Yohana 13:1-38

13  Mbere y’umunsi mukuru wa pasika, Yesu yari azi ko igihe cye cyo kuva mu isi agasanga Se+ kigeze.+ Kubera ko yari yarakunze abe bari mu isi,+ yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo.  Icyo gihe Satani yari yamaze gushyira mu mutima wa Yuda Isikariyota+ mwene Simoni igitekerezo cyo kumugambanira.+ Ifunguro rya nimugoroba ryari rigikomeza.  Kubera ko Yesu yari azi ko Se yari yarashyize ibintu byose mu maboko ye,+ kandi ko yari yaraturutse ku Mana+ none akaba yari agiye gusubira ku Mana,  ahaguruka aho bafatiraga ifunguro rya nimugoroba, ashyira ku ruhande umwitero we maze afata igitambaro cy’amazi aragikenyera.+  Hanyuma asuka amazi mu ibesani, atangira koza ibirenge+ by’abigishwa be no kubihanaguza igitambaro cy’amazi yari akenyeye.  Nuko ageze kuri Simoni Petero, Petero aramubaza ati “Mwami, uranyoza ibirenge?”+  Yesu aramusubiza ati “ibyo nkora ubu ntubisobanukiwe, ariko uzabisobanukirwa hanyuma.”+  Petero aramubwira ati “ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “nintakoza+ nta cyo uri bube uhuriyeho nanjye.”  Simoni Petero aramubwira ati “Mwami, ntunyoze ibirenge gusa, ahubwo unyoze n’ibiganza n’umutwe.” 10  Yesu aramubwira ati “uwiyuhagiye+ nta kindi aba agikeneye uretse gukaraba ibirenge, kuko aba asukuye wese wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.” 11  Koko rero, yari azi umuntu wamugambaniraga.+ Ni yo mpamvu yavuze ati “mwese si ko musukuye.” 12  Nuko amaze kuboza ibirenge no kwambara umwitero we, agaruka ku meza arababwira ati “ese muzi icyo mbakoreye? 13  Munyita ‘Umwigisha’+ n’‘Umwami,’+ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko ndi koko.+ 14  Ku bw’ibyo rero, niba mbogeje ibirenge+ kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge.+ 15  Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora.+ 16  Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko umugaragu ataruta shebuja, kandi ko uwatumwe ataruta uwamutumye.+ 17  Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora.+ 18  Simvuze mwese; abo natoranyije+ ndabazi. Ahubwo ni ukugira ngo Ibyanditswe bisohore,+ ngo ‘uwajyaga arya ku byokurya byanjye ni we wambanguriye agatsinsino.’+ 19  Uhereye ubu ndabibabwira bitaraba,+ kugira ngo nibiba muzizere ko ndi we. 20  Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko uwakira umuntu wese ntumye, nanjye aba anyakiriye,+ kandi unyakira aba yakiriye uwantumye.”+ 21  Yesu amaze kuvuga ibyo, ahagarika umutima cyane, arabahamiriza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”+ 22  Abigishwa batangira kurebana, bibaza uwo yavugaga uwo ari we.+ 23  Umwe mu bigishwa ba Yesu yari yicaye imbere y’igituza cye, kandi Yesu yaramukundaga.+ 24  Nuko Simoni Petero amucira amarenga, aramubwira ati “tubwire uwo avuga uwo ari we.” 25  Uwo mwigishwa yigira inyuma yegamira mu gituza cya Yesu, aramubwira ati “Mwami, ni nde?”+ 26  Nuko Yesu aramusubiza ati “ni uwo ndi buhe agace k’umugati maze gukoza.”+ Hanyuma amaze gukoza ako gace k’umugati, agahereza Yuda mwene Simoni Isikariyota. 27  Amaze gufata ako gace k’umugati, Satani amwinjiramo.+ Nuko Yesu aramubwira ati “icyo ukora, gikore vuba.” 28  Icyakora nta n’umwe mu bari ku meza wamenye impamvu amubwiye atyo. 29  Bamwe batekereje ko ubwo Yuda ari we wari ufite agasanduku k’amafaranga,+ Yesu yamubwiraga ati “gura ibintu tuzakenera mu munsi mukuru,” cyangwa ko yagombaga kugira icyo aha abakene.+ 30  Nuko amaze kwakira ako gace k’umugati ahita asohoka; icyo gihe hari nijoro.+ 31  Amaze gusohoka, Yesu aravuga ati “ubu Umwana w’umuntu ahawe icyubahiro,+ kandi Imana ihawe icyubahiro binyuze kuri we. 32  Imana ubwayo izamuhesha icyubahiro,+ kandi na we azahita ayihesha icyubahiro. 33  Bana bato,+ ndacyari kumwe namwe igihe gito. Muzanshaka; kandi nk’uko nabwiye Abayahudi nti ‘aho njya ntimushobora kuhaza,’+ namwe ubu ndabibabwiye. 34  Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze+ namwe abe ari ko mukundana.+ 35  Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”+ 36  Simoni Petero aramubaza ati “Mwami, ugiye he?” Yesu aramusubiza ati “aho njya ntushobora kunkurikira ubu, ariko nyuma uzankurikira.”+ 37  Petero aramubwira ati “Mwami, kuki ubu ntashobora kugukurikira? Nzahara ubugingo bwanjye kubera wowe.”+ 38  Yesu aramubwira ati “ngo uzahara ubugingo bwawe kubera jye? Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira ko isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi