Yesaya 51:1-23

51  “Mwa bakurikira gukiranuka+ mwe, nimuntege amatwi, mwebwe abashaka Yehova.+ Nimurebe igitare+ mwakorogoshowemo n’urwobo mwacukuwemo.  Nimurebe so+ Aburahamu+ na Sara+ wabagiriye ku gise akababyara. Kuko yari umwe igihe namuhamagaraga,+ ariko namuhaye umugisha aragwira.+  Yehova azahumuriza Siyoni.+ Azahumuriza ahayo hose habaye amatongo;+ ubutayu bwaho azabuhindura nka Edeni,+ n’umutarwe waho awuhindure nk’ubusitani bwa Yehova.+ Hazabamo ibyishimo n’umunezero, no gushimira n’indirimbo.+  “Mwa bwoko bwanjye mwe, nimunyumve, namwe bantu bo mu ishyanga ryanjye+ nimuntege amatwi. Kuko nzatanga itegeko,+ ngashyiraho amategeko yanjye ngo abere abantu bo mu mahanga urumuri.+  Gukiranuka kwanjye kuri hafi,+ n’agakiza kanjye+ kazaza. Amaboko yanjye azacira urubanza abantu bo mu mahanga.+ Ibirwa bizanyiringira,+ kandi bizategereza ukuboko kwanjye.+  “Mwubure amaso murebe hejuru mu ijuru,+ murebe no hasi ku isi, kuko ijuru rizayoyoka nk’umwotsi,+ n’isi igasaza nk’umwenda.+ Abayituye bazapfa nk’imibu. Ariko agakiza kanjye kazahoraho kugeza ibihe bitarondoreka,+ kandi gukiranuka kwanjye ntikuzakurwaho.+  “Nimuntege amatwi mwebwe abazi gukiranuka, mwebwe mufite amategeko yanjye mu mitima yanyu.+ Ntimugatinye kuvugwa nabi n’abantu buntu, kandi ntimugakurwe umutima n’amagambo yabo y’ibitutsi.+  Udukoko tuzabarya nk’uko turya umwenda, tubarye nk’uturya ubwoya.+ Ariko gukiranuka kwanjye kuzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka, n’agakiza kanjye kabe ku bantu b’ibihe bitabarika.”+  Yewe kuboko kwa Yehova+ we, haguruka! Haguruka ukenyere imbaraga!+ Haguruka nko mu bihe bya kera, nko mu b’ibihe byashize.+ Mbese si wowe wajanjaguye Rahabu,+ ugahinguranya cya gikoko cyo mu nyanja?+ 10  Mbese si wowe wakamije inyanja, ugakamya amazi y’imuhengeri?+ Si wowe waciye inzira mu nyanja rwagati kugira ngo abacunguwe bambuke?+ 11  Ni bwo abo Yehova yacunguye bazagaruka i Siyoni barangurura amajwi y’ibyishimo,+ kandi umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo.+ Bazagira ibyishimo n’umunezero,+ kandi agahinda no gusuhuza umutima bizahunga.+ 12  “Ni jye ubwanjye ubahumuriza.+ “Uri nde wowe utinya umuntu buntu kandi azapfa,+ ugatinya umwana w’umuntu kandi azahinduka nk’ubwatsi bubisi?+ 13  Uri nde ku buryo wakwibagirwa Yehova Umuremyi wawe,+ we wabambye ijuru+ kandi agashyiraho imfatiro z’isi,+ bigatuma uhinda umushyitsi umunsi wose ubudatuza, bitewe n’uburakari bw’ukugose akakotsa igitutu+ nk’uwiteguye kukurimbura?+ None se uburakari bw’uwari ukugose akakotsa igitutu buri he?+ 14  “Uwahetamiye mu minyururu azahita abohorwa+ kugira ngo adapfa akajya muri rwa rwobo,+ cyangwa akabura ibyokurya.+ 15  “Ariko jyewe Yehova, ndi Imana yawe kandi ni jye usembura inyanja imiraba yayo ikivumbagatanya.+ Yehova nyir’ingabo ni ryo zina ryanjye.+ 16  Nzashyira amagambo yanjye mu kanwa kawe+ kandi nzagutwikiriza igicucu cy’ukuboko kwanjye,+ kugira ngo nshyire ijuru+ mu mwanya waryo, nshyireho n’imfatiro z’isi,+ maze mbwire Siyoni nti ‘uri ubwoko bwanjye.’+ 17  “Yerusalemu we, kanguka, kanguka maze uhaguruke,+ wowe wanywereye ku gikombe cy’uburakari bwa Yehova kiri mu ntoki ze.+ Wanyoye divayi yo mu nkongoro, ari cyo gikombe kidandabiranya, urayiranguza.+ 18  Mu bana yabyaye bose,+ nta n’umwe wamuyoboye; mu bana yareze bose nta n’umwe wamufashe ukuboko.+ 19  Uzagerwaho n’ibi bintu bibiri.+ Ni nde uzifatanya nawe mu kababaro?+ Uzasahurwa urimburwe kandi uzicwa n’inzara n’inkota!+ Ni nde uzaguhumuriza?+ 20  Abana bawe bararabiranye.+ Barambaraye mu mahuriro y’imihanda yose nk’intama z’ishyamba zafashwe mu rushundura+ bateze, cyangwa nk’abagezweho n’uburakari bukaze bwa Yehova,+ ari ko gucyaha kw’Imana yawe.”+ 21  None rero umva ibi, yewe wa mugore+ w’imbabare we, wa musinzi we ariko utasindishijwe na divayi.+ 22  Umwami wawe Yehova, ari we Mana yawe irwanirira+ ubwoko bwayo, aravuga ati “dore ngiye kukuvana mu ntoki igikombe kidandabiranya.+ Inkongoro, ari cyo gikombe cy’uburakari bwanjye, ntuzongera kuyinyweraho ukundi.+ 23  Nzayishyira mu ntoki z’abakubabazaga,+ bakakubwira bati ‘unama kugira ngo dutambuke,’ ku buryo umugongo wawe wari warabaye nk’ubutaka, cyangwa nk’inzira abantu banyuramo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi