Yobu 35:1-16

35  Elihu akomeza gusubiza ati   “Ese ibyo ni byo wise ubutabera,Ko wavuze uti ‘gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana’?+   Kuko uvuga uti ‘bimaze iki?+Binyunguye iki kiruta icyo nakunguka nkoze ibyaha?’+   Reka ngusubizeWowe na bagenzi bawe+ muri kumwe.   Ubura amaso urebe ku ijuru+Maze witegereze ibicu,+ ukuntu biri hejuru cyane kukurusha.   Mu by’ukuri se, uramutse ukoze icyaha waba uyitwaye iki?+Ibikorwa byawe byo kwigomeka byiyongereye, wayikoraho iki?   Niba koko uri mu kuri ni iki uyiha,Cyangwa ni iki ihabwa giturutse mu kuboko kwawe?+   Umuntu nkawe ni we ubugome bwawe bwagira icyo butwara,+No gukiranuka kwawe kwagira icyo kumarira umuntu wakuwe mu mukungugu.+   Kubera ko bakandamizwa cyane, bakomeza gutabaza;+Bakomeza gutabaza bitewe n’ukuboko kw’abakomeye.+ 10  Nyamara nta wigeze avuga ati ‘Imana, yo Muremyi wanjye Mukuru iri he,+Yo itanga impamvu zo kuririmba nijoro?’+ 11  Ni yo itwigisha+ kurusha inyamaswa zo mu isi,+Igatuma tugira ubwenge kurusha ibiguruka byo mu kirere. 12  Bakomeza gutaka, ariko ntibasubiza+Bitewe n’ubwibone+ bw’ababi. 13  Ikinyoma ni cyo Imana itumva,+Kandi Ishoborabyose ntikireba.+ 14  Nkanswe noneho iyo uvuga ko utayibona!+Urubanza ruri imbere yayo, bityo wari ukwiriye kuyitegerezanya amatsiko.+ 15  Kubera ko itarakaye ngo iguhane,+Ntiyitaye no ku buhubutsi bukabije.+ 16  Ni ukuri, Yobu abumburira akanwa ke ubusa;Avuga amagambo menshi atarimo ubwenge.”+

Ibisobanuro ahagana hasi