Yesaya 62:1-12

62  Ku bwa Siyoni sinzaceceka,+ kandi sinzatuza ku bwa Yerusalemu+ kugeza igihe gukiranuka kwayo kuzazira kumeze nk’umucyo,+ n’agakiza kayo kakaza kameze nk’ifumba igurumana.+  “Yewe mugore,+ amahanga azabona gukiranuka kwawe,+ n’abami bose babone ikuzo ryawe.+ Uzitwa izina rishya+ uzahabwa na Yehova.  Uzaba ikamba ry’ubwiza mu kuboko kwa Yehova,+ n’igitambaro cy’umwami cyo kuzingirwa ku mutwe kiri mu kiganza cy’Imana yawe.  Nta wuzongera kuvuga ko uri umugore watawe burundu,+ kandi nta wuzongera kuvuga ko igihugu cyawe ari umusaka.+ Ahubwo uzitwa “Ibyishimo byanjye biri muri yo”+ n’igihugu cyawe cyitwe “Umugore ufite umugabo,” kuko Yehova azaba yakwishimiye, kandi igihugu cyawe kizamera nk’umugore ufite umugabo.+  Nk’uko umusore azana umwari akaba umugore we, ni ko abahungu bawe bazakugira umugore.+ Kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni,+ ni ko Imana yawe izakwishimira.+  Yerusalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe.+ Ntibazigere na rimwe baceceka amanywa yose n’ijoro ryose.+ “Mwebwe abavuga izina rya Yehova,+ ntimuzigere mutuza,+  kandi ntimuzatume atuza kugeza igihe azashimangirira Yerusalemu akayikomeza, akayihesha icyubahiro mu isi.”+  Yehova yarahirishije ukuboko kwe kw’iburyo,+ arahirisha ukuboko kwe gukomeye+ ati “sinzongera guha abanzi bawe imyaka yawe ngo bayirye,+ n’abanyamahanga ntibazongera kunywa divayi yawe nshya+ waruhiye.  Ahubwo abayisarura ni bo bazayirya, kandi ntibazabura gusingiza Yehova, n’abenga divayi ni bo bazayinywera mu bikari byanjye byera.”+ 10  Mutambuke, mutambuke munyure mu marembo. Mucire abantu inzira.+ Mutinde inzira y’igihogere, muyitinde muyikuremo amabuye.+ Mushingire amahanga ikimenyetso.+ 11  Dore Yehova ubwe yatumye byumvikana, bigera mu duce twa kure tw’isi,+ agira ati “nimubwire umukobwa w’i Siyoni+ muti ‘dore agakiza kawe karaje.+ Dore aje afite ingororano,+ kandi ibihembo atanga biri imbere ye.’”+ 12  Abantu bazabita ubwoko bwera,+ abacunguwe na Yehova;+ kandi nawe uzitwa “Uwashatswe,” “Umurwa utaratawe burundu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi