Yohana 11:1-57
11 Hariho umuntu wari urwaye witwaga Lazaro, wari utuye i Betaniya mu mudugudu bashiki be bari batuyemo, ari bo Mariya na Marita.+
2 Mariya uwo ni wa wundi wari warasize Umwami amavuta ahumura neza+ kandi agahanaguza ibirenge bye umusatsi we;+ musaza we Lazaro yari arwaye.
3 Nuko bashiki be batuma kuri Yesu bati “Mwami, dore uwo ukunda cyane+ ararwaye.”
4 Ariko Yesu abyumvise aravuga ati “iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhesha Imana ikuzo+ kugira ngo Umwana w’Imana ahabwe ikuzo binyuze kuri yo.”
5 Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro.
6 Icyakora yumvise ko arwaye, aguma aho yari ari ahamara iminsi ibiri.
7 Hanyuma abwira abigishwa be ati “nimuze dusubire i Yudaya.”
8 Abigishwa baramubwira bati “Rabi,+ vuba aha ab’i Yudaya bashakaga kugutera amabuye,+ none urashaka gusubirayo?”
9 Yesu arabasubiza ati “mbese umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa,+ nta kintu asitaraho, kuko aba abona umucyo w’iyi si.
10 Ariko iyo umuntu agenda nijoro,+ arasitara kuko aba adafite umucyo muri we.”
11 Amaze kuvuga ibyo, arababwira ati “incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.”+
12 Nuko abigishwa baramubwira bati “Mwami, niba asinziriye azakira.”
13 Icyakora Yesu yababwiraga ko yapfuye. Ariko bo bibwiraga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe.
14 Noneho Yesu ababwira yeruye ati “Lazaro yarapfuye,+
15 kandi ndishimye kubera mwe, ko ntari ndiyo, kugira ngo mwizere. Ariko nimuze tujye kumureba.”
16 Nuko Tomasi witwaga Didumo abwira abigishwa bagenzi be ati “nimuze natwe tugende dupfane na we.”+
17 Yesu ahageze, asanga amaze iminsi ine mu mva.+
18 I Betaniya hari bugufi bw’i Yerusalemu, ku birometero nka bitatu.
19 Ni yo mpamvu hari Abayahudi benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza,+ kubera ko musaza wabo yari yapfuye.
20 Marita yumvise ko Yesu ari mu nzira aza, ajya kumusanganira, ariko Mariya+ asigara yicaye mu rugo.
21 Nuko Marita abwira Yesu ati “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.+
22 Kandi na n’ubu nzi ko ibintu byose usaba Imana+ izabiguha.”
23 Yesu aramubwira ati “musaza wawe arazuka.”+
24 Marita aramubwira ati “nzi ko azazuka ku muzuko+ wo ku munsi wa nyuma.”
25 Yesu aramubwira ati “ni jye kuzuka n’ubuzima.+ Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima,+
26 kandi umuntu wese uriho akaba anyizera ntazigera apfa.+ Ese ibyo urabyizeye?”
27 Aramusubiza ati “yego Mwami; nizeye ko uri Kristo Umwana w’Imana wagombaga kuza mu isi.”+
28 Amaze kuvuga ibyo, aragenda ajya guhamagara murumuna we Mariya, amubwira mu ibanga ati “Umwigisha+ ari hano kandi araguhamagaye.”
29 Na we ngo abyumve, arabaduka arihuta ajya aho ari.
30 Icyo gihe Yesu yari ataragera mu mudugudu, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze.
31 Nuko Abayahudi bari kumwe na Mariya mu nzu+ bamuhumuriza, babonye ahagurutse n’ingoga agasohoka, baramukurikira batekereza ko agiye ku mva+ kuririrayo.
32 Mariya ageze aho Yesu yari ari, amukubise amaso yikubita ku birenge bye, aramubwira ati “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.”+
33 Nuko Yesu amubonye arira, n’Abayahudi bari bazanye na we barira, asuhuza umutima, arababara cyane,+
34 aravuga ati “mwamushyize he?” Baramubwira bati “Mwami, ngwino urebe.”
35 Yesu ararira.+
36 Nuko Abayahudi baravuga bati “nimurebe ukuntu yamukundaga!”+
37 Ariko bamwe muri bo baravuga bati “ese uyu muntu wahumuye+ impumyi ntiyashoboraga kubuza uyu gupfa?”
38 Nuko Yesu amaze kongera gusuhuza umutima, ajya ku mva.+ Mu by’ukuri, iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye.+
39 Yesu aravuga ati “mukureho iryo buye.”+ Marita, mushiki w’uwari wapfuye, aramubwira ati “Mwami, ubu agomba kuba anuka kuko hashize iminsi ine.”
40 Yesu aramubwira ati “sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?”+
41 Nuko bavanaho ibuye. Yesu yubura amaso areba mu ijuru,+ maze aravuga ati “Data, ndagushimira ko unyumvise.+
42 Ni koko, nari nzi ko buri gihe unyumva. Ariko ibyo mbivuze kubera aba bantu+ bankikije kugira ngo bizere ko ari wowe wantumye.”+
43 Amaze kuvuga ibyo, arangurura ijwi ati “Lazaro, sohoka!”+
44 Uwari warapfuye asohoka ibirenge n’amaboko bye bihambirijwe ibitambaro,+ no mu maso he hapfutse igitambaro. Yesu arababwira ati “nimumuhambure mumureke agende.”
45 Nuko Abayahudi benshi bari baje kwa Mariya babonye ibyo Yesu akoze baramwizera,+
46 ariko bamwe bajya kureba Abafarisayo maze bababwira ibyo yakoze.+
47 Ibyo byatumye abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bateranya Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi,+ baravuga bati “turabigira dute ko uyu muntu akora ibimenyetso byinshi?+
48 Nitumwihorera agakomeza, abantu bose bazamwizera+ maze Abaroma+ bazaze bakureho ahantu hacu+ dusengera n’ishyanga ryacu.”
49 Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, wari umutambyi mukuru muri uwo mwaka,+ arababwira ati “mwebwe nta cyo muzi;
50 ntimubona ko ari mwe bifitiye akamaro ko umuntu umwe apfira+ abantu, aho kugira ngo ishyanga ryose ririmburwe?”+
51 Icyakora, ibyo ntiyabivuze ari we ubyibwirije, ahubwo kubera ko yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka, yahanuraga ko Yesu yagombaga gupfira iryo shyanga,
52 atari iryo shyanga gusa, ahubwo ari no kugira ngo akoranyirize hamwe+ abana b’Imana batatanye.+
53 Nuko guhera uwo munsi bajya inama yo kumwica.+
54 Ku bw’ibyo, Yesu ntiyongera kugenda mu Bayahudi+ ku mugaragaro,+ ahubwo avayo ajya mu giturage cyo hafi y’ubutayu, mu mugi witwa Efurayimu,+ agumayo ari kumwe n’abigishwa be.
55 Icyo gihe pasika+ y’Abayahudi yari yegereje, kandi abantu benshi bavuye mu giturage bajya i Yerusalemu mbere y’uko pasika iba, kugira ngo bakore umuhango wo kwihumanura.+
56 Nuko bakomeza gushaka Yesu, bakavugana bahagaze mu rusengero bati “mbese mubitekerezaho iki? Ntazaza mu munsi mukuru?”
57 Ubwo kandi abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bari batanze amategeko y’uko umuntu wese uzamenya aho aherereye, agomba kubibamenyesha kugira ngo bamufate.