Yesaya 9:1-21
9 Icyakora uwo mwijima ntuzaba nko mu gihe igihugu cyari mu kababaro, nko mu gihe cya mbere ubwo basuzuguraga igihugu cya Zabuloni n’igihugu cya Nafutali.+ Kandi mu gihe cya nyuma, yatumye icyo gihugu, ari cyo nzira inyura ku nyanja, mu karere ka Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga,+ gihabwa icyubahiro.+
2 Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi,+ kandi abari batuye mu gihugu cy’umwijima w’icuraburindi+ baviriwe n’umucyo.+
3 Watumye ishyanga rigwira,+ utuma rigira ibyishimo byinshi.+ Bishimiye imbere yawe, bagira ibyishimo nk’ibyo mu gihe cy’isarura,+ nk’abishima bagabana iminyago.+
4 Umugogo w’imitwaro+ babahekeshaga n’inkoni babakubitaga mu bitugu, ndetse n’inkoni y’ababakoreshaga imirimo y’agahato,+ wabivunaguye nko ku munsi w’Abamidiyani.+
5 Urukweto rwose rw’umuntu ukandagira ubutaka+ bugatigita, n’umwitero ugaraguwe mu maraso byabaye ibyo gutwikwa, biba ibyokurya by’umuriro.+
6 Dore umwana yatuvukiye,+ twahawe umwana w’umuhungu,+ kandi ubutware buzaba ku bitugu bye.+ Azitwa Umujyanama uhebuje,+ Imana ikomeye,+ Data uhoraho,+ Umwami w’amahoro.+
7 Ubutware bwe buziyongera+ kandi amahoro ntazagira iherezo+ ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikize ubutabera+ no gukiranuka,+ uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka. Ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+
8 Yehova yohereje ijambo ryo guciraho iteka Yakobo, kandi ryageze kuri Isirayeli.+
9 Abantu bose bazarimenya,+ yaba Efurayimu cyangwa utuye i Samariya wese,+ bitewe no kwishyira hejuru kwabo n’agasuzuguro ko mu mitima yabo. Kuko bavuga bati+
10 “amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye aconze.+ Ibiti byo mu bwoko bw’imitini+ byaratemwe, ariko tuzabisimbuza amasederi.”
11 Yehova azashyira hejuru abanzi ba Resini bamurwanye, amuteze ababisha be;+
12 Siriya ituruke iburasirazuba+ n’Abafilisitiya baturuke inyuma,+ kandi bazasamira Isirayeli bamurye.+ Nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.+
13 Nyamara abantu ntibagarukiye uwabakubitaga,+ nta n’ubwo bashatse Yehova nyir’ingabo.+
14 Yehova azaca Isirayeli umutwe+ n’umurizo,+ n’umushibu n’umuberanya, abicire umunsi umwe.+
15 Umusaza n’uwubahwa cyane ni bo mutwe,+ naho umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we murizo.+
16 Abayobora aba bantu barabayobya,+ kandi abo bayobora bari mu rujijo.+
17 Ni yo mpamvu Yehova atazishimira abasore babo,+ kandi ntazababarira imfubyi zabo n’abapfakazi babo, kuko bose ari abahakanyi+ n’inkozi z’ibibi, kandi akanwa kabo kakaba kavuga iby’ubupfapfa. Nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.+
18 Kuko ubugome bwabaye nk’umuriro ugurumana;+ buzakongora ibihuru by’amahwa n’ibyatsi bibi,+ kandi buzakongeza ibihuru byo mu ishyamba.+ Bizashya maze umwotsi wabyo ucumbe, utumbagire hejuru.+
19 Umujinya wa Yehova nyir’ingabo watwitse igihugu, kandi abantu bazaba ibyokurya by’umuriro.+ Nta wuzagirira undi impuhwe, kabone niyo yaba umuvandimwe we.+
20 Umuntu azatema ikiri iburyo bwe nyamara akomeze gusonza; undi azarya ikiri ibumoso bwe nyamara ntazahaga.+ Buri wese azarya inyama zo ku kuboko kwe;+
21 Manase azarya Efurayimu na Efurayimu arye Manase. Bombi bazarwanya Yuda.+ Nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.+