Yesaya 49:1-26
49 Mwa birwa+ mwe muntege amatwi, namwe mwa mahanga ya kure mwe,+ nimwumve. Yehova ubwe yampamagaye ntaravuka,+ avuga izina ryanjye+ nkiri mu nda ya mama.+
2 Akanwa kanjye yakagize nk’inkota ityaye,+ ampisha+ mu gicucu cy’ukuboko kwe.+ Yampinduye nk’umwambi utyaye maze ampisha mu kirimba cye,
3 arambwira ati “Isirayeli+ we, uri umugaragu wanjye kandi ni wowe nzereka ubwiza bwanjye.”+
4 Ariko naravuze nti “naruhiye ubusa.+ Imbaraga zanjye nazimariye mu by’ubusa gusa, bitariho.+ Icyakora, Yehova ni we uncira urubanza+ kandi Imana yanjye ni yo izampa ibihembo.”+
5 Yehova wambumbye ntaravuka, akangira umugaragu we,+ yambwiye ko ngomba kumugarurira Yakobo,+ kugira ngo Isirayeli ikoranire aho ari.+ Nzahabwa icyubahiro mu maso ya Yehova kandi Imana yanjye ni yo izaba imbaraga zanjye.
6 Yarambwiye ati “kuba warabaye umugaragu wanjye kugira ngo uzamure imiryango ya Yakobo kandi ugarure Abisirayeli barokotse,+ si ikintu cyoroheje. Nanone nagushyiriyeho kuba umucyo w’amahanga,+ kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.”+
7 Yehova, Umucunguzi wa Isirayeli+ akaba n’Uwera we, yabwiye uwasuzuguwe bikabije,+ abwira uwanzwe n’amahanga+ akaba n’umugaragu w’abatware,+ ati “abami n’abatware bazabibona bahaguruke,+ bakwikubite imbere kubera ko Yehova, Uwera wa Isirayeli wagutoranyije,+ ari uwizerwa.”+
8 Uku ni ko Yehova avuga ati “mu gihe cyo kwemererwamo naragushubije,+ no ku munsi w’agakiza naragutabaye.+ Nakomeje kukurinda kugira ngo ngutange ube isezerano ry’abantu,+ usane igihugu+ kandi utume abantu basubirana umurage wabo wari warabaye amatongo;+
9 ubwire imbohe+ uti ‘musohoke!’+ Ubwire n’abari mu mwijima+ uti ‘mugaragare!’+ Bazarisha ku nzira, barishe ku nzira nyabagendwa zose.+
10 Ntibazicwa n’inzara+ cyangwa inyota,+ kandi ubushyuhe bwotsa cyangwa izuba ntibizabageraho.+ Kuko ubagirira impuhwe azabayobora,+ akabajyana ku masoko y’amazi.+
11 Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye z’igihogere zizaba ahirengeye.+
12 Dore aba bazaturuka kure cyane,+ bariya baturuke mu majyaruguru+ no mu burengerazuba,+ naho bariya bandi baturuke mu gihugu cya Sinimu.”
13 Wa juru we, rangurura ijwi ry’ibyishimo,+ na we wa si we unezerwe.+ Imisozi ninezerwe, irangurure ijwi ry’ibyishimo,+ kuko Yehova yahumurije ubwoko bwe,+ akagirira impuhwe imbabare ze.+
14 Ariko Siyoni yakomeje kuvuga iti “Yehova yarantaye,+ kandi Yehova yaranyibagiwe.”+
15 Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntagirire impuhwe umwana yibyariye?+ We ashobora kumwibagirwa;+ ariko jye sinzigera nkwibagirwa!+
16 Dore nakwanditse mu biganza byanjye nk’uca imanzi.+ Inkuta zawe zihora imbere yanjye.+
17 Abana bawe baje bihuta. Abagushenye bakakurimbura, bazava iwawe bagende.
18 Ubura amaso yawe urebe impande zose. Bose bakoraniye hamwe,+ baza aho uri. Yehova aravuga+ ati “ndahiye kubaho kwanjye ko uzabambara bose nk’uko umuntu yambara ibintu by’umurimbo, kandi uzabakenyera nk’uko umugeni akenyera.+
19 Nubwo ahawe habaye amatongo hagahinduka umusaka, n’igihugu cyawe kikaba cyararimbutse,+ nubwo ubu habaye imfunganwa ku buryo batahatura ngo bahakwirwe, kandi abakumiraga bunguri bakaba baragiye kure cyane,+
20 abana wungutse igihe wari incike+ bazakubwira bati ‘aha hantu hatubereye imfunganwa;+ dushakire ahantu hagari ho gutura.’+
21 Nawe uzibwira mu mutima wawe uti ‘aba ni nde wababyaye bakaba abanjye, ko ndi umugore w’incike n’ingumba, nkaba narajyanywe mu bunyage nkagirwa imbohe?+ Aba se bo, ni nde wabareze?+ Dore nasigaye ndi nyakamwe.+ Ubwo se aba babaga he?’”+
22 Umwami w’Ikirenga Yehova yaravuze ati “nzazamura ukuboko kwanjye nkwerekeje ku mahanga,+ kandi nzashingira abantu bo mu mahanga ikimenyetso cyanjye.+ Na bo bazazana abahungu bawe babatwaye mu gituza, n’abakobwa bawe babatwaye ku rutugu.+
23 Abami ni bo bazakwitaho,+ kandi abamikazi ni bo bazakurera. Bazikubita imbere yawe+ barigate umukungugu wo ku birenge byawe;+ uzamenya ko ndi Yehova, umenye ko abanyiringira bose batazakorwa n’isoni.”+
24 Ese umugabo w’umunyambaraga yakwamburwa abo yamaze gufata,+ cyangwa imbohe z’umunyagitugu zishobora kumucika?+
25 Ariko Yehova yaravuze ati “umunyambaraga azamburwa imbohe ze,+ kandi abafashwe n’umunyagitugu bazamucika.+ Umuntu wese ukurwanya nanjye nzamurwanya,+ kandi nzakiza abana bawe.+
26 Abakugirira nabi nzabaha inyama z’imibiri yabo bazirye, kandi bazasinda amaraso yabo nk’abasinda divayi nshya. Abantu bose bazamenya ko jyewe Yehova+ ndi Umukiza wawe+ nkaba n’Umucunguzi wawe,+ Intwari ya Yakobo.”+