Yesaya 57:1-21
57 Umukiranutsi yararimbutse,+ nyamara nta wubizirikana mu mutima we.+ N’abantu barangwaga n’ineza yuje urukundo barapfuye,+ ariko nta wumenya ko umukiranutsi yipfiriye, atazongera guhura n’amakuba.+
2 Umuntu wese ugendera mu nzira yo gukiranuka,+ agenda amahoro,+ akaruhukira+ mu mva*+ ye.
3 “Naho mwebwe, mwa bana b’umugore w’umushitsikazi+ mwe, mwa rubyaro rw’umusambanyi n’umugore w’indaya,+ nimwigire hafi.+
4 Uwo mwishima hejuru ni nde?+ Ni nde mukomeza kwasamira mugasohora indimi mumunnyega?+ Mbese ntimuri abana b’ibicumuro n’urubyaro rw’ibinyoma,+
5 babyukiriza irari mu biti by’inganzamarumbo,+ munsi y’igiti gitoshye cyose,+ bakicira abana mu bibaya, munsi y’imikoki yo mu bitare?+
6 “Umugabane wawe+ wari kumwe n’amabuye asennye yo mu kibaya. Ni yo yari umugabane wawe.+ Byongeye kandi, wayasukiraga ituro ry’ibyokunywa,+ ukayatura amaturo. Mbese ibyo byampumuriza+ koko?
7 Washashe uburiri bwawe+ ku musozi muremure uri hejuru cyane. Aho na ho wajyagayo ukahatambira ibitambo.+
8 Washyize urwibutso rwawe+ inyuma y’urugi n’inkomanizo z’umuryango. Warantaye uritwikurura, hanyuma urazamuka, wagura uburiri bwawe.+ Wihitiyemo kugirana n’izo mana amasezerano; wakunze kuryamana na zo,+ ureba igitsina cy’umugabo.*
9 Waramanutse usanga Meleki uyishyiriye amavuta, ushaka n’amavuta ahumura menshi cyane.+ Wakomeje kohereza intumwa zawe zigera kure, ku buryo wamanutse ukagera mu mva.+
10 Waruhiye mu nzira zawe nyinshi wanyuzemo,+ ariko ntiwavuga uti ‘ibi nta cyizere bitanga!’ Ahubwo wabonye ikikongerera imbaraga;+ ni cyo cyatumye utarwara.+
11 “None se ni nde waguteye ubwoba ugatangira gutinya,+ bikaba byaratumye ubeshya?+ Ariko ntiwanyibutse.+ Nta cyo wigeze uzirikana mu mutima wawe.+ Mbese sinakomeje kwicecekera nkabihisha?+ Ni cyo cyatumye utantinya.+
12 Jye ubwanjye nzashyira ahabona gukiranuka kwawe+ n’imirimo yawe,+ maze ngaragaze ko nta cyo bizakumarira.+
13 Nutabaza, ibintu byawe warundanyije ntibizagukiza,+ ahubwo byose bizatwarwa n’umuyaga.+ Umwuka uzabihuha biyoyoke; ariko umpungiraho+ azaragwa igihugu, aragwe umusozi wanjye wera.+
14 Umuntu azavuga ati ‘nimuhatinde, nimuhatinde! Muhace inzira,+ muvane inzitizi zose mu nzira y’ubwoko bwanjye.’”+
15 Uri hejuru kandi Usumbabyose,+ uhoraho iteka+ kandi izina rye rikaba ari iryera,+ aravuga ati “ntuye hejuru ahera,+ kandi mbana n’ushenjaguwe n’uwiyoroshya mu mutima+ kugira ngo mpembure aboroheje, mpembure n’umutima w’abashenjaguwe.+
16 Sinzahora ndwana kandi sinzarakara iteka,+ kuko natuma umwuka w’umuntu ukendera,+ n’ibyo naremye bihumeka bigashiramo imbaraga.+
17 “Yarayobye akurikirana indamu mbi+ bituma ndakara, ndamukubita, muhisha mu maso hanjye+ ndakaye. Ariko yigize icyigomeke+ akomeza kugendera mu nzira y’umutima we.
18 Nabonye inzira ze ntangira kumukiza+ no kumuyobora+ no kumuhumuriza,+ we n’abe baborogaga.”+
19 Yehova aravuga ati “dore ndarema imbuto z’iminwa.+ Uri kure n’uri hafi bose bazagira amahoro arambye,+ kandi nzabakiza.”+
20 “Ariko ababi bameze nk’inyanja yarubiye idashobora gutuza, amazi yayo agakomeza kuzikura ibyatsi n’ibyondo.
21 Nta mahoro y’ababi,”+ ni ko Imana yanjye ivuga.