Yesaya 48:1-22
48 Nimwumve ibi mwebwe ab’inzu ya Yakobo, mwe mwitwa Isirayeli+ kandi mukaba mwarakomotse mu mazi ya Yuda,+ mwe murahira mu izina rya Yehova,+ mukambaza Imana ya Isirayeli,+ ariko ntimuyambaze mu kuri no gukiranuka.+
2 Kuko biyita abo mu murwa wera,+ kandi bakomeje kwishingikiriza ku Mana ya Isirayeli+ yitwa Yehova nyir’ingabo.+
3 “Navuze ibya mbere uhereye mu bihe bya kera, kandi byasohotse mu kanwa kanjye nkomeza kubivuga ngo babyumve.+ Nahise ngira icyo nkora maze ibintu bitangira gusohora.+
4 Ariko kubera ko nari nzi ko muri intagondwa+ n’ijosi ryanyu rikaba rikomeye nk’icyuma,+ n’uruhanga rwanyu rukomeye nk’umuringa,+
5 nakomeje kubibabwira uhereye mu bihe bya kera. Mbere y’uko bisohora, narabibabwiye murabyumva,+ kugira ngo mutazavuga muti ‘ikigirwamana cyacu ni cyo cyabikoze, kandi igishushanyo cyacu kibajwe n’igishushanyo cyacu kiyagijwe ni byo byategetse ko bibaho.’+
6 Mwarabyumvise+ kandi mwarabibonye byose.+ None se ntimuzabivuga?+ Uhereye ubu ndababwira ibintu bishya, ndetse ibintu byazigamwe mutigeze kumenya.+
7 Bigiye kubaho ubu, si ibyabayeho kera, ahubwo ni ibyo mutigeze kumva mbere y’uyu munsi, kugira ngo mutavuga muti ‘twari dusanzwe tubizi.’+
8 “Byongeye kandi, ntimwigeze mubyumva+ cyangwa ngo mubimenye, kandi amatwi yanyu ntiyigeze azibuka uhereye mu bihe bya kera. Kuko nzi neza ko mutahwemye gukora iby’uburiganya,+ kandi mwiswe ‘abanyabyaha kuva mukivuka.’+
9 Ku bw’izina ryanjye, nzakomeza gutegeka uburakari bwanjye,+ kandi ku bw’ishimwe ryanjye nzifata mu byo mbagirira kugira ngo ntabakuraho.+
10 Dore narabatunganyije, ariko atari nk’uko batunganya ifeza,+ ahubwo nabagize indobanure mbanyujije mu itanura ry’imibabaro.+
11 Ni ukuri nzagira icyo nkora+ ku bw’izina ryanjye. None se nakwemera nte ko izina ryanjye rihumanywa?+ Kandi nta wundi nzaha ikuzo ryanjye.+
12 “Yakobo we, ntega amatwi, nawe Isirayeli uwo nahamagaye. Mpora ndi wa wundi.+ Ndi ubanza+ nkaba n’uheruka.+
13 Byongeye kandi, amaboko yanjye ni yo yashyizeho urufatiro rw’isi,+ n’ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru.+ Ndabihamagara bikazira rimwe.+
14 “Muteranire hamwe mwese maze mutege amatwi.+ Ni iyihe mana muri zo yigeze ivuga ibyo bintu? Yehova ubwe yaramukunze.+ Azagenza Babuloni uko ashaka,+ kandi ukuboko kwe kuzaba ku Bakaludaya.+
15 Jyewe ubwanjye narabivuze. Ni jye wamuhamagaye+ ndamuzana, kandi nzatuma agira icyo ageraho+ mu nzira ye.
16 “Nimuze munyegere mwumve ibi. Uhereye mu ntangiriro sinigeze mvugira mu bwihisho.+ Uhereye igihe byatangiriye kubaho, nari mpari.”
None Umwami w’Ikirenga Yehova yarantumye, ndetse n’umwuka we.+
17 Yehova Umucunguzi wawe,+ Uwera wa Isirayeli+ aravuga ati “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro,+ nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo.+
18 Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye!+ Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi,+ no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.+
19 Urubyaro rwawe n’abagukomokaho baba benshi bakangana n’umusenyi.+ Izina ryawe ntiryakurwaho cyangwa ngo ritsembwe imbere yanjye.”+
20 Musohoke muri Babuloni!+ Muhunge Abakaludaya.+ Nimubivuge muranguruye ijwi ry’ibyishimo kugira ngo abantu babyumve.+ Mubivuge bigere ku mpera z’isi,+ muvuge muti “Yehova yacunguye umugaragu we Yakobo.+
21 Igihe yabanyuzaga mu butayu+ ntibigeze bagira inyota.+ Yabavuburiye amazi mu rutare, asatura urutare kugira ngo amazi adudubize.”+
22 Yehova aravuga ati “nta mahoro y’ababi.”+