Yesaya 50:1-11

50  Yehova aravuga ati “icyemezo cy’ubutane+ nahaye nyoko ubwo namusendaga+ kiri he? Cyangwa hari ubwo nigeze mbagurisha ku wo nari mbereyemo umwenda?+ Dore ibyaha byanyu+ ni byo byatumye mugurishwa, kandi nyoko yasenzwe bitewe n’ibicumuro byanyu.+  Kuki naje simbone n’umwe,+ nahamagara ntihagire unyitaba?+ Mbese ukuboko kwanjye kwabaye kugufi ku buryo kudashobora gucungura,+ cyangwa nta mbaraga mfite zo gukiza? Dore nkangara+ inyanja igakama+ n’inzuzi nkazihindura ubutayu,+ amafi arimo akanuka bitewe no kubura amazi, agapfa yishwe n’inyota.+  Nambika ijuru umwijima,+ nkaryorosa ikigunira.”+  Umwami w’Ikirenga Yehova yampaye ururimi rw’abigishijwe,+ kugira ngo menye ijambo nkwiriye gusubiza unaniwe.+ Ankangura buri gitondo, agakangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe.+  Umwami w’Ikirenga Yehova yanzibuye ugutwi, nanjye sinaba icyigomeke+ kandi sinahindukira ngo nyure mu kindi cyerekezo.+  Nategeye umugongo abankubitaga, n’abamfuraga ubwanwa mbategera imisaya.+ Sinahishe mu maso hanjye ibikojeje isoni no gucirwa amacandwe.+  Ariko Umwami w’Ikirenga Yehova azantabara.+ Ni yo mpamvu ntazakorwa n’isoni. Ni cyo cyatumye nkomeza mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.+  Umbaraho gukiranuka ari hafi.+ Ni nde wahangana nanjye? Ngaho nahaguruke duhangane.+ Ni nde undega?+ Nanyegere.+  Dore Umwami w’Ikirenga Yehova azantabara. Ni nde uzanyita umuntu mubi?+ Dore bose bazasaza nk’umwenda,+ baribwe n’udukoko.+ 10  Ni nde muri mwe utinya+ Yehova, akumvira ijwi ry’umugaragu we+ wagendeye mu mwijima+ udashira kandi ntabone umucyo? Niyiringire izina rya Yehova+ kandi yishingikirize ku Mana ye.+ 11  “Dore mwese abacana umuriro ibishashi bikamurika, mugendere mu rumuri rw’umuriro wanyu no mu bishashi mwakongeje. Dore ibyo muzabona biturutse mu kuboko kwanjye: muzaryama mu mibabaro.+

Ibisobanuro ahagana hasi