Yobu 31:1-40
31 “Nagiranye isezerano n’amaso yanjye.+None se nabasha nte kwitegereza umwari?+
2 Umugabane Imana yo mu ijuru yampa ni uwuhe,+Cyangwa ni uwuhe murage nahabwa n’Ishoborabyose iri hejuru?
3 Mbese umuntu ukora ibibi ntagerwaho n’ibyago,+N’inkozi z’ibibi zikagerwaho n’amakuba?
4 Mbese ntireba inzira zanjye,+Kandi ikabara intambwe zanjye zose?
5 Niba naragendanye n’abanyabinyoma,+Kandi niba ikirenge cyanjye cyarihutiye gukora iby’uburiganya,+
6 Imana izampimira ku minzani itabeshya,+Kandi izamenya ubudahemuka bwanjye.+
7 Niba intambwe zanjye zaratandukiriye zikava mu nzira,+Cyangwa umutima wanjye ugatoroma inyuma y’amaso yanjye,+Kandi niba hari inenge yiyometse ku biganza byanjye,+
8 Nzabibe biribwe n’abandi,+Kandi abankomokaho bazaranduranwe n’imizi.
9 Niba umutima wanjye wararehejwe n’umugore,+Ngakomeza kubikirira+ ku muryango wa mugenzi wanjye,
10 Umugore wanjye azasere undi mugabo,Kandi ashakwe n’abandi.+
11 Ibyo byaba ari ukwiyandarika,Kandi byaba ari ikosa rikwiriye gusuzumwa n’abacamanza.+
12 Byaba ari umuriro ukongora ukarimbura,+Ukarimbura imyaka yanjye yose uhereye mu mizi.
13 Niba narirengagizaga urubanza rw’umugaragu wanjye,Cyangwa umuja wanjye mu kibazo twabaga dufitanye,
14 Imana iramutse ihagurutse nabigenza nte?Kandi se ibimbajije nayisubiza iki?+
15 Mbese uwambumbiye mu nda ya mama si na we wamuremye,+Kandi se si Umwe waduteguriye mu nda za ba mama?
16 Niba narimaga aboroheje ibyishimo byabo,+Ngatuma amaso y’umupfakazi acogora;+
17 Niba nararyaga ibyokurya byanjye jyenyine,Imfubyi ntibiryeho,+
18 (Kuko uhereye mu busore bwanjye yakuriye iruhande rwanjye ndi nka se,Kandi uhereye igihe naviriye mu nda ya mama sinahwemye kwita ku mupfakazi);
19 Niba narabonaga uwishwe no kubura umwambaro,+Cyangwa umukene utagira icyo yiyorosa;
20 Niba ataransabiye umugisha,+Akaba atarasusurukijwe n’ubwoya bwakemuwe+ ku masekurume yanjye y’intama akiri mato;
21 Niba narabonye imfubyi mu irembo ikeneye ko nyifasha,+Maze nkabangura ukuboko nkayirukana,+
22 Urushyi rw’ukuboko kwanjye ruzatandukane n’urutugu,Kandi ukuboko kwanjye kuvunike gutandukane n’igufwa ry’ikizigira.
23 Ibyago bituruka ku Mana byanteraga ubwoba,Kandi sinashoboraga guhagarara imbere y’icyubahiro cyayo.+
24 Niba nariringiye zahabu,Cyangwa nkabwira zahabu nziza nti ‘ni wowe mizero yanjye!’+
25 Niba narashimishwaga n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,+Ngashimishwa n’uko ukuboko kwanjye kwaronse ibintu byinshi;+
26 Niba narabonaga umucyo umurika,Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana,+
27 Maze umutima wanjye ugashukwa rwihishwa,+Ngasoma ikiganza cyanjye mbiramya,
28 Ibyo na byo byaba ari ikosa rikwiriye gusuzumwa n’abacamanza,Kuko naba nihakanye Imana y’ukuri yo mu ijuru.
29 Niba narishimiye ko unyanga azimye,+Cyangwa nkabyinira ku rukoma bitewe n’uko agezweho n’ibibi . . .
30 Nyamara sinigeze nemerera urusenge rw’akanwa kanjye gucumuraNsabira ubugingo bwe umuvumo.+
31 Niba abantu bo mu ihema ryanjye bataravuze bati‘Ni nde wabona umuntu utarahaze ibyokurya bye?’+ . . .
32 Nta mwimukira wararaga hanze;+Ahubwo inzugi zanjye nahoraga nzugururiye abahisi n’abagenzi.
33 Niba naratwikiriye ibicumuro byanjye nk’undi muntu wese wakuwe mu mukungugu,+Ngahisha icyaha cyanjye mu mufuka w’ishati yanjye . . .
34 Bitewe n’uko natinyaga imbaga y’abantu,Cyangwa ngaterwa ubwoba n’uko indi miryango yansuzugura,Maze ngaceceka, sinsohoke ngo ndenge umuryango.
35 Iyaba nari mfite unyumva;+Iyaba Ishoborabyose yansubizaga ikurikije umukono wanjye!+Cyangwa uwo tuburana agakora inyandiko!
36 Nayitwara ku rutugu,Nkayizirikaho nk’ikamba ryiza cyane.
37 Nabwira Imana umubare w’intambwe zanjye,+Nkayegera nemye nk’umuyobozi.
38 Niba ubutaka bwanjye bwaratabaje bundega,N’imigende yabwo ikaririra hamwe;
39 Niba narariye imbuto zabwo ntatanze amafaranga,+Kandi ngatuma ubugingo bwa bene bwo busuhuza umutima,+
40 Buzameremo amahwa mu cyimbo cy’ingano;+Bumeremo urumamfu runuka mu cyimbo cy’ingano za sayiri.”Amagambo ya Yobu ararangiye.