Yesaya 8:1-22

8  Nuko Yehova arambwira ati “fata urubaho+ wandikisheho ikaramu y’umuntu buntu, uti ‘Maheri-Shalali-Hashi-Bazi.’  Kandi abahamya bizerwa,+ ari bo Uriya w’umutambyi+ na Zekariya mwene Yeberekiya, bampe icyemezo.”+  Hanyuma negera umuhanuzikazi, aratwita maze abyara umuhungu.+ Nuko Yehova arambwira ati “umwite Maheri-Shalali-Hashi-Bazi,  kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga+ ati ‘data’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’iminyago y’i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+  Yehova arongera arambwira ati  “kubera ko ubu bwoko bwanze+ amazi y’i Shilowa+ agenda atuje, ahubwo bakanezererwa+ Resini na mwene Remaliya,+  dore Yehova na we agiye kubateza+ amazi menshi kandi afite imbaraga ya rwa Ruzi,+ ari rwo mwami wa Ashuri+ n’icyubahiro cye cyose.+ Azasendera arenge aho anyura hose, arenge n’inkombe ze zose,  atembe agere mu Buyuda. Azamera nk’umwuzure maze ahite,+ ndetse azuzura agere mu ijosi.+ Azatanda amababa ye+ atwikire igihugu cyawe cyose, yewe Emanweli we!”+  Mwa bantu bo mu mahanga mwe, ngaho nimubagirire nabi maze mujanjagurwe. Mwa bari mu duce twa kure tw’isi mwese mwe,+ mutege amatwi! Mukenyere+ maze mujanjagurwe!+ Mukenyere maze mujanjagurwe! 10  Nimucure imigambi maze isenywe!+ Muvuge ijambo iryo ari ryo ryose, ariko ntirizahama, kuko Imana iri kumwe natwe!+ 11  Yehova yambwije ukuboko gukomeye, kugira ngo atume mpindukira ndeke kugendera mu nzira y’ubu bwoko, ati 12  “ab’ubu bwoko nibavuga bati ‘nimuze tugambane’ ntimukavuge muti ‘twifatanye mu kagambane’+ kandi ntimugatinye icyo batinya, cyangwa ngo kibahindishe umushyitsi.+ 13  Yehova nyir’ingabo ni we wenyine mugomba kubona ko ari uwera,+ kandi ni we mugomba gutinya;+ ni we ugomba gutuma muhinda umushyitsi.”+ 14  Azaba nk’ahantu hera,+ ariko azamera nk’ibuye rigusha n’urutare rusitaza+ ab’amazu yombi ya Isirayeli, abere abaturage b’i Yerusalemu umutego n’ikigoyi.+ 15  Ni koko, benshi muri bo bazasitara bagwe maze bashenjagurike; bazagwa mu mutego maze bafatwe.+ 16  Zinga icyemezo,+ maze ushyire ikimenyetso gifatanya ku mategeko hagati y’abigishwa banjye.+ 17  Nzakomeza gutegereza Yehova,+ we uhisha ab’inzu ya Yakobo mu maso he,+ kandi nzamwiringira.+ 18  Dore jye n’abana Yehova yampaye+ turi ibimenyetso+ n’ibitangaza muri Isirayeli, bituruka kuri Yehova nyir’ingabo utuye ku musozi wa Siyoni.+ 19  Kandi nibababwira bati “mugende mubaze abashitsi+ cyangwa abapfumu banwigira+ kandi bakongorera,” mbese ubwoko bwose ntibukwiriye gusanga Imana yabwo akaba ari yo bubaza?+ Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?+ 20  Nimubaze amategeko n’icyemezo!+ Ni ukuri bazakomeza kuvuga bakurikije iryo jambo,+ ariko umuseke ntuzabatambikira.+ 21  Buri wese azanyura mu gihugu yihebye kandi ashonje.+ Kubera ko azaba ashonje kandi arakaye, azavuma umwami we n’Imana ye,+ kandi azararama yitegereze hejuru, 22  arebe no ku isi, abone amakuba n’ubwire,+ umwijima n’ibihe bigoye n’umwijima w’icuraburindi uzira umucyo!+

Ibisobanuro ahagana hasi