Yohana 12:1-50
12 Nuko hasigaye iminsi itandatu ngo pasika ibe, Yesu agera i Betaniya,+ aho Lazaro,+ wa wundi Yesu yari yarazuye mu bapfuye, yabaga.
2 Hanyuma bamutegurirayo ifunguro rya nimugoroba; Marita+ ni we wabakoreraga,+ naho Lazaro ari umwe mu bari bicaranye na we ku meza.+
3 Nuko Mariya afata igice cya litiro y’amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada,+ amavuta y’umwimerere ahenze cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu, abihanaguza umusatsi we.+ Impumuro y’ayo mavuta ahumura neza itama mu nzu hose.
4 Ariko umwe mu bigishwa be witwaga Yuda Isikariyota,+ ari na we wari ugiye kumugambanira, aravuga ati
5 “kuki aya mavuta ahumura neza+ atagurishijwe amadenariyo magana atatu ngo ahabwe abakene?”+
6 Icyakora ibyo ntiyabivuze bitewe n’uko yari ahangayikishijwe n’abakene, ahubwo yabitewe n’uko yari umujura,+ akaba ari we wari ufite agasanduku k’amafaranga,+ kandi yajyaga yiba amafaranga yashyirwagamo.
7 Nuko Yesu aravuga ati “nimumureke akomeze uwo muhango, kugira ngo ategure umunsi nzahambwa.+
8 Abakene+ muri kumwe na bo iteka ryose, ariko jye ntituzahorana iteka.”
9 Nuko Abayahudi benshi bamenya ko ariyo maze baraza, batazanywe no kureba Yesu wenyine, ahubwo bazanywe no kureba na Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye.+
10 Icyo gihe abakuru b’abatambyi bajya inama yo kwica na Lazaro,+
11 kuko Abayahudi benshi bajyagayo bakizera Yesu+ kubera we.
12 Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje mu minsi mikuru bumvise ko Yesu agiye kuza i Yerusalemu,
13 bafata amashami y’imikindo+ bajya kumusanganira. Barangurura amajwi+ bati “turakwinginze,+ dukize! Hahirwa uje mu izina rya Yehova,+ hahirwa umwami+ wa Isirayeli!”
14 Ariko Yesu amaze kubona icyana cy’indogobe+ acyicaraho, nk’uko byanditswe ngo
15 “ntutinye wa mukobwa w’i Siyoni we. Dore umwami wawe aje+ yicaye ku cyana cy’indogobe.”+
16 Mu mizo ya mbere,+ abigishwa be ntibasobanukiwe ibyo bintu. Ariko Yesu amaze guhabwa ikuzo,+ ni bwo bibutse ko ibyo byanditswe kuri we kandi ko babimukoreye.+
17 Ya mbaga y’abantu bari kumwe na we igihe yahamagaraga Lazaro+ akava mu mva, akamuzura mu bapfuye, bakomeza guhamya ibye.+
18 Kubera iyo mpamvu, abantu benshi na bo baza aho ari, kuko bari bumvise icyo kimenyetso+ yakoze.
19 Ibyo byatumye Abafarisayo+ babwirana bati “murabona ko murushywa n’ubusa. Dore isi yose yamukurikiye!”+
20 Icyo gihe mu bari baje gusenga muri iyo minsi mikuru, harimo Abagiriki.+
21 Nuko begera Filipo+ wakomokaga i Betsayida ho muri Galilaya, baramubwira bati “nyakubahwa, turashaka kureba Yesu.”+
22 Filipo araza abibwira Andereya. Andereya na Filipo na bo bajya kubibwira Yesu.
23 Ariko Yesu arabasubiza ati “igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo.+
24 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko iyo impeke y’ingano itaguye mu butaka ngo ipfe, ikomeza kuba impeke imwe gusa; ariko iyo ipfuye,+ ni bwo yera imbuto nyinshi.
