Yesaya 65:1-25

65  “Nemeye gushakwa+ n’abatarambaririje,+ nemera kubonwa n’abataranshatse.+ Nabwiye ishyanga ritigeze ryambaza izina ryanjye+ nti ‘ndi hano! Dore ndi hano!’+  “Nateze amaboko umunsi urira, nyategera abantu binangiye,+ bagendera mu nzira itari nziza+ bakurikiza ibitekerezo byabo;+  ni abantu bahora bansuzugura+ ku mugaragaro, batambira ibitambo mu mirima+ yabo, bakosereza ibitambo+ ku bicaniro by’amatafari;  bicara mu marimbi,+ bakarara mu tuzu tw’abarinzi barya inyama z’ingurube,+ kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w’ibihumanye.+  Ni bo bavuga bati ‘guma aho uri ntunyegere, kuko natuma nawe uba uwera.’+ Abo ni umwotsi mu mazuru yanjye,+ ni umuriro ugurumana umunsi ukira.+  “Dore byanditswe imbere yanjye.+ Sinzakomeza guceceka,+ ahubwo nzabitura,+ mbashyirire inyiturano mu gituza,*+  bitewe n’ibyaha byabo hamwe n’ibyaha bya ba sekuruza,”+ ni ko Yehova avuga. “Kubera ko boshereje ibitambo ku misozi kandi bakantukira+ ku dusozi,+ nanjye ngiye kubanza kubapimira ibihembo mbishyire mu gituza cyabo.”+  Yehova aravuga ati “nk’uko divayi nshya+ iboneka mu iseri ry’imizabibu umuntu akavuga ati ‘ntimuryangize+ kuko ririmo umugisha,’+ ni ko nzabigenza ku bw’abagaragu banjye kugira ngo ntarimbura abantu bose.+  Nzavana urubyaro muri Yakobo,+ mvane muri Yuda abazaragwa imisozi yanjye.+ Abo natoranyije bazayiragwa,+ kandi ni ho abagaragu banjye bazatura.+ 10  Sharoni+ izaba urwuri rw’intama,+ no mu kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya zibyagira, ku bw’abantu banjye bazaba baranshatse.+ 11  “Ariko mwebwe mwaretse Yehova,+ mwibagirwa umusozi wanjye wera,+ mutegurira ameza imana y’Amahirwe+ kandi mugasukira divayi imana Igena ibizaba.+ 12  Nanjye nzabagabiza inkota,+ kandi mwese muzunama kugira ngo mwicwe,+ kuko nahamagaye+ ntimwitabe, navuga ntimunyumve,+ ahubwo mugakomeza gukora ibibi mu maso yanjye+ kandi mugahitamo gukora ibyo ntishimira.”+ 13  Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “dore abagaragu banjye bazarya,+ ariko mwe muzicwa n’inzara.+ Dore abagaragu banjye bazanywa,+ ariko mwe muzicwa n’inyota.+ Dore abagaragu banjye bazishima,+ ariko mwe muzakorwa n’isoni.+ 14  Dore abagaragu banjye bazarangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima,+ ariko mwe muzataka bitewe n’imibabaro yo mu mutima, kandi muboroge bitewe n’uko muzaba mufite intimba ku mutima.+ 15  Izina ryanyu muzarisigira abo natoranyije barigire indahiro, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azabica mwese,+ ariko abagaragu be azabita irindi zina,+ 16  kugira ngo umuntu wese ushaka kwihesha umugisha mu isi ajye awuhabwa n’Imana yo kwizerwa,+ n’umuntu wese urahira mu isi arahire mu izina ry’Imana yo kwizerwa,+ kuko imibabaro ya kera izibagirana, kandi rwose izahishwa amaso yanjye.+ 17  “Dore ndarema ijuru rishya+ n’isi nshya;+ ibya kera ntibizibukwa ukundi+ kandi ntibizatekerezwa.+ 18  Ahubwo munezerwe+ kandi mujye muhora mwishimira ibyo ndema.+ Kuko ndema Yerusalemu ngo ibe impamvu yo kwishima, n’abantu baho babe impamvu yo kunezerwa.+ 19  Nzishimira Yerusalemu nezererwe abantu banjye,+ kandi ntizongera kumvikanamo ijwi ryo kurira no kuganya.”+ 20  “Ntihazongera kubamo umwana umara iminsi mike,+ kandi ntihazaba umusaza utujuje iminsi ye;+ kuko n’uzapfa afite imyaka ijana, azaba ari umwana muto, naho umunyabyaha azavumwa+ nubwo yaba afite imyaka ijana. 21  Bazubaka amazu bayabemo,+ kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.+ 22  Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti,+ kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.+ 23  Ntibazaruhira ubusa,+ kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba,+ kuko ari urubyaro rw’abahawe umugisha na Yehova,+ bo n’abazabakomokaho.+ 24  Nzabasubiza na mbere y’uko bantakira,+ kandi bakivuga nzabumva.+ 25  “Isega+ n’umwana w’intama bizarisha hamwe,+ kandi intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+ Umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka.+ Ntibizateza akaga+ kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose,”+ ni ko Yehova avuga.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ye 65:6