Yesaya 5:1-30
5 Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uwo nkunda, ivuga iby’uruzabibu rwe.+ Umukunzi wanjye yari afite umurima w’uruzabibu ku gasozi karumbuka.
2 Arawutabira, akuramo amabuye maze ateramo umuzabibu utukura w’indobanure, kandi yubaka umunara muri uwo murima hagati,+ acukuramo n’urwengero.+ Nuko akomeza kwitega ko ruzera imizabibu myiza,+ ariko rugiye kwera rwera imizabibu mibi.+
3 “None rero baturage b’i Yerusalemu namwe abatuye i Buyuda, nimuducire urubanza jye n’uruzabibu rwanjye.+
4 Ni iki nagombye kuba narakoreye uruzabibu rwanjye ntakoze?+ Kuki nakomeje kwitega ko ruzera imizabibu myiza, ariko rwajya kwera rukera imizabibu mibi?
5 None rero, reka mbabwire icyo ngiye gukorera uruzabibu rwanjye: uruzitiro rwarwo ruzakurwaho,+ kandi ruzatwikwa.+ Urukuta rwarwo rw’amabuye ruzasenywa, maze runyukanyukwe.+
6 Nzarureka rucike.+ Ntiruzakonorerwa cyangwa ngo ruhingirwe.+ Ruzarara rumeremo amahwa n’ibihuru,+ kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura.+
7 Uruzabibu+ rwa Yehova nyir’ingabo ni inzu ya Isirayeli, kandi abantu b’i Buyuda ni umurima yakundaga cyane.+ Yakomeje kubitegaho imanza zitabera,+ ariko yabonye ubwicamategeko; yabitezeho gukiranuka, ariko abona umuborogo.”+
8 Bazabona ishyano abafatanya amazu+ n’abongera imirima ku yindi kugeza ubwo nta handi haba hasigaye,+ none bikaba byaratumye mutura mu gihugu mwenyine!
9 Yehova nyir’ingabo yarahiye numva ko amazu menshi, nubwo yaba ari manini kandi ari meza, azahinduka ayo gutangarirwa, nta wuyatuyemo.+
10 Ndetse hegitari enye+ z’uruzabibu zizera bati* imwe gusa ya divayi,+ kandi homeri* imwe y’imbuto izavamo efa* imwe gusa mu gihe cy’isarura.+
11 Bazabona ishyano ababyuka kare mu gitondo bazinduwe no gushaka ibinyobwa bisindisha,+ bagakomeza kunywa bakageza nimugoroba bwahumanye maze divayi ikabasaza.+
12 Kandi inanga na nebelu n’ishako n’umwironge na divayi ntibibura mu birori byabo,+ ariko ntibita ku murimo wa Yehova kandi ntibabona umurimo w’amaboko ye.+
13 Ni yo mpamvu ubwoko bwanjye buzajyanwa mu bunyage bitewe no kubura ubumenyi;+ abanyacyubahiro babo bazaba abantu bishwe n’inzara,+ na rubanda rwo muri bo ruzicwa n’inyota.+
14 Ni yo mpamvu imva* yaguye ubugingo bwayo, ikasamura akanwa kayo ikarenza imipaka;+ kandi ibintu by’akataraboneka biri muri uwo mugi n’imbaga y’abantu bawo n’urusaku rwawo n’abanezerewe, bizamanuka bijye muri iyo mva.+
15 Umuntu wakuwe mu mukungugu azunama kandi acishwe bugufi, ndetse n’amaso y’abari hejuru azacishwa bugufi.+
16 Yehova nyir’ingabo azashyirwa hejuru bitewe n’imanza zitabera,+ kandi Imana y’ukuri, Uwera,+ iziyeza binyuze ku gukiranuka.+
17 Amasekurume y’intama azarisha nk’ari mu rwuri rwayo, kandi abimukira bazarya ibyo mu matongo yahozemo amatungo yagaburiwe neza.+
18 Bazabona ishyano abakuruza ikosa imigozi y’ikinyoma, bagakurura icyaha nk’abakuruza igare imigozi,+
19 bakavuga bati “umurimo wayo nutebuke, uze vuba kugira ngo tuwubone; umugambi w’Uwera wa Isirayeli wigire hafi maze uze kugira ngo tuwumenye!”+
20 Bazabona ishyano abavuga ko icyiza ari kibi, n’ikibi bakavuga ko ari cyiza,+ bagashyira umwijima mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, bagashyira ibisharira mu cyimbo cy’ibiryohereye n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira!+
21 Bazabona ishyano abibwira ko ari abanyabwenge, bakibwira ko bajijutse!+
22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa divayi, n’abagabo bagira imbaraga zo kuvanga ibinyobwa bisindisha,+
23 bakakira impongano+ maze umuntu mubi bakamwita umukiranutsi, ndetse umukiranutsi bakamuvanaho gukiranuka kwe!+
24 Ni yo mpamvu igishyitsi cyabo kizahinduka umunuko,+ n’uburabyo bwabo bugatumuka nk’ivumbi, nk’uko ikirimi cy’umuriro gikongora ibikenyeri,+ n’ubwatsi bwumye bugatokomberera mu kibatsi cy’umuriro, kuko banze itegeko rya Yehova nyir’ingabo,+ bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+
25 Ni cyo cyatumye uburakari bwa Yehova bugurumanira ubwoko bwe, kandi azabangura ukuboko kwe abakubite.+ Imisozi izahinda umushyitsi+ kandi intumbi zabo zizamera nk’imyanda mu mayira.+
Nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
26 Yahaye ikimenyetso ishyanga rya kure rikomeye,+ arihamagaza ikivugirizo riri ku mpera y’isi,+ kandi rizahita riza ryihuta cyane.+
27 Muri bo nta wunanirwa cyangwa ngo asitare. Nta wuhunyiza, nta n’usinzira. Umukandara bakenyeje ntuzafunguka kandi imishumi y’inkweto zabo ntizacika,
28 kuko imyambi yabo ityaye, n’imiheto yabo yose ikaba ibanze.+ Ibinono by’amafarashi yabo bizaba bimeze nk’amabuye atyaye,+ kandi inziga z’amagare yabo zizaba zimeze nk’inkubi y’umuyaga.+
29 Kwivuga kwabo ni nk’ukw’intare itontoma, kandi bivuga nk’intare z’umugara zikiri nto.+ Bazahuma bacakire umuhigo bawujyane nta nkomyi, kandi ntihazaboneka umutabazi.+
30 Kuri uwo munsi, bazivugira kuri uwo muhigo nk’inyanja ihorera.+ Umuntu azitegereza igihugu abone cyacuze umwijima ubabaje,+ ndetse abone ko n’urumuri rwijimishijwe n’ibitonyanga by’imvura bikigwamo.