Yesaya 43:1-28
43 Ariko noneho Yakobo we, umva uko Yehova Umuremyi wawe,+ ari na we wakubumbye+ wowe Isirayeli, avuga ati “ntutinye kuko nagucunguye.+ Naguhamagaye mu izina ryawe;+ uri uwanjye.+
2 Nunyura mu mazi menshi,+ nzaba ndi kumwe nawe,+ kandi nunyura mu nzuzi ntizizakurengera.+ Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ikirimi cyawo ntikizakubabura.+
3 Kuko ndi Yehova Imana yawe, Uwera wa Isirayeli, Umukiza wawe.+ Natanze Egiputa ho incungu yawe,+ ntanga Etiyopiya+ na Seba mu cyimbo cyawe.
4 Kubera ko uri uw’agaciro kenshi mu maso yanjye,+ nagufashe nk’umunyacyubahiro kandi naragukunze.+ Nzatanga abantu mu cyimbo cyawe, ntange n’amahanga mu cyimbo cy’ubugingo bwawe.+
5 “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe.+ Nzazana urubyaro rwawe ruve iburasirazuba, kandi nzabakoranyiriza hamwe bave iburengerazuba.+
6 Nzabwira amajyaruguru+ nti ‘barekure,’ mbwire n’amajyepfo nti ‘ntubagumane. Garura abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera z’isi,+
7 ugarure uwitirirwa izina ryanjye wese,+ uwo naremye ku bw’ikuzo ryanjye,+ uwo nabumbye nkamuhanga!’+
8 “Zana ubwoko bwahumye nubwo bufite amaso, uzane n’abantu b’ibipfamatwi nubwo bafite amatwi.+
9 Amahanga yose nateranire ahantu hamwe, n’abantu bo mu mahanga bakoranire hamwe.+ Ni nde muri bo ushobora kubivuga?+ Cyangwa se bashobora kuvuga ibintu bya mbere+ tukabyumva? Ngaho nibazane abahamya babo+ kugira ngo babarweho gukiranuka; biti ihi se, nibumve maze bavuge bati ‘ibi ni ukuri!’”+
10 Yehova aravuga ati “muri abahamya banjye;+ ndetse muri umugaragu wanjye natoranyije+ kugira ngo mumenye,+ munyizere,+ kandi musobanukirwe ko mpora ndi wa wundi.+ Mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho,+ kandi na nyuma yanjye nta yindi izigera ibaho.+
11 Ni jye Yehova+ kandi nta wundi mukiza utari jye.”+
12 Yehova aravuga ati “ni jye ubwanjye wavuze, ndakiza kandi ntuma byumvikana,+ igihe nta mana y’inyamahanga yari muri mwe.+ Ni yo mpamvu muri abahamya banjye,+ nanjye nkaba Imana.+
13 Byongeye kandi, igihe cyose mpora ndi wa wundi;+ kandi nta wushobora kugira icyo agobotora mu kuboko kwanjye.+ Nintangira gukora umurimo,+ ni nde uzabasha kuwusubiza inyuma?”+
14 Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli,+ aravuga ati “nzohereza intumwa i Babuloni ku bwanyu, kandi nzashyira hasi ibihindizo by’amazu y’imbohe kandi ncishe bugufi+ Abakaludaya bari mu mato baboroge.+
15 Ndi Yehova Uwera wanyu,+ Umuremyi wa Isirayeli+ nkaba n’Umwami wanyu.”+
16 Yehova, we uca inzira mu nyanja, agaharura umuhanda mu mazi maremare,+
17 we usohora igare ry’intambara n’ifarashi, agasohora umutwe w’ingabo n’intwari icyarimwe,+ aravuga ati “bazarambarara hasi+ kandi ntibazabyuka.+ Bazazima burundu,+ babazimye nk’uko bazimya urutambi.”+
18 “Ibya mbere ntimubyibuke, kandi ntimwerekeze ibitekerezo ku bya kera.
19 Dore ngiye gukora ikintu gishya.+ Ubu kigiye kugaragara. Mbese ntimuzakimenya?+ Ni koko, nzacisha inzira mu butayu,+ ncishe imigezi ahantu h’umutarwe.+
20 Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni,+ zizansingiza,+ kuko nzaba natanze amazi mu butayu n’imigezi ahantu h’umutarwe,+ kugira ngo ubwoko bwanjye natoranyije+ bunywe,
21 ari bwo bwoko nihangiye kugira ngo bwamamaze ishimwe ryanjye.+
22 “Ariko Yakobo we, ntiwigeze umpamagara.+ Isirayeli we, warandambiwe.+
23 Ntiwanzaniye intama z’ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro, kandi ntiwigeze unyubahisha ibitambo byawe.+ Ntabwo naguhatiye kumpa amaturo kandi sinakuruhije ngusaba ububani.+
24 Ntiwigeze utanga amafaranga yawe ngo ungurire urubingo ruhumura,+ kandi ntiwampagije urugimbu rw’ibitambo byawe.+ Ahubwo ni wowe wampatiye kugira icyo nkora bitewe n’ibyaha byawe; waranduhije bitewe n’amakosa yawe.+
25 “Ni jye ubwanjye uhanagura+ ibicumuro byawe+ ku bw’izina ryanjye,+ kandi ibyaha byawe sinzabyibuka.+
26 Ngaho nyibutsa; ngwino tujyane mu rubanza,+ wisobanure kugira ngo ugaragaze ko uri mu kuri.+
27 Sokuruza wa mbere na mbere yakoze icyaha+ kandi abavugizi bawe bancumuyeho.+
28 Ni cyo kizatuma mpumanya abatware bakorera ahera, kandi nzatanga Yakobo abe uwo kurimbuka, na Isirayeli abe uwo kubwirwa amagambo y’ibitutsi.+