Yesaya 63:1-19

63  Uriya ni nde uje aturuka muri Edomu,+ agaturuka i Bosira+ yambaye imyenda y’amabara arabagirana, yambaye imyenda y’icyubahiro, atambuka afite imbaraga nyinshi? “Ni jyewe, uvuga ibyo gukiranuka,+ nkagira imbaraga nyinshi zo gukiza.”+  Kuki umwenda wawe utukura n’imyambaro yawe ikaba isa n’iy’unyukanyukira imizabibu mu rwengero?+  “Nanyukanyukiye imizabibu mu rwengero jyenyine,+ mu bantu bo mu mahanga yose ntihagira n’umwe uza kumfasha. Nakomeje kuyinyukanyuka mfite uburakari,+ nkomeza kuyihonyorana umujinya.+ Amaraso yayivagamo atungereza yakomezaga kwimisha ku myenda yanjye,+ maze imyenda yanjye yose irahindana.  Kuko umunsi wo guhora uri mu mutima wanjye,+ n’umwaka w’abo nacunguye ukaba ugeze.  Nakomeje kwitegereza ariko sinabona uwo kumfasha; nuko ndatangara, nyamara sinabona unshyigikira.+ Ibyo byatumye ukuboko kwanjye gutanga agakiza,+ n’umujinya+ wanjye uranshyigikira.  Nakomeje kunyukanyuka abantu bo mu mahanga mbarakariye, mbasindisha umujinya wanjye,+ maze amaraso yabo yatungerezaga nyavushiriza hasi.”+  Nzavuga ibikorwa by’ineza yuje urukundo bya Yehova,+ mvuge ishimwe rya Yehova nkurikije ibyo Yehova yadukoreye+ byose. Nzavuga ineza nyinshi yagaragarije inzu ya Isirayeli,+ kandi mvuge ibyo yabakoreye nk’uko imbabazi ze+ n’ibikorwa bye by’ineza ye yuje urukundo ari byinshi.  Nuko aravuga ati “ni ukuri aba ni ubwoko bwanjye,+ ni abana batazantenguha.”+ Ni bo yabereye Umukiza.+  Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.+ Intumwa ye bwite ni yo yabakijije.+ Kubera ko yabakunze akabagirira impuhwe, yarabacunguye+ maze arabahagurutsa akomeza kubaheka iminsi yose yo mu bihe bya kera.+ 10  Ariko barigometse+ bababaza umwuka we wera,+ na we ahinduka umwanzi+ wabo arabarwanya.+ 11  Nuko batangira kwibuka iminsi ya kera, bibuka umugaragu we Mose bati “uwabambukije inyanja+ hamwe n’abungeri b’umukumbi we+ ari he? Ari he uwamushyizemo umwuka we wera?+ 12  Ari he uwatumye ukuboko kwe kwiza+ kugenda iburyo bwa Mose? Ari he uwatandukanyije amazi imbere yabo+ kugira ngo yiheshe izina rihoraho iteka ryose?+ 13  Ari he uwabanyujije mu mazi arimo umuhengeri kugira ngo bagende badasitara, nk’ifarashi mu butayu?+ 14  Nk’uko inyamaswa imanuka mu kibaya, ni ko umwuka wa Yehova watumye baruhuka.”+ Nguko uko wayoboye ubwoko bwawe kugira ngo wiheshe izina ryiza.+ 15  Reba uri mu ijuru,+ witegereze uri aho utuye hashyizwe hejuru, hera kandi heza cyane.+ Ishyaka ryawe+ n’ubushobozi bwawe n’ibyiyumvo byawe byimbitse+ n’imbabazi zawe+ biri he? Warabyigumaniye.+ 16  Uri Data;+ nubwo Aburahamu ashobora kuba ataratumenye, na Isirayeli ntatwemere, wowe Yehova uri Data. Witwa Umucunguzi wacu+ kuva mu bihe bya kera. 17  Yehova, kuki utureka tugatandukira inzira zawe? Kuki ureka imitima yacu ikinangira ntitugutinye?+ Garuka ku bw’abagaragu bawe, ari bo miryango y’abo wagize umurage wawe.+ 18  Kuko ubwoko bwawe bwera+ bwamaze igihe gito bufite igihugu, ariko abanzi bacu banyukanyutse urusengero rwawe.+ 19  Twamaze igihe kirekire tumeze nk’abo utigeze gutegeka, tumeze nk’abatarigeze kwitirirwa izina ryawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi