Yesaya 53:1-12

53  Ni nde wizeye ibyo twumvise?+ Kandi se ukuboko kwa Yehova+ kwahishuriwe nde?+  Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+  Abantu baramusuzuguraga bakamuhunga,+ kandi yari azi imibabaro amenyereye n’indwara;+ yari ameze nk’uwo twima amaso tudashaka kumureba.+ Yarasuzugurwaga kandi twamufataga nk’utagira umumaro.+  Ni ukuri, yishyizeho indwara zacu+ kandi yikoreye imibabaro yacu.+ Ariko twebwe twamufataga nk’uwibasiwe+ n’Imana, agakubitwa na yo+ kandi ikamubabaza.+  Ariko ibicumuro byacu+ ni byo yaterewe icumu,+ kandi ibyaha byacu ni byo yashenjaguriwe.+ Igihano yahawe cyari icyo kuduhesha amahoro,+ kandi ibikomere bye+ ni byo byadukijije.+  Twese twari twarayobye nk’intama;+ twari twarahindukiye buri wese anyura inzira ye. Nuko Yehova aba ari we ashyiraho ibyaha byacu.+  Yari asumbirijwe+ yemera kubabazwa,+ nyamara ntiyabumbuye akanwa ke. Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa,+ kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke.+  Yagiriwe nabi cyane kandi akurwaho bitewe n’uko ataciriwe urubanza rukwiriye.+ None se ni nde uzita ku byabaye mu gihe cye,+ ko yakuwe+ mu gihugu cy’abazima?+ Ibicumuro+ by’ubwoko bwanjye ni byo yakubitiwe.+  Napfa azahambanwa n’ababi+ hamwe n’abakire,+ nubwo nta rugomo yigeze agira+ kandi ntihagire ikinyoma kiboneka mu kanwa ke.+ 10  Nyamara Yehova yishimiye kumushenjagura,+ yemera ko arwara.+ Nutanga ubugingo bwe ho igitambo cyo gukuraho urubanza,+ azabona urubyaro rwe+ yongere n’iminsi yo kubaho kwe,+ kandi ukuboko kwe kuzasohoza+ ibyo Yehova yishimira.+ 11  Kubera ko ubugingo bwe bwababajwe, azabona+ ibyiza, anyurwe.+ Kubera ubumenyi bwe, umugaragu wanjye+ ukiranuka azatuma abantu benshi babarwaho gukiranuka,+ kandi azikorera ibyaha byabo.+ 12  Ni yo mpamvu nzamuhana umugabane n’abantu benshi+ kandi azagabana iminyago n’intwari,+ kubera ko yatanze ubuzima bwe.*+ Yabaranywe n’abanyabyaha+ kandi we ubwe yikoreye ibyaha by’abantu benshi,+ yitangira abanyabyaha.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ye 53:12