Yobu 28:1-28

28  “Koko rero, ifeza igira aho ishakirwa,Na zahabu igira aho itunganyirizwa;+   Ubutare buva mu mukungugu,+N’umuringa ukava mu mabuye yashongeshejwe.   Avanaho umwijima,Akagera mu mpera zose ashakisha+Ibuye mu mwijima w’icuraburindi.   Yacukuye urwobo rurerure kure y’aho abantu batuye,+Ahantu hibagiranye, aho ikirenge kitigeze gikandagira;Bamwe mu bantu buntu bamanukiramo banagana ku migozi, bikoza hirya no hino.   Isi na yo ivamo ibyokurya;+Ariko mu nda yayo haba hibirindura nk’ahabirindurwa n’umuriro.   Mu mabuye yayo ni ho haba ibuye ry’agaciro ryitwa safiro,+Kandi irimo umukungugu wa zahabu.   Iyo nzira nta gisiga+ cyigeze kiyimenya,Kandi ijisho ry’icyaruzi cyirabura+ ntiryigeze riyirabukwa.   Inyamaswa z’inkazi ntizigeze ziyiribata,N’umugunzu w’intare ntiwigeze uyinyuramo.   Yarambuye ukuboko kwe amena urutare;Yabirinduye imisozi ayihereye mu mizi; 10  Yacukuye imigende y’amazi mu rutare,+Kandi ijisho rye ryabonye ibintu byose by’agaciro kenshi. 11  Aho imigezi ituruka yarahafunze,+Ibihishwe abishyira ahabona. 12  Ariko se ubwenge bwo bwaboneka he,+Kandi se ubuhanga buba he? 13  Umuntu buntu ntiyigeze amenya agaciro kabwo,+Kandi ntibuboneka mu gihugu cy’abazima. 14  Imuhengeri haravuze hati‘Ntibundimo!’Inyanja na yo iti ‘ntiburi kumwe nanjye!’+ 15  Ntibwaguranwa zahabu itunganyijwe,+N’ifeza ntiyapimwa ngo ibugure. 16  Ntibwagurwa zahabu yo muri Ofiri,+N’amabuye y’agaciro kenshi ya shohamu na safiro. 17  Ntibwagereranywa na zahabu n’ikirahure,Cyangwa ngo buguranwe igikoresho gicuzwe muri zahabu itunganyijwe. 18  Marijani+ n’amasarabwayi byo ntibyavugwa.Ni ukuri umufuka wuzuye ubwenge urusha agaciro umufuka wuzuye amasaro.+ 19  Ntibwagereranywa n’amabuye y’agaciro ya topazi+ y’i Kushi;Ndetse na zahabu yatunganyijwe ntiyabugura. 20  Ariko se ubwenge buturuka he,+Kandi ubuhanga buba he? 21  Bwahishwe amaso y’abazima bose,+Kandi buhishwa ibiguruka byo mu kirere. 22  Ahantu ho kurimbukira n’urupfu byaravuze biti‘Amatwi yacu yumvise bavuga ibyabwo.’ 23  Imana ni yo isobanukiwe inzira yabwo,+Kandi ni yo izi aho buba, 24  Kuko ireba ikageza ku mpera z’isi,+Ikareba munsi y’ijuru hose, 25  Kugira ngo ipime uburemere bw’umuyaga;+Yageresheje amazi igipimo.+ 26  Igihe yashyiragaho amategeko agenga imvura,+Igashyiriraho inzira igicu cy’inkuba ihinda, 27  Ni bwo yabonye ubwenge maze itangira kuvuga ibyabwo;Yarabuteguye kandi ibugenzura ibyitondeye. 28  Nuko ibwira umuntu iti‘Dore gutinya Yehova ni bwo bwenge,+Kandi guhindukira ukava mu bibi ni bwo buhanga.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi