Yobu 3:1-26

3  Nyuma y’ibyo Yobu abumbura akanwa ke atangira kuvuma umunsi yavutseho.+  Yobu aravuga ati   “Umunsi navutseho+ urimburwe,Ndetse n’ijoro umuntu yavuzemo ati ‘umwana w’umuhungu yasamwe!’   Uwo munsi uhinduke umwijima,Imana ntiwurebe iri hejuru,N’umucyo wo ku manywa ntuwumurikire.   Umwijima, umwijima w’icuraburindi uwigarurire.Ibicu by’imvura biwutwikire.Ibizana umwijima ku manywa biwutere ubwoba.+   Iryo joro rirakagwirirwa n’umwijima w’icuraburindi.+Ntirikishimane n’indi minsi y’umwaka;Ntirigashyirwe mu mubare w’andi mezi.   Iryo joro rirakaba ingumba!Kandi ntirikumvikanemo ijwi ry’ibyishimo.+   Abavuma umunsi nibarivume,Bo biteguye gukangura Lewiyatani.*+   Inyenyeri zo mu rukerera rwaryo zijime;Ritegereze urumuri rye kurubona; Kandi ntirikabone umucyo wo mu museke, 10  Kuko ritazibye inda ya mama,+Ngo rihishe amaso yanjye atabona ibyago. 11  Kuki ntapfuye nkiri mu nda ya mama?+Kuki se ntapfuye nkiva mu nda ye? 12  Kuki amavi yanyakiriye,Kandi kuki nahawe ibere+ ngo nonke? 13  Ubu mba nararyamye ngatuza,+Kandi mba narasinziriye nkiruhukira,+ 14  Ndi kumwe n’abami n’abajyanama bo mu isi,+Biyubakira ahataba abantu,+ 15  Cyangwa ibikomangoma bifite zahabu,Byuzuza ifeza mu mazu yabyo; 16  Kuki ntabaye nk’inda yavuyemo+ itarigeze imenyekana,Cyangwa nk’abana batigeze kubona umucyo?+ 17  Aho ni ho impagarara z’ababi zirangirira,+Kandi ni ho abatagifite imbaraga baruhukira.+ 18  Imfungwa zose ziba zituje;Ntiziba zicyumva ijwi ry’uwazikoreshaga imirimo.+ 19  Aho ngaho, aboroheje n’abakomeye baba ari kimwe,+N’umugaragu abaturwa kuri shebuja. 20  Kuki iha umucyo uhagaritse umutima,Igaha ubuzima abafite ubugingo bwashaririwe?+ 21  Kuki hari abategereza urupfu ntibarubone,+Nubwo bakomeza gucukura barushaka kurusha abashaka ubutunzi buhishwe? 22  Iyo babonye imva,Barishima cyane bakanezerwa. 23  Kuki iha umucyo umugabo w’umunyambaraga, uwo inzira ze zihishwe,+Kandi Imana ikaba yaramuzitiye?+ 24  Mbere yo kurya ibyokurya byanjye nsuhuza umutima,+Kandi amarira yo kuboroga kwanjye atemba nk’amazi;+ 25  Kuko igiteye ubwoba natinyaga ari cyo cyangezeho;Kandi icyo nishishaga ni cyo cyangezeho.+ 26  Sinigeze mbaho ntafite ibibazo, kandi sinigeze mbaho ntafite imihangayiko,Cyangwa ngo ngire umutuzo, kandi mporana impagarara.”

Ibisobanuro ahagana hasi