25 Ukunda ubugingo bwe araburimbura, ariko uwanga ubugingo bwe+ muri iyi si, azaburindira ubuzima bw’iteka.+
26 Umuntu nashaka kunkorera, ankurikire, kandi aho ndi ni ho unkorera na we azaba.+ Umuntu nankorera, Data azamwubahisha.+
27 Ubu umutima wanjye urahagaze;+ mvuge iki se kandi? Data, ndokora unkure muri iki gihe+ cy’amakuba! Nyamara iki gihe cy’amakuba kigomba kungeraho, kuko ari cyo cyatumye nza.
28 Data, ubahisha izina ryawe.” Nuko mu ijuru humvikanira ijwi+ rigira riti “nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”+
29 Nuko imbaga y’abantu bari bahagaze hafi aho baryumvise bavuga ko ari inkuba. Abandi baravuga bati “ni umumarayika umuvugishije.”
30 Yesu arabasubiza ati “iryo jwi ntiryumvikanye ku bwanjye, ahubwo ni ku bwanyu.+
31 Ubu iyi si iciriwe urubanza; ubu umutware w’iyi si+ agiye kujugunywa hanze.+
32 Nyamara jyeweho, ninzamurwa+ nkava mu isi, nzireherezaho abantu b’ingeri zose.”+
33 Mu by’ukuri, ibyo yabivuze ashaka gusobanura urupfu yari agiye gupfa.+
34 Nuko abantu baramusubiza bati “twumvise mu Mategeko ko Kristo agumaho iteka ryose.+ None bishoboka bite ko uvuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzamurwa?+ Uwo Mwana w’umuntu ni nde?”+
35 Nuko Yesu arababwira ati “umucyo uracyari kumwe namwe igihe gito. Mugende mugifite umucyo, kugira ngo umwijima+ utabaganza; ugenda mu mwijima ntaba azi aho ajya.+
36 Mu gihe mugifite umucyo, mwizere umucyo kugira ngo mubone uko muba abana b’umucyo.”+
Yesu amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya kubihisha.
37 Ariko nubwo yari yarakoreye ibimenyetso byinshi imbere yabo, ntibamwizeye,
38 kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Yehova, ni nde wizeye ibyo twumvise?+ Kandi se ukuboko kwa Yehova kwahishuriwe nde?”+
39 Impamvu yatumye badashobora kwizera, nanone yavuzwe na Yesaya agira ati
40 “yahumye amaso yabo n’imitima yabo arayinangira,+ kugira ngo batarebesha amaso yabo ngo basobanukirwe mu mitima yabo maze bahindukire nanjye mbakize.”+
41 Yesaya yavuze atyo bitewe n’uko yabonye ikuzo rya Kristo,+ kandi ni we yavugaga.
42 Icyakora, no mu batware harimo benshi bamwizeye,+ ariko kubera Abafarisayo, ntiberura ko bamwizera, kugira ngo batirukanwa mu isinagogi,+
43 kuko bakundaga icyubahiro cy’abantu kuruta icy’Imana.+
44 Icyakora Yesu arangurura ijwi aravuga ati “unyizera si jye gusa aba yizeye, ahubwo aba yizeye n’uwantumye;+
45 kandi umbonye aba abonye n’uwantumye.+
46 Naje ndi umucyo w’isi+ kugira ngo umuntu wese unyizera ataguma mu mwijima.+
47 Ariko umuntu niyumva amagambo yanjye ntayakomeze, simucira urubanza; kuko ntazanywe no gucira isi urubanza,+ ahubwo naje gukiza isi.+
48 Unyanze kandi ntiyakire amagambo yanjye, hari umucira urubanza. Amagambo+ navuze ni yo azamucira urubanza ku munsi wa nyuma,
49 kubera ko ntavuze ibyo nibwirije, ahubwo Data wantumye ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga.+
50 Nanone nzi ko itegeko rye ari ryo buzima bw’iteka.+ Ku bw’ibyo rero, ibyo mvuga, uko Data yabimbwiye nanjye ni ko mbivuga.”+