Yesaya 7:1-25

7  Nuko ku ngoma ya Ahazi+ mwene Yotamu mwene Uziya, umwami w’u Buyuda, Resini+ umwami wa Siriya na Peka+ mwene Remaliya umwami wa Isirayeli, batera Yerusalemu ngo bayirwanye ariko ntibayishobora.+  Hanyuma abantu babwira ab’inzu ya Dawidi bati “Siriya yishingikirije kuri Efurayimu.”+ Nuko umutima w’umwami n’uw’abantu be irahungabana, nk’uko ibiti byo mu ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.+  Maze Yehova abwira Yesaya ati “sohoka ujyane n’umuhungu wawe Sheyari-Yashubu,+ mujye gusanganira Ahazi aho umuyoboro w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru ugarukira,+ ku nzira igana ku murima w’umumeshi,+  umubwire uti ‘wirinde uhumure,+ ntutinye kandi umutima wawe ntuhaburwe+ n’uburakari bukaze bwa Resini umwami wa Siriya na mwene Remaliya,+ bameze nk’ibisigazwa bibiri by’ibiti bicumbeka,  kuko Siriya na Efurayimu na mwene Remaliya bagucuriye umugambi mubi bagira bati  “nimuze dutere u Buyuda, tubutanyaguze, tubucemo ibyuho maze tubwigarurire, twimikeyo undi mwami ari we mwene Tabeli.”+  “‘Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati “ibyo ntibizahama kandi ntibizasohora,+  kuko umutwe wa Siriya ari Damasiko, n’umutwe wa Damasiko ukaba Resini. Mu myaka mirongo itandatu n’itanu Efurayimu izajanjagurwa, ku buryo itazongera kuba ishyanga.+  Umutwe wa Efurayimu ni Samariya+ kandi umutwe wa Samariya ni mwene Remaliya.+ Nimutagira ukwizera ntimuzarama igihe kirekire.”’”+ 10  Nuko Yehova arongera abwira Ahazi ati 11  “saba Yehova Imana yawe ikimenyetso;+ nushaka usabe ikigera ikuzimu nk’imva cyangwa ikigera hejuru nk’ijuru!” 12  Ariko Ahazi aravuga ati “sinzagisaba kandi sinzagerageza Yehova.” 13  Nuko uwo muhanuzi aravuga ati “nimwumve mwa b’inzu ya Dawidi mwe. Murushya abantu mukabona ko ari ibintu byoroheje, none mugiye no kurushya Imana yanjye?+ 14  Ni yo mpamvu Yehova ubwe azabaha ikimenyetso: dore umukobwa+ azatwita+ abyare umuhungu+ amwite Emanweli. 15  Azamenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza+ atunzwe n’amavuta n’ubuki. 16  Mbere y’uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza,+ igihugu cy’abo bami bombi bagutera ubwoba buguhahamura kizaba cyaratawe burundu.+ 17  Wowe n’abantu bawe n’inzu ya so, Yehova azabateza+ iminsi itarigeze ibaho uhereye igihe Efurayimu yitandukanyirije na Yuda,+ ari we mwami wa Ashuri.+ 18  “Icyo gihe Yehova azahamagaza ikivugirizo isazi zo ku mpera y’imigende ya Nili yo muri Egiputa, n’inzuki+ zo mu gihugu cya Ashuri,+ 19  zize zigwe mu mikoki ihanamye no mu masenga yo mu bitare no mu bihuru by’amahwa byose no mu bibumbiro hose.+ 20  “Icyo gihe, Yehova azamwogosha umusatsi wo ku mutwe n’ubwoya bwo ku maguru, kandi amumareho ubwanwa+ akoresheje icyuma cyogosha azaba yakodesheje mu karere ka rwa Ruzi;+ icyo cyuma cyogosha ni umwami wa Ashuri.+ 21  “Icyo gihe umuntu azarokora inyana imwe mu bushyo, n’intama ebyiri.+ 22  Kandi kubera ko amata azaba yarabaye menshi, azatungwa n’amavuta n’ubuki+ kuko amavuta n’ubuki ari byo bizatunga umuntu wese uzaba yarasigaye mu gihugu. 23  “Icyo gihe, ahantu hose hahoze imizabibu igihumbi ifite agaciro k’ibiceri igihumbi by’ifeza,+ hazamera amahwa n’ibihuru.+ 24  Azajyayo yitwaje imyambi n’umuheto,+ kuko igihugu cyose kizaba ari amahwa n’ibihuru. 25  Kandi ntuzongera kujya ku misozi yose baharuragaho ibyatsi bibi bakoresheje isuka, kuko uzaba utinya amahwa n’ibihuru; hazaba aho gushumurira ibimasa, n’aho intama ziribata.”+

Ibisobanuro ahagana hasi