Yobu 23:1-17

23  Yobu arasubiza ati   “Kugeza n’uyu munsi imimerere ndimo yo guhangayika+ sinyemera, ndayitotombera;Ukuboko kwanjye kurandemereye bitewe no kuniha kwanjye.   Iyaba nari nzi aho nayibona!+Nagenda nkagera aho iba.+   Nayishyikiriza ikirego cyanjye,Nkuzuza akanwa kanjye amagambo yo kwiregura.   Namenya amagambo yansubiza,Nkazirikana ibyo imbwira.+   Ese yandwanya ikoresheje imbaraga zayo nyinshi?Oya rwose! Ahubwo yanyumva.+   Aho ni ho umukiranutsi azikiranurira na yo,Nanjye nzava imbere y’umucamanza wanjye maze gutsinda burundu.   Dore njya iburasirazuba ngasanga nta yiriyo.Nagaruka sinshobore kuyitahura.+   Njya ibumoso aho ikorera sinshobore kuyibona;Irahindukira ikajya iburyo, ariko na bwo sinyibone. 10  Icyakora izi neza inzira nyuramo.+Nimara kungerageza, nzasohoka meze nka zahabu.+ 11  Ikirenge cyanjye cyahamye mu ntambwe zayo,Kandi nakomeje inzira yayo sinayiteshuka.+ 12  Sinatandukiriye amategeko aturuka mu kanwa kayo,+Ahubwo nabitse amagambo aturuka mu kanwa kayo+ kuruta ibyo yantegetse. 13  Ntihuzagurika; ni nde ushobora kuyirwanya?+Icyo ubugingo bwayo bwifuza izagikora.+ 14  Ibyo yanteganyirije izabisohoza byose,+Kandi ikora ibintu nk’ibyo byinshi. 15  Ni yo mpamvu mpagarika umutima kubera yo;Nyitekerezaho ngahindira umushyitsi imbere yayo.+ 16  Imana yatumye umutima wanjye uhukwa;+Kandi Ishoborabyose yarampungabanyije.+ 17  Kuko ntacecekeshejwe n’umwijima,Cyangwa ngo ncecekeshwe n’uko umwijima w’icuraburindi watwikiriye mu maso hanjye.

Ibisobanuro ahagana hasi