Yesaya 54:1-17

54  “Yewe mugore w’ingumba itabyara,+ rangurura ijwi ry’ibyishimo! Nezerwa kandi utere hejuru urangurure ijwi ry’ibyishimo+ yewe mugore utarigeze ubabazwa n’igise,+ kuko abana b’umugore w’intabwa ari benshi kurusha abana b’ufite umugabo,”+ ni ko Yehova avuga.  “Agura ikibanza cy’ihema ryawe.+ Nibarambure imyenda y’ihema ryawe rihebuje. Ntiwifate. Rega imigozi y’ihema ryawe ukomeze n’imambo zaryo.+  Kuko uzaguka ugana iburyo n’ibumoso,+ kandi abagize urubyaro rwawe bazigarurira amahanga,+ bature mu migi yabaye amatongo.+  Ntutinye+ kuko utazakorwa n’isoni,+ kandi ntugire ipfunwe kuko utazamanjirwa.+ Uzibagirwa isoni zo mu bukumi bwawe,+ kandi umugayo wo mu bupfakazi bwawe wamazemo igihe ntuzongera kuwibuka ukundi.”  “Umuremyi wawe Mukuru+ ni we mugabo wawe;+ Yehova nyir’ingabo ni ryo zina rye,+ kandi Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe.+ Azitwa Imana y’isi yose,+  kuko Yehova yaguhamagaye nk’umugore w’intabwa wababaye akicwa n’agahinda,+ nk’umugore wabaye intabwa+ akiri inkumi,”+ ni ko Imana yawe ivuga.  “Nagutaye burundu mu gihe cy’akanya gato,+ ariko nzakugirira imbabazi ngukoranyirize hamwe.+  Narakurakariye cyane, nguhisha mu maso hanjye by’akanya gato+ gusa, ariko nzakugirira imbabazi nkugaragarize ineza yuje urukundo kugeza ibihe bitarondoreka,”+ ni ko Yehova Umucunguzi wawe+ avuga.  “Ibi byambereye nko mu minsi ya Nowa.+ Nk’uko narahiye ko amazi yo mu gihe cya Nowa atazongera kurengera isi,+ ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira cyangwa ngo ngukangare.+ 10  Imisozi ishobora gukurwaho n’udusozi tukanyeganyega,+ ariko jye sinzagukuraho ineza yanjye yuje urukundo,+ cyangwa ngo isezerano ryanjye ry’amahoro rinyeganyege,”+ ni ko Yehova ukugirira imbabazi+ avuga. 11  “Wa mugore wababaye+ we, ugateraganwa n’umuyaga w’ishuheri+ kandi ukaba utagira gihumuriza,+ dore ngiye gusasa amabuye yawe+ nyakomeze, kandi ngushyirireho urufatiro+ rw’amabuye ya safiro.+ 12  Inkuta zawe nzazubakisha amabuye ya odemu, amarembo yawe nyubakishe amabuye y’umutuku+ ubengerana, n’ingabano zawe zose nzubakishe amabuye meza cyane. 13  Abana bawe bose+ bazaba abigishijwe na Yehova,+ kandi bazagira amahoro menshi.+ 14  Uzakomezwa no gukiranuka.+ Gukandamizwa bizakuba kure;+ ntuzabitinya. Uzaba kure y’ikintu cyose giteye ubwoba, kuko kitazakwegera.+ 15  Nihagira ukugabaho igitero, si jye uzaba mutumye.+ Uzakugabaho igitero wese azagwa ari wowe azize.”+ 16  “Dore ni jye waremye umunyabukorikori uvugutira+ umuriro w’amakara+ maze akavanamo intwaro akoresha. Kandi ni jye waremye umurimbuzi+ ukora umurimo wo kurimbura. 17  Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho,+ kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya, uzarutsinda.+ Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova,+ kandi gukiranuka kwabo ni jye guturukaho,” ni ko Yehova avuga.+

Ibisobanuro ahagana hasi