Yesaya 45:1-25

45  Uku ni ko Yehova yabwiye Kuro uwo yitoranyirije,+ uwo nafashe ukuboko kw’iburyo+ kugira ngo muneshereze amahanga+ imbere ye, nkenyuruze abami, mukingurire inzugi, ndetse n’amarembo ntazigere akingwa. Yaramubwiye ati  “nzakugenda imbere,+ utudunduguru two mu gihugu nturinganize.+ Nzamenagura inzugi z’umuringa n’ibihindizo by’ibyuma mbicagagure.+  Nzaguha ubutunzi+ buri mu mwijima n’ubutunzi buhishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ndi Yehova Imana ya Isirayeli, iguhamagara mu izina ryawe.+  Naguhamagaye mu izina ryawe ku bw’umugaragu wanjye Yakobo na Isirayeli uwo natoranyije,+ nguha izina ry’icyubahiro nubwo utigeze kumenya.+  Ni jye Yehova, nta wundi ubaho.+ Nta yindi Mana ibaho itari jye.+ Nzagukenyeza nkomeze nubwo utigeze kumenya,  kugira ngo uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera, abantu bamenye ko nta yindi Mana itari jye.+ Ni jye Yehova, nta wundi ubaho.+  Ni jye urema umucyo+ n’umwijima,+ kandi ni jye uzana amahoro+ n’ibyago.+ Jyewe Yehova, ni jye ukora ibyo byose.+  “Wa juru we, gusha ibitonyanga bituruke hejuru,+ kandi ibicu bijojobe gukiranuka.+ Isi na yo nikinguke yere imbuto nyinshi z’agakiza, kandi itume gukiranuka kumera.+ Jyewe Yehova, ni jye wabiremye.”+  Azabona ishyano uhangana n’Umuremyi we,+ nk’uko urujyo rwahangana n’urundi rujyo. Mbese ibumba+ ryabwira uribumba riti “ibyo ukora ni ibiki?” Cyangwa icyo wahanze cyavuga kiti “nta maboko agira”? 10  Azabona ishyano ubwira umugabo ati “icyo wabyaye ni iki?” Kandi akabwira umugore ati “uri ku gise cy’iki?”+ 11  Yehova Uwera wa Isirayeli,+ ari na we wamuhanze,+ aramubwira ati “mbaza, ndetse umbaze ibigiye kuba+ ku bana banjye,+ kandi muntegeke ku birebana n’umurimo+ w’amaboko yanjye. 12  Ni jye ubwanjye waremye isi,+ ndema n’abantu bayiriho.+ Amaboko yanjye ni yo yabambye ijuru,+ kandi ni jye utegeka ingabo zaryo zose.”+ 13  “Jyewe ubwanjye nahagurukije umuntu nkoresheje gukiranuka,+ kandi nzagorora inzira ze zose.+ Ni we uzubaka umurwa wanjye+ kandi abanjye bose bari mu bunyage azabarekura bagende,+ abikore nta kiguzi+ cyangwa impongano,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. 14  Uku ni ko Yehova avuga ati “abakozi badakorera ibihembo bo muri Egiputa+ n’abacuruzi bo muri Etiyopiya n’Abasheba,+ abagabo barebare,+ bo ubwabo bazaza aho uri babe abawe.+ Bazagenda inyuma yawe; bazaza aho uri baboheshejwe imihama,+ bakwikubite imbere.+ Bazaguhakwaho bakubwire bati ‘rwose Imana iri kumwe nawe,+ nta wundi kandi nta yindi Mana ibaho.’”+ 15  Ni koko uri Imana ikomeza kwihisha,+ uri Imana ya Isirayeli, uri Umukiza.+ 16  Bose bazakorwa n’isoni bamware. Abakora ibishushanyo bisengwa bose hamwe bazagendana ikimwaro.+ 17  Naho Isirayeli we azakizwa yunze ubumwe na Yehova,+ ahabwe agakiza k’ibihe bitarondoreka.+ Ntimuzakorwa n’isoni+ cyangwa ngo mumware+ kugeza iteka ryose. 18  Yehova, Umuremyi w’ijuru,+ we Mana y’ukuri+ waremye isi akayihanga,+ we wayishimangiye akayikomeza,+ utarayiremeye ubusa ahubwo akaba yarayiremeye guturwamo,+ aravuga ati “ni jye Yehova, nta wundi ubaho.+ 19  Sinavugiye mu bwihisho,+ ahantu h’umwijima ho ku isi, cyangwa ngo mbwire urubyaro rwa Yakobo nti ‘muranshakira ubusa.’+ Ndi Yehova, mvuga ibyo gukiranuka kandi nkavuga ibitunganye.+ 20  “Mukoranire hamwe muze.+ Mwa barokotse mu mahanga mwe,+ nimwegerane mwigire hafi. Abatwara ibishushanyo byabo bibajwe mu biti ntibagira ubwenge, kimwe n’abasenga imana idashobora gukiza.+ 21  Muvuge ibyanyu kandi mwisobanure.+ Ni koko, nibajye inama bunze ubumwe. Ni nde wabivuze uhereye mu bihe bya kera kugira ngo babyumve?+ Ni nde wabigaragaje uhereye icyo gihe?+ Mbese si jye Yehova, jye Mana jyenyine?+ Ndi Imana ikiranuka nkaba n’Umukiza,+ kandi nta yindi Mana itari jye.+ 22  “Mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, nimungarukire maze mukizwe,+ kuko ari jye Mana, nta yindi ibaho.+ 23  Jyewe ubwanjye ndirahiye. + Ijambo ryasohotse mu kanwa kanjye rirakiranuka+ kandi ntirizagaruka ubusa.+ Amavi yose azamfukamira,+ n’ururimi rwose runyirahire+ ruti 24  ‘ni koko, Yehova yuzuye gukiranuka n’imbaraga.+ Abamurakarira bose bazaza aho ari, kandi bazakorwa n’isoni.+ 25  Abagize urubyaro+ rwa Isirayeli bose bazagaragara ko bari mu kuri+ biturutse kuri Yehova, kandi ni we bazirata.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi