Yesaya 60:1-22
60 “Yewe mugore, haguruka+ umurike+ kuko umucyo wawe uje,+ n’ikuzo rya Yehova rikaba rikurabagiranaho.+
2 Dore umwijima+ uzatwikira isi, kandi umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga; ariko wowe Yehova azakurasira, n’ikuzo rye rikugaragareho.+
3 Amahanga azagana urumuri rwawe,+ n’abami+ bagane umucyo w’urumuri rwawe.+
4 “Ubura amaso yawe urebe impande zose! Bose bakoranyirijwe hamwe,+ baza bagusanga.+ Abahungu bawe bakomeza kuza baturutse kure, n’abakobwa bawe bakaza bahagatiwe.+
5 Icyo gihe uzabireba ucye,+ kandi umutima wawe uzanezerwa usabagizwe n’ibyishimo, kuko ubutunzi bwo mu nyanja buzaza bugusanga, n’ubukungu bw’amahanga bukaza aho uri.+
6 Amashyo y’ingamiya, ingamiya z’ingabo zikiri nto z’i Midiyani no muri Efa,+ azuzura mu gihugu cyawe. Iziturutse i Sheba+ zose zizaza. Zizaza zihetse zahabu n’ububani, kandi zizatangaza ishimwe rya Yehova.+
7 Imikumbi yose y’i Kedari+ izakoranyirizwa aho uri. Amapfizi y’intama y’i Nebayoti+ azagukorera.+ Azaza ku gicaniro cyanjye yemewe,+ kandi nzarimbisha inzu yanjye ifite ubwiza.+
8 “Bariya ni ba nde baza baguruka nk’igicu,+ bameze nk’inuma zinjira mu myenge y’amazu zitahamo?
9 Ibirwa bizakomeza kunyiringira,+ n’amato y’i Tarushishi+ anyiringire nk’uko byahoze mbere, kugira ngo azane abahungu bawe baturutse kure,+ bazanye ifeza na zahabu zabo,+ bagane izina+ rya Yehova Imana yawe, bagane Uwera wa Isirayeli,+ kuko azaba yaragutatse ubwiza.+
10 Abanyamahanga bazubaka inkuta zawe+ n’abami babo bagukorere,+ kuko nzaba naragukubise nkurakariye,+ ariko amaherezo nzakwemera nkugirire imbabazi.+
11 “Amarembo yawe azahora yuguruye;+ ntazigera yugarirwa haba ku manywa cyangwa nijoro, kugira ngo bakuzanire ubukungu bw’amahanga,+ ndetse abami bayo ni bo bazafata iya mbere.+
12 Kuko ishyanga ryose n’ubwami bwose butazagukorera buzarimbuka; amahanga yose azarimbuka+ nta kabuza.
13 “Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe: ibiti by’imiberoshi n’imitidari n’imizonobari bizazira icyarimwe+ birimbishe ahera hanjye;+ kandi nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye.+
14 “Abana b’abakubabazaga bazaza bakunamire,+ n’abagusuzuguraga bose bazaza bikubite ku birenge byawe,+ kandi bazakwita umurwa wa Yehova, Siyoni+ y’Uwera wa Isirayeli.
15 “Aho kugira ngo ube intabwa yanzwe, nta wunyura iwawe,+ nzaguhesha ishema kugeza ibihe bitarondoreka, urangwe n’ibyishimo uko ibihe bizagenda bikurikirana.+
16 Uzonka amashereka y’amahanga,+ wonke n’amabere y’abami;+ kandi uzamenya ko jyewe Yehova+ ndi Umukiza wawe,+ kandi ko Intwari+ ya Yakobo ari Umucunguzi wawe.+
17 Mu cyimbo cy’umuringa nzazana zahabu,+ mu cyimbo cy’icyuma nzane ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana umuringa, naho mu cyimbo cy’amabuye nzane icyuma. Nzashyiraho amahoro akubere umugenzuzi,+ no gukiranuka kukubere umukoresha.+
18 “Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, kandi kunyaga cyangwa gusenya ntibizongera kumvikana mu mbibi zawe.+ Inkuta zawe uzazita Agakiza,+ n’amarembo yawe uyite Ishimwe.
19 Izuba ntirizongera kukumurikira ku manywa, n’ukwezi ntikuzongera kukumurikira. Yehova ni we uzakubera urumuri rudashira,+ kandi Imana yawe ni yo izaba ubwiza bwawe.+
20 Izuba ryawe ntirizongera kurenga, n’ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Yehova ubwe azakubera urumuri rudashira,+ kandi iminsi yo kuboroga kwawe izaba irangiye.+
21 Abantu bawe bose bazaba abakiranutsi;+ igihugu kizaba icyabo kugeza ibihe bitarondoreka.+ Bazaba umushibu nateye,+ umurimo w’amaboko yanjye,+ kugira ngo ntakwe ubwiza.+
22 Uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye.+ Jyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.”+