Yesaya 46:1-13
46 Beli+ yarunamye,+ Nebo irubama; ibishushanyo byazo+ byahekeshejwe inyamaswa n’amatungo, ziba umutwaro n’umuzigo uremerera amatungo ananiwe.
2 Zombi zizubama kandi zuname; ntizizashobora guhungisha+ imitwaro yazo, ahubwo zizajyanwa mu bunyage.+
3 “Mwa b’inzu ya Yakobo mwe, nimuntege amatwi, namwe mwese abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli,+ abo nahetse mukiva mu nda, nkabaterura mukivuka.+
4 Ndetse n’igihe muzaba mugeze mu za bukuru, nzaba nkiri wa wundi;+ ni jye uzakomeza kubaheka kugeza igihe muzamerera imvi.+ Nzagira icyo nkora+ kugira ngo nkomeze kubaheka no kubaterura no kubakiza.+
5 “Mwangereranya na nde,+ cyangwa se mwavuga ko ari nde duhwanye? Mwangereranya na nde ku buryo nasa na we?+
6 Hari abatanga zahabu zo mu ruhago rwabo batitangiriye itama, bagapima ifeza ku munzani. Bahemba umucuzi akazikoramo imana,+ hanyuma bakayikubita imbere bakayunamira.+
7 Bayiheka ku rutugu,+ bakayijyana bakayitereka ahantu hayo, ikahahagarara itanyeganyega. Aho bayiteretse ntihava.+ Umuntu arayitakambira ariko ntisubiza, kandi nta we ikiza amakuba ye.+
8 “Muzirikane ibi kugira ngo mugire ubutwari. Mubishyire ku mutima+ mwa banyabyaha mwe.+
9 Mwibuke ibya mbere byabaye mu bihe bya kera,+ mwibuke ko ari jye Mana nyamana+ kandi ko nta yindi Mana+ cyangwa undi duhwanye.+
10 Ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo,+ ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa,+ nkavuga nti ‘umugambi wanjye uzahama,+ kandi ibyo nishimira byose nzabikora.’+
11 Ni jye uhamagara igisiga kikava iburasirazuba,+ ngahamagara umuntu akava mu gihugu cya kure aje gusohoza umugambi wanjye.+ Narabivuze kandi nzabisohoza;+ narabitekereje, no kubikora nzabikora.+
12 “Mwa bafite imitima yinangiye mwe,+ nimuntege amatwi, mwa bari kure yo gukiranuka mwe.+
13 Nigije hafi gukiranuka kwanjye,+ ntikuri kure,+ kandi agakiza kanjye ntikazatinda.+ Nzatanga agakiza muri Siyoni, Isirayeli nyihe ubwiza bwanjye.”+