Yesaya 44:1-28
44 “Ariko noneho Yakobo, wowe mugaragu wanjye,+ tega amatwi, nawe Isirayeli natoranyije.+
2 Yehova Umuremyi wawe,+ ari na we wakubumbye+ kandi agakomeza kugufasha uhereye igihe waviriye mu nda+ ya nyoko, aravuga ati ‘ntutinye+ yewe mugaragu wanjye Yakobo, nawe Yeshuruni+ natoranyije.
3 Uwishwe n’inyota+ nzamusukira amazi kandi nzatuma imigezi itemba ahantu humagaye.+ Nzasuka umwuka wanjye ku rubyaro rwawe,+ n’umugisha wanjye ku bazagukomokaho.
4 Bazamera maze basagambe nk’ubwatsi bubisi,+ bamere nk’ibiti by’imikinga+ byatewe hafi y’imigende y’amazi.
5 Umwe azavuga ati “ndi uwa Yehova.”+ Undi na we yiyitirire izina rya Yakobo,+ naho undi yandike ku kuboko kwe ati “ndi uwa Yehova.” Umuntu aziyitirira izina rya Isirayeli.’+
6 “Yehova Umwami wa Isirayeli+ akaba n’Umucunguzi wayo,+ Yehova nyir’ingabo, aravuga ati ‘ndi ubanza n’uheruka,+ kandi nta yindi Mana itari jye.+
7 Ni iyihe mana ihwanye nanjye?+ Nirangurure ijwi ibimbwire kandi ibinyereke.+ Nk’uko nabigenje uhereye igihe nashyiriyeho ubwoko bwa kera,+ na yo nivuge ibigiye kubaho n’ibizaba kera.
8 Ntimutinye kandi ntimutangare.+ Mbese uhereye icyo gihe, si jye wagiye ubibabwira buri wese akabyiyumvira?+ Kandi muri abahamya banjye.+ Mbese hari indi Mana itari jye?+ Oya, nta kindi Gitare kitari jye.+ Nta yo nigeze menya.’”
9 Abakora ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bari cyo,+ kandi ibishushanyo byabo bakunda cyane nta cyo bizabamarira.+ Abahamya babo nta cyo babona kandi nta cyo bazi;+ ni cyo gituma bakorwa n’isoni.+
10 Ni nde wakoze imana cyangwa agakora igishushanyo kiyagijwe?+ Nta cyo byigeze bimumarira.+
11 Dore abafatanya na we bose bazakorwa n’isoni,+ kandi abanyabukorikori ni abantu bakuwe mu mukungugu. Bazateranira hamwe+ bose bahagarare batanyeganyega. Bose bazashya ubwoba kandi bakorwe n’isoni.+
12 Umucuzi afata ibikoresho bye, akavugutira icyuma mu makara, akagikubitisha inyundo akoresheje imbaraga z’amaboko ye, akagicuramo ishusho.+ Agera aho agasonza, imbaraga ze zigashira, akabura amazi yo kunywa maze akananirwa.
13 Naho umubaji afata igiti akakigeresha umugozi, akagishushanyishaho ingwa itukura, akakibajisha imbazo maze agakomeza kugipimisha incaruziga, amaherezo akagiha isura y’umuntu,+ akagiha ubwiza nk’ubw’abantu, maze akagitereka mu nzu.+
14 Umuntu ukora akazi ko gutema ibiti by’amasederi, atoranya igiti kinini, akagitereka kigakomera nk’uko ashaka, kigakurira mu bindi biti byo mu ishyamba.+ Atera igiti cy’umworeni, imvura yagwa ikagikuza.
15 Hanyuma umuntu akazagifata akagicana, akakivanaho inkwi zo kota kandi agacana umuriro akotsa umugati. Igisigaye agikoramo imana azajya yunamira,+ akagikoramo igishushanyo kibajwe,+ akajya acyikubita imbere.
16 Igice kimwe cy’icyo giti agicanisha umuriro, ikindi gice akacyokesha inyama, akarya agahaga. Nanone yota umuriro agashira imbeho maze akavuga ati “ahh! Ndasusurutse. Mbonye umuriro.”
17 Ariko igice gisigaye akagikoramo imana, akagikoramo igishushanyo kibajwe. Aracyunamira, akacyikubita imbere, akagisenga avuga ati “nkiza kuko uri imana yanjye.”+
18 Nta cyo bamenye+ kandi nta cyo basobanukiwe,+ kuko amaso yabo yahumye kugira ngo batareba,+ n’imitima yabo ikaba yarahumye kugira ngo batagira ubushishozi.+
19 Nyamara nta n’umwe uzirikana mu mutima we+ cyangwa ngo agire ubumenyi cyangwa ngo asobanukirwe,+ avuge ati “igice kimwe nagicanishije umuriro, amakara yawo nyotsaho umugati, notsa n’inyama ndarya. None se igice gisigaye nagikoramo ikintu giteye ishozi?+ Nakunamira igiti cyumye?”
20 Uwo muntu arya ivu.+ Umutima we washutswe ni wo wamuyobeje,+ kandi ntakiza ubugingo bwe cyangwa ngo avuge ati “ese iki kiri mu kuboko kwanjye kw’iburyo si ikinyoma?”+
21 “Yakobo we, zirikana ibyo,+ nawe Isirayeli we, kuko uri umugaragu wanjye.+ Ni jye wakubumbye;+ uri umugaragu wanjye. Isirayeli we sinzakwibagirwa.+
22 Nzahanagura ibicumuro byawe nk’ubihanaguje igicu,+ n’ibyaha byawe mbihanagure nk’ubihanaguje igicu kinini. Ngarukira+ nanjye nzagucungura.+
23 “Wa juru we, rangurura ijwi ry’ibyishimo+ kuko Yehova yakoze igikorwa.+ Nawe wa nda y’isi we,+ rangurura ijwi ryo kunesha!+ Mwa misozi mwe nimwishime;+ nawe wa shyamba we n’ibiti byawe byose, murangurure ijwi ry’ibyishimo! Kuko Yehova yacunguye Yakobo akagaragariza ubwiza bwe kuri Isirayeli.”+
24 Yehova Umucunguzi wawe,+ ari na we wakubumbye kuva ukiri mu nda ya nyoko, aravuga ati “ndi Yehova ukora ibintu byose, nkabamba ijuru+ jyenyine kandi nkarambura isi.+ Ni nde twari kumwe?
25 Mburizamo ibimenyetso by’abavuga ubusa, kandi ni jye utuma abaragura bakora iby’ubupfu.+ Ni jye usubiza inyuma abanyabwenge, ubwenge bwabo nkabuhindura ubupfapfa.+
26 Ni jye utuma ijambo ry’umugaragu wanjye risohora, kandi ngasohoza umugambi watangajwe n’intumwa zanjye.+ Ni jye uvuga ibya Yerusalemu nti ‘izaturwa,’+ nkavuga iby’imigi y’i Buyuda nti ‘izongera kubakwa,+ kandi nzazamura amatongo yaho.’+
27 Ni jye ubwira imuhengeri nti ‘kama; kandi nzakamya inzuzi zawe zose.’+
28 Ni jye uvuga ibya Kuro+ nti ‘ni umushumba wanjye kandi azasohoza ibyo nishimira byose,’+ ndetse azasohoza ibyo navuze kuri Yerusalemu nti ‘izongera kubakwa,’ n’ibyo navuze ku rusengero nti ‘urufatiro rwawe ruzashyirwaho.’”+