe n’uko batamenye Data nanjye ntibamenye.+
4 Ariko kandi, icyatumye mbibabwira ni ukugira ngo igihe cyabyo nikigera muzibuke ko nabibabwiye.+
“Icyakora, ibyo sinabibabwiye mbere kubera ko nari nkiri kumwe namwe.
5 Ariko noneho ngiye gusanga uwantumye,+ nyamara nta n’umwe muri mwe umbaza ati ‘urajya he?’
6 Ariko kubera ko nababwiye ibyo, agahinda+ kuzuye mu mitima yanyu.
7 Icyakora ndababwira ukuri: kuba ngiye ni mwe bifitiye akamaro, kuko nintagenda umufasha+ atazigera aza aho muri. Ariko ningenda nzamuboherereza.
8 Naza azaha isi ibimenyetso byemeza ku byerekeye icyaha, gukiranuka n’urubanza:+
9 azabanza ibyerekeye icyaha,+ kubera ko batanyizeye;+
10 akurikizeho ibyerekeye gukiranuka,+ kubera ko ngiye kwa Data kandi mukaba mutazongera kumbona;
11 hanyuma akurikizeho ibyerekeye urubanza,+ kubera ko umutware w’iyi si yaciriwe urubanza.+
12 “Nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha.+
13 Icyakora uwo mufasha naza, ari wo mwuka w’ukuri, azabayobora mu kuri kose+ kuko atazavuga ibyo yibwirije, ahubwo ibyo yumvise ni byo azavuga, kandi azabatangariza ibizaba bigiye kuza.+
14 Uwo ni we uzampesha icyubahiro,+ kuko azababwira ibyo nzamugezaho.+
15 Ibintu byose Data afite ni ibyanjye.+ Ni yo mpamvu mbabwiye ko azababwira ibyo nzamugezaho.
16 Hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona,+ kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone.”
17 Nuko bamwe mu bigishwa be baravugana bati “ibi atubwiye bisobanura iki, ngo ‘hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone,’ kandi ati ‘kuko ngiye kwa Data’?”
18 Ni ko kuvuga bati “ibi avuze bisobanura iki ngo ‘igihe gito’? Ntituzi ibyo avuga ibyo ari byo.”
19 Yesu amenye+ ko bashakaga kugira icyo bamubaza, arababwira ati “mbese murabazanya ibyo kubera ko mvuze nti ‘hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito mukazongera kumbona’?
20 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko muzarira kandi mukaboroga, ariko isi izishima. Muzagira agahinda,+ ariko agahinda kanyu kazahinduka ibyishimo.+
21 Iyo umugore arimo abyara, arababara kubera ko igihe cye kiba kigeze.+ Ariko iyo amaze kubyara umwana, ntiyongera kwibuka wa mubabaro kubera ko aba afite ibyishimo by’uko hari umuntu wavutse mu isi.
22 Nuko rero, ubu namwe mufite agahinda. Ariko nzongera kubabona kandi imitima yanyu izishima;+ ibyishimo byanyu nta wuzabibaka.
23 Icyo gihe+ nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko ikintu cyose+ muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha.+
24 Kugeza ubu nta kintu na kimwe murasaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa, kugira ngo ibyishimo byanyu bibe byuzuye.+
25 “Ibyo byose nabibabwiriye mu migani.+ Igihe kirageze, ubwo ntazongera kubabwirira mu migani, ahubwo nzajya mbabwira ibya Data neruye.
26 Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwiye ko nzajya mbasabira kuri Data.
27 Data ubwe abakunda bitewe n’uko mwankunze,+ kandi mukizera ko naje ndi intumwa ya Data.+
28 Naje nturutse kwa Data maze nza mu isi. Byongeye kandi, ngiye kuva mu isi maze njye kwa Data.”+
29 Abigishwa be baravuga bati “ntureba noneho ko utubwiye weruye, ntutubwirire mu ngero.
30 Ubu noneho tumenye ko uzi ibintu byose+ kandi ko udakeneye ko hagira umuntu ugira icyo akubaza.+ Ibyo ni byo bitumye twizera ko waturutse ku Mana.”+
31 Yesu arabasubiza ati “ubu se noneho murizeye?
32 Dore igihe kigiye kuza, ndetse kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe,+ mukansiga jyenyine. Icyakora sinzaba ndi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.+
33 Nababwiye ibyo kugira ngo mugire amahoro+ binyuze kuri jye. Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi.”+