Yohana 14:1-31
14 “Ntimuhagarike imitima.+ Mwizere Imana,+ nanjye munyizere.+
2 Mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi.+ Iyo itahaba mba narabibabwiye, kuko ngiye kubategurira umwanya.+
3 Nanone, niba ngiye kubategurira umwanya, nzagaruka+ kandi nzabakira iwanjye,+ kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba.+
4 Kandi aho ngiye, inzira murayizi.”
5 Tomasi+ aramubaza ati “Mwami, ntituzi aho ugiye.+ None inzira twayimenya dute?”
6 Yesu aramusubiza ati “ni jye nzira+ n’ukuri+ n’ubuzima.+ Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.+
7 Iyo mumenya, na Data muba mwaramumenye; guhera ubu muramuzi kandi mwaramubonye.”+
8 Filipo aramubwira ati “Mwami, twereke Data biraba bihagije.”
9 Yesu aramubwira ati “Filipo, nabanye namwe igihe kirekire kingana gitya, none nturamenya? Uwambonye yabonye na Data.+ None kuki uvuga uti ‘twereke Data’?+
10 Mbese ntiwizera ko nunze ubumwe na Data, Data na we akunga ubumwe nanjye?+ Ibintu mbabwira si ibyo nihimbira. Ahubwo Data ukomeza kunga ubumwe nanjye ni we ukora imirimo ye.+
11 Mwizere ko nunze ubumwe na Data kandi Data na we akaba yunze ubumwe nanjye. Niba mutanabyizeye, mwizezwe n’imirimo ubwayo.+
12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko unyizera na we azakora imirimo nkora, ndetse azakora imirimo ikomeye kuruta+ iyi, kuko ngiye kwa Data.+
13 Nanone icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana.+
14 Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.
15 “Niba munkunda muzubahiriza amategeko yanjye.+
16 Nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha uzabana namwe iteka ryose,+
17 ari wo mwuka w’ukuri+ isi idashobora kwakira,+ kuko itawureba kandi ikaba itawuzi. Mwe murawuzi kuko ugumana namwe, kandi ukaba uri muri mwe.+
18 Sinzabasiga mu bwigunge.+ Nzagaruka aho muri.
19 Hasigaye igihe gito isi ntiyongere kumbona,+ ariko mwe muzambona+ kuko ndiho, kandi namwe muzabaho.+
20 Icyo gihe muzamenya ko nunze ubumwe na Data kandi ko mwunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe namwe.+
21 Uwemera amategeko yanjye kandi akayubahiriza, uwo ni we unkunda.+ Unkunda, Data na we azamukunda, kandi nanjye nzamukunda mwiyereke mu buryo bwuzuye.”
22 Yuda+ utari Isikariyota aramubwira ati “Mwami, byagenze bite ngo ube ushaka kutwiyereka mu buryo bwuzuye, ariko ntiwiyereke isi?”+
23 Yesu aramusubiza ati “niba umuntu ankunda, azubahiriza+ ijambo ryanjye kandi Data azamukunda; tuzaza aho ari tubane na we.+
24 Utankunda ntiyubahiriza amagambo yanjye. Iri jambo mwumva si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.+
25 “Nababwiye ibi bintu nkiri kumwe namwe.
26 Ariko umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi abibutse ibyo nababwiye byose.+
27 Mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye.+ Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba.
28 Mwumvise ko nababwiye nti ‘ndagiye kandi ndagaruka aho muri.’ Niba munkunda munezezwe n’uko ngiye kwa Data, kuko Data anduta.+
29 Dore mbibabwiye bitaraba,+ kugira ngo nibiba muzizere.
30 Sinongera kuvugana namwe byinshi, kuko umutware+ w’isi aje, kandi nta bubasha amfiteho.+
31 Ahubwo ni ukugira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko uko Data yantegetse+ gukora ari ko nkora. Muhaguruke tuve hano.