Yesaya 47:1-15
47 Yewe mwari w’i Babuloni we,+ manuka wicare mu mukungugu.+ Yewe mukobwa w’Abakaludaya+ we, va ku ntebe y’ubwami+ wicare hasi, kuko abantu batazongera kukwita uwatese n’umudabagizi.+
2 Fata urusyo+ usye. Iyambure ivara+ ukube igishura cyawe,+ ucebure ugaragaze amaguru,+ wambuke inzuzi.
3 Garagaza ubwambure bwawe+ n’isoni zawe zigaragare.+ Nzahora,+ kandi nta we nzemerera kunyitambika imbere.
4 “Dufite Umucunguzi.+ Izina rye ni Yehova nyir’ingabo,+ Uwera wa Isirayeli.”+
5 Yewe mukobwa w’Abakaludaya+ we, icara hasi uceceke,+ winjire mu mwijima,+ kuko abantu batazongera kukwita Umwamikazi+ w’Ibihugu.+
6 Narakariye ubwoko bwanjye,+ mpumanya abo nagize umurage,+ mbahana mu maboko yawe,+ ariko ntiwigeze ubagaragariza imbabazi.+ Wikoreje umusaza umugogo uremereye cyane.+
7 Kandi wakomeje kuvuga uti “nzaba Umwamikazi+ kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.” Ntiwigeze ubizirikana mu mutima wawe, kandi ntiwatekereje ku iherezo ryabyo.+
8 Ariko noneho, umva ibi wa mugore we ukunda ibinezeza, wowe wicaye mu mutekano,+ ukibwira mu mutima wawe uti “ni jye uriho, nta wundi.+ Sinzigera mba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.”+
9 Ariko ibi bintu uko ari bibiri bizakugereraho umunsi umwe+ bigutunguye: uzapfusha abana kandi ube umupfakazi. Bizakugeraho mu rugero rwuzuye+ bitewe n’ubupfumu bwawe bwinshi n’imitongero yawe ikabije+ wishoyemo.
10 Wakomeje kwiringira ububi bwawe,+ uravuga uti “nta wumbona.”+ Ubwenge bwawe n’ubumenyi bwawe+ ni byo byakuyobeje, ukomeza kwibwira mu mutima wawe uti “ni jye uriho, nta wundi.”
11 Ibyago bizakugwirira, kandi ubupfumu bwose uzakoresha ushaka kubyigobotoramo nta cyo buzakumarira. Uzagwirirwa n’amakuba+ kandi ntuzashobora kuyahunga.+ Kurimbuka utigeze umenya kuzakugeraho kugutunguye.
12 Ariko noneho, komeza wizirike ku mitongero yawe n’ibikorwa byawe byinshi by’ubupfumu+ wakomeje gukora uhereye mu buto bwawe; ahari byagira icyo bikumarira, wenda ugatuma abantu bagutinya.
13 Warambiwe abajyanama bawe benshi. Ngaho nibahaguruke bagukize, bo basenga ibintu byo mu ijuru, bakitegereza inyenyeri,+ ku mboneko z’amezi bakakumenyesha ibizakubaho.
14 Dore babaye nk’ibikenyeri.+ Umuriro uzabatwika+ kandi ntibazabasha gukiza ubugingo bwabo+ ikibatsi cy’umuriro.+ Abantu ntibazabona amakara yaka yo kota kugira ngo basusuruke cyangwa ngo babone umuriro wo kwicara iruhande.
15 Abapfumu bawe+ wakoranye na bo uhereye mu buto bwawe bazakubera batyo. Bazayobagurika, buri wese asubire iyo yaturutse. Ntuzabona uwo kugukiza.+