Yohana 15:1-27
15 “Ni jye muzabibu+ w’ukuri, kandi Data ni we uwuhingira.+
2 Ishami ryose ryo kuri jye ritera imbuto arivanaho,+ kandi iryera imbuto ryose arikuraho ibisambo akarisukura,+ kugira ngo ryere imbuto nyinshi.+
3 Mwe mwamaze gusukurwa bitewe n’ijambo nababwiye.+
4 Mukomeze kunga ubumwe nanjye, nanjye nunge ubumwe namwe.+ Nk’uko ishami ridashobora kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mudashobora kwera imbuto mudakomeje kunga ubumwe nanjye.+
5 Ni jye muzabibu, namwe mukaba amashami. Ukomeza kunga ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na we, uwo ni we wera imbuto nyinshi,+ kuko nta kintu na kimwe mushobora gukora mutari kumwe nanjye.
6 Iyo umuntu adakomeje kunga ubumwe nanjye, aracibwa nk’ishami, akuma. Hanyuma abantu bagatoragura ayo mashami bakayajungunya mu muriro, agashya.+
7 Nimukomeza kunga ubumwe nanjye kandi amagambo yanjye akaguma muri mwe, mujye musaba icyo mushaka, muzagihabwa.+
8 Iki ni cyo cyubahisha Data: ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi kandi mukagaragaza ko muri abigishwa banjye.+
9 Nk’uko Data yankunze+ kandi nanjye nkaba mbakunda, mugume mu rukundo rwanjye.
10 Nimwubahiriza amategeko yanjye,+ muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nubahirije amategeko ya Data+ nkaguma mu rukundo rwe.
11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo mfite namwe mubigire, kandi ibyishimo byanyu bibe byuzuye.+
12 Ngiri itegeko mbahaye: ni uko mukundana nk’uko nanjye nabakunze.+
13 Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze.+
14 Muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.+
15 Sinkibita abagaragu, kuko umugaragu aba atazi ibyo shebuja akora. Ahubwo mbita incuti,+ kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data.+
16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbashyiraho kugira ngo mugende maze mukomeze kwera imbuto,+ kandi ngo imbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzajya musaba Data cyose mu izina ryanjye azajye akibaha.+
17 “Icyo mbategeka ni uko mukundana.+
18 Isi nibanga, mumenye ko yanyanze mbere y’uko ibanga.+
19 Iyo muba ab’isi, isi iba yarabakunze kuko mwari kuba muri abayo.+ Ariko noneho kuko mutari ab’isi,+ ahubwo nabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma isi ibanga.+
20 Muzirikane ijambo nababwiye nti ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza;+ niba barubahirije ijambo ryanjye, n’iryanyu bazaryubahiriza.
21 Ariko bazabakorera ibyo byose babahora izina ryanjye, kuko batazi uwantumye.+
22 Iyaba ntaraje ngo mbabwire, nta cyaha baba bafite.+ Ariko ubu nta cyo bafite bireguza ku bw’icyaha cyabo.+
23 Unyanze aba yanze na Data.+
24 Iyo mba ntarakoreye muri bo imirimo undi muntu wese atigeze akora,+ nta cyaha baba bafite.+ Ariko noneho barayibonye kandi baranyanga, banga na Data.+
25 Ariko ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko yabo bisohore ngo ‘banyanze nta mpamvu.’+
26 Umufasha naza, uwo nzaboherereza aturutse kuri Data,+ ari wo mwuka w’ukuri uturuka kuri Data, ni we uzahamya ibyanjye.+
27 Namwe mugomba kubihamya,+ kuko mwabanye nanjye kuva ngitangira.