Yesaya 66:1-24
66 Yehova aravuga ati “ijuru ni intebe yanjye y’ubwami,+ naho isi ikaba intebe y’ibirenge byanjye.+ None se muzanyubakira inzu bwoko ki?+ Cyangwa ahantu naruhukira ni he?”+
2 “Dore ibyo byose ukuboko kwanjye ni ko kwabiremye, byose bibaho,”+ ni ko Yehova avuga. “Uwo nzitaho ni uyu: ni imbabare ifite umutima umenetse,+ igahindishwa umushyitsi n’ijambo ryanjye.+
3 “Ubaga ikimasa ahwanye n’uwica umuntu,+ kandi utamba intama ahwanye n’uvuna imbwa ijosi.+ Utanga ituro ahwanye n’utamba amaraso y’ingurube.+ Utanga ububani ho ituro ry’urwibutso,+ ahwanye n’usabira abandi umugisha akoresheje amagambo y’ubumaji.+ Bahisemo kugendera mu nzira zabo bwite, kandi ubugingo bwabo bwishimira ibiteye ishozi byabo.+
4 Nanjye nzatoranya uburyo bwo kubagirira nabi,+ kandi ibyo batinya ni byo nzabateza,+ kuko nahamagaye hakabura uwitaba, navuga ntihagire utega amatwi,+ ahubwo bagakomeza gukorera ibibi mu maso yanjye, bagahitamo gukora ibyo ntishimira.”+
5 Yemwe bantu bahindishwa umushyitsi n’ijambo rya Yehova,+ nimwumve uko avuga ati “abavandimwe banyu babanga+ bakabaha akato babahora izina ryanjye,+ baravuze bati ‘Yehova nahabwe ikuzo!’+ Nanone azaboneka mugire ibyishimo,+ kandi ni bo bazakorwa n’isoni.”+
6 Nimwumve ijwi ryo kuvurungana rituruka mu mugi, rigaturuka mu rusengero!+ Ni ijwi rya Yehova witura abanzi be ibibakwiriye.+
7 Siyoni yabyaye itararamukwa,+ ibyara umwana w’umuhungu itarajya ku gise.+
8 Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo?+ Ni nde wigeze kubona ibintu nk’ibyo?+ Mbese igihugu+ cyagirwa ku gise kikavuka mu munsi umwe?+ Cyangwa ishyanga+ ryavukira icyarimwe?+ Nyamara Siyoni yo yagiye ku gise ibyara abana bayo.
9 “Mbese nafungura inda ibyara nkabuza umwana kuvuka?”+ Ni ko Yehova abaza. “Cyangwa natuma umwana agera igihe cyo kuvuka, maze ngafunga inda ibyara?” Ni ko Imana yawe ivuga.
10 Mwa bakunda Yerusalemu+ mwese mwe, nimwishimane na yo kandi munezeranwe na yo.+ Nimwishimane na yo ibyishimo bisaze mwebwe mwese abakomeza kuyiborogera,+
11 kuko muzonka mugahazwa n’ibere ry’ihumure ryayo ryuzuye, kandi muzanezezwa cyane no konka ikuzo ryayo.+
12 Yehova aravuga ati “dore ndayiha amahoro ameze nk’uruzi,+ n’ikuzo ry’amahanga rimeze nk’umugezi usendereye,+ kandi rwose muzaryonka.+ Bazabahagatira, babakuyakuye babakikiye.+
13 Nk’uko umuntu akomeza guhumurizwa na nyina, ni ko nanjye nzakomeza kubahumuriza,+ kandi muzahumurizwa kubera Yerusalemu.+
14 Muzabireba maze umutima wanyu usabwe n’ibyishimo,+ amagufwa yanyu+ ashishe nk’ubwatsi butoshye.+ Kandi ukuboko kwa Yehova kuzamenyeshwa abagaragu be,+ ariko abanzi be bo azabamagana.”+
15 “Dore Yehova aje ameze nk’umuriro,+ n’amagare ye ameze nk’inkubi y’umuyaga,+ kugira ngo abiture ibyo bakoze abasukaho uburakari n’umujinya mwinshi kandi abacyahishe ibirimi by’umuriro.+
16 Kuko Yehova azasohoreza urubanza rwe ku bantu bose ameze nk’umuriro; ni koko azaba yitwaje inkota ye,+ kandi abishwe na Yehova bazaba benshi.+
17 Abiyeza bakisukura kugira ngo bajye mu mirima+ inyuma y’ikigirwamana kiri mu murima hagati, bakarya inyama z’ingurube+ n’ibiteye ishozi ndetse n’imbeba,+ bose bazarimbukira icyarimwe,” ni ko Yehova avuga.
18 “Kubera ko nzi imirimo yabo+ n’ibitekerezo byabo,+ ndaje nkoranyirize hamwe abo mu mahanga yose n’indimi zose;+ kandi bagomba kuzaza bakabona ikuzo ryanjye.”+
19 “Nzashyira ikimenyetso hagati yabo,+ nohereze mu mahanga bamwe mu barokotse,+ mbohereze i Tarushishi+ n’i Puli n’i Ludi,+ mu babanga imiheto, i Tubali n’i Yavani+ mu birwa+ bya kure cyane bitigeze byumva ibyanjye cyangwa ngo bibone ikuzo ryanjye;+ kandi bazavuga ikuzo ryanjye mu mahanga.+
20 Ni koko, bazazana abavandimwe banyu bose babavanye mu mahanga yose+ babahe Yehova ho impano.+ Bazabazana ku mafarashi no mu magare akururwa n’amafarashi, no mu magare atwikiriwe, no ku nyumbu no ku ngamiya z’ingore+ zinyaruka, babageze ku musozi wanjye wera,+ ari wo Yerusalemu,” ni ko Yehova avuga, “mbese nk’igihe Abisirayeli bazana ituro mu nzu ya Yehova barizanye mu gikoresho kidahumanye.”+
21 “Nzafata bamwe muri bo babe abatambyi, abandi babe Abalewi,” ni ko Yehova avuga.
22 Yehova aravuga ati “nk’uko ijuru rishya+ n’isi nshya+ ndema bihora imbere yanjye,+ ni ko urubyaro rwanyu+ n’izina ryanyu bizahoraho.”+
23 “Kuva ku mboneko z’ukwezi kugeza ku mboneko z’ukundi kwezi, no kuva ku isabato kugeza ku yindi sabato, abantu bose bazaza bikubite imbere yanjye,” ni ko Yehova avuga.+
24 “Bazasohoka babone imirambo y’abancumuyeho,+ kuko inyo zibariho zitazapfa, n’umuriro wabo utazazima,+ kandi bazabera abantu bose ikintu giteye ishozi.”+