Yesaya 59:1-21
59 Dore ukuboko kwa Yehova ntikwabaye kugufi ku buryo kutakiza,+ n’ugutwi kwe ntikwazibye ku buryo kutakumva.+
2 Oya, ahubwo ibicumuro byanyu ni byo byabatandukanyije n’Imana yanyu,+ kandi ibyaha byanyu ni byo byatumye ibahisha mu maso hayo kugira ngo itumva.+
3 Kuko ibiganza byanyu byahumanyijwe n’amaraso,+ n’intoki zanyu zigahumanywa n’ibyaha. Iminwa yanyu yavuze ibinyoma,+ n’ururimi rwanyu rukomeza kuvuga ibyo gukiranirwa.+
4 Nta muntu n’umwe urangurura ijwi rye aharanira gukiranuka,+ nta n’ujya mu rukiko ajyanywe n’ubudahemuka. Biringiye ibitariho,+ bavuga ibitagira umumaro.+ Basamye akaga, babyara ibibi.+
5 Baturaze amagi y’inzoka y’ubumara, kandi bakomeje kuboha inzu y’igitagangurirwa.+ Umuntu wese uriye amagi yayo arapfa, n’igi ryose rimenetse rivamo impiri.+
6 Inzu yabo y’igitagangurirwa ntizababera umwambaro, kandi imirimo yabo ntizabatwikira.+ Imirimo yabo ni mibi, kandi ibikorwa by’urugomo biri mu biganza byabo.+
7 Ibirenge byabo byirukira kugira nabi gusa,+ kandi byihutira kuvusha amaraso y’utariho urubanza.+ Ibitekerezo byabo ni bibi,+ kandi kunyaga no gusenya biri mu nzira zabo z’igihogere.+
8 Birengagije inzira y’amahoro,+ kandi nta butabera burangwa mu nzira zabo.+ Bagoretse inzira zabo+ kandi uzinyuramo wese ntazagira amahoro.+
9 Ni yo mpamvu ubutabera bwaduhunze, kandi gukiranuka ntikutugereho. Dukomeza kwiringira kubona urumuri, nyamara tukabona umwijima. Twiringira kubona umucyo, ariko dukomeza kugendera mu icuraburindi ridashira.+
10 Dukomeza gukabakaba ku rukuta nk’impumyi, tugakomeza gukabakaba nk’abatagira amaso.+ Twasitaye ku manywa y’ihangu nk’aho ari mu kabwibwi; mu banyambaraga tumeze nk’abapfuye.+
11 Twese dukomeza kugonga nk’idubu, kandi dukomeza kuguguza nk’inuma+ dufite agahinda. Twakomeje kwiringira ubutabera,+ ariko nta bwo twabonye. Twakomeje kwiringira agakiza, ariko kakomeje kutuba kure.+
12 Kuko ibicumuro byacu byagwiriye imbere yawe,+ kandi ibyaha byacu ni byo bidushinja.+ Ibicumuro byacu biri kumwe natwe, kandi ibyaha byacu tubizi neza.+
13 Twaracumuye twihakana Yehova;+ twasubiye inyuma tureka Imana yacu, tuvuga ibyo gukandamiza no kwigomeka,+ dutekereza amagambo y’ibinyoma mu mitima yacu kandi tukayavuga.+
14 Ubutabera bwahatiwe gusubira inyuma,+ kandi gukiranuka gukomeza guhagarara kure,+ kuko ukuri kwasitariye ku karubanda, n’ibitunganye bikaba bidashobora kwinjira.+
15 Ukuri kwarabuze,+ kandi umuntu wese uhindukira akareka ibibi arasahurwa.+
Yehova yarabyitegereje abona ko kuba nta butabera buhari ari bibi.+
16 Abonye ko nta muntu n’umwe uhari, atangazwa no kubona ko nta n’umwe ugira icyo akora.+ Nuko ukuboko kwe gutanga agakiza, kandi gukiranuka kwe kuramushyigikira.+
17 Hanyuma yambara gukiranuka nk’ikoti ry’icyuma,+ yambara n’agakiza ku mutwe nk’ingofero.+ Nanone yambaye guhora kumubera nk’umwenda,+ yambara ishyaka nk’ikanzu.+
18 Azitura abantu ibihuje n’imigenzereze yabo,+ yiture umujinya abanzi be, abakanire urubakwiriye.+ Ibirwa azabiha ingororano ibikwiriye.+
19 Bazatangira gutinya izina rya Yehova+ uhereye iburengerazuba, batinye ikuzo rye+ uhereye iburasirazuba, kuko azaza ameze nk’umugezi uzana ibyago, ushorewe n’umwuka wa Yehova.+
20 “Umucunguzi+ azaza i Siyoni,+ asange aba Yakobo bahindukiye bakareka ibicumuro byabo,”+ ni ko Yehova avuga.
21 “Nanjye iri ni ryo sezerano ngiranye na bo,”+ ni ko Yehova avuga.
“Umwuka wanjye ukuriho+ n’amagambo yanjye nashyize mu kanwa kawe,+ ntibizava mu kanwa kawe cyangwa mu kanwa k’urubyaro rwawe, cyangwa mu kanwa k’urubyaro rw’urubyaro rwawe, uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka,”+ ni ko Yehova avuga.