Yesaya 64:1-12
64 Iyaba warasatuye ijuru ukamanuka,+ imisozi igatigitira imbere yawe,+
2 nk’igihe umuriro ukongeje igihuru, n’umuriro ugatuma amazi abira, kugira ngo abanzi bawe+ bamenye izina ryawe, n’amahanga ahindire umushyitsi imbere yawe!+
3 Igihe wakoraga ibintu biteye ubwoba+ tutigeze twitega ko byabaho, waramanutse, maze imisozi itigitira imbere yawe.+
4 Kandi uhereye mu bihe bya kera, nta wigeze abyumva+ cyangwa ngo abitege amatwi, kandi nta jisho ryigeze kubona Imana itari wowe,+ igira icyo imarira abakomeza kuyitegereza.+
5 Waje gusanganira abishima kandi bakora ibyo gukiranuka,+ bagakomeza kukwibuka bagendera mu nzira zawe.+
Dore waraturakariye+ igihe twakomezaga gukora ibyaha+ tukabimaramo igihe kirekire. None se tuzakizwa?+
6 Twese twabaye abantu bahumanye, kandi ibikorwa byacu byo gukiranuka byose bimeze nk’umwenda wahumanyijwe no kujya mu mihango;+ twese tuzaraba nk’ibibabi,+ kandi ibyaha byacu bizadutwara nk’umuyaga.+
7 Nta n’umwe wambaza izina ryawe,+ nta n’uhaguruka ngo agufate, kuko waduhishe mu maso hawe+ ugatuma dushongeshwa+ n’ubukana bw’ibyaha byacu.
8 Ariko noneho Yehova, uri Data.+ Turi ibumba+ nawe ukaba Umubumbyi wacu.+ Twese turi umurimo w’amaboko yawe.+
9 Yehova, ntuturakarire cyane+ kandi ntuzahore wibuka icyaha cyacu iteka ryose.+ Turakwinginze, dore twese turi ubwoko bwawe.+
10 Imigi yawe yera+ yahindutse ubutayu. Siyoni+ yahindutse ubutayu, na Yerusalemu yabaye umwirare.+
11 Inzu yacu yera kandi nziza cyane,+ iyo ba sogokuruza bagusingirizagamo+ yarahiye;+ ibintu byacu byiza byose+ byararimbutse.
12 None se Yehova, uzirengagiza ibyo byose ukomeze kwicecekera?+ Mbese uzakomeza kwituriza, utureke dukomeze kubabazwa birenze urugero?+