Yesaya 6:1-13
6 Mu mwaka Umwami Uziya yapfuyemo,+ nabonye Yehova+ yicaye ku ntebe y’ubwami+ ndende yashyizwe hejuru, kandi ibinyita by’igishura cye byari byuzuye urusengero.+
2 Abaserafi bari bahagaze hejuru ye.+ Buri wese yari afite amababa atandatu, abiri akayatwikiriza mu maso he,+ andi abiri akayatwikiriza ibirenge bye, naho andi abiri akayagurukisha.
3 Kandi umwe yahamagaraga undi akamubwira ati “Yehova nyir’ingabo ni uwera, ni uwera, ni uwera.+ Ibyuzuye isi byose bigaragaza ikuzo rye.”
4 Nuko ibizingiti+ by’inzugi binyeganyezwa n’ijwi ry’uwahamagaraga, n’inzu yose yuzura umwotsi.+
5 Maze ndavuga nti “ngushije ishyano! Ndapfuye kuko ndi umuntu w’iminwa yanduye+ kandi nkaba ntuye mu bantu bafite iminwa yanduye;+ kuko amaso yanjye yabonye Umwami, ari we Yehova nyir’ingabo ubwe!”+
6 Ariko umwe mu baserafi araguruka aza aho ndi afite mu ntoki ze ikara ryaka+ yari yaruje igifashi ku gicaniro.+
7 Nuko arinkoza ku munwa+ arambwira ati “dore iri rikoze ku minwa yawe, none ikosa ryawe rikuvuyeho, n’ibyaha byawe birahongerewe.”+
8 Nuko numva ijwi rya Yehova rivuga riti “ndatuma nde, ni nde watugendera?”+ Nanjye ndavuga nti “ndi hano, ba ari jye utuma.”+
9 Na we arambwira ati “genda ubwire ubu bwoko uti ‘mujye mwumva, mwongere mwumve, ariko mwe gusobanukirwa; kandi mujye mureba, mwongere murebe ariko mwe kugira icyo mumenya.’+
10 Utume umutima w’ubu bwoko winangira,+ kandi utume amatwi yabo aba ibihuri,+ amaso yabo uyafunge kugira ngo batarebesha amaso yabo, bakumvisha amatwi yabo n’umutima wabo ugasobanukirwa, maze bagahindukira bagakizwa.”+
11 Nuko ndavuga nti “Yehova, bizageza ryari?”+ Na we arambwira ati “ni ukugeza igihe imigi izabera amatongo, itakirimo abaturage, amazu atakibamo umuntu wakuwe mu mukungugu, n’igihugu cyarahindutse umusaka;+
12 kugeza igihe Yehova azakuriraho abantu bakuwe mu mukungugu akabageza kure, maze igihugu kigahinduka umusaka mu rugero rwagutse cyane.+
13 Ariko mu gihugu hazasigaramo icya cumi,+ kandi kizaba kigenewe gutwikwa nk’igiti kinini, nk’igiti cy’inganzamarumbo gitemwa+ kigasigarana igishyitsi;+ urubyaro rwera ni rwo ruzaba igishyitsi cyacyo.”+