Yesaya 42:1-25
42 Dore umugaragu wanjye+ nshyigikiye,+ uwo natoranyije+ kandi ubugingo bwanjye bukamwemera!+ Namushyizemo umwuka wanjye.+ Ni we uzazanira amahanga ubutabera.+
2 Ntazasakuza cyangwa ngo azamure ijwi rye, kandi ntazigera yumvikanisha ijwi rye mu muhanda.+
3 Urubingo rujanjaguritse ntazaruvuna,+ n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya. Azimakaza ubutabera+ mu budahemuka.
4 Ntazacogora cyangwa ngo ajanjagurwe atarazana ubutabera mu isi,+ kandi ibirwa bizakomeza gutegereza amategeko ye.+
5 Imana y’ukuri Yehova, Umuremyi w’ijuru,+ we Ukomeye waribambye,+ akarambura isi+ n’ibiyivamo,+ agaha abayituyeho+ guhumeka+ n’abayigendaho+ akabaha umwuka, aravuga ati
6 “jyewe Yehova naguhamagaje gukiranuka+ kandi ngufata ukuboko.+ Nzakurinda, ngutange ube isezerano ry’abantu+ ube n’umucyo w’amahanga,+
7 kugira ngo uhumure amaso y’impumyi,+ ubohore imfungwa ziri mu nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka,+ kandi uvane mu nzu y’imbohe abicaye mu mwijima.+
8 “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye,+ kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye,+ n’ikuzo ryanjye+ sinzariha ibishushanyo bibajwe.+
9 “Dore ibya mbere byamaze gusohora,+ ariko ndavuga ibishya. Mbere y’uko bitangira kugaragara, ndabivuga kugira ngo mubyumve.”+
10 Mwa batunzwe n’inyanja+ n’ibiyuzuyemo mwe, namwe mwa birwa mwe n’ababituyeho,+ muririmbire Yehova indirimbo nshya,+ muririmbe ishimwe rye kuva ku mpera y’isi.+
11 Ubutayu+ n’imigi nibirangurure amajwi yabyo, hamwe n’imidugudu ituwe n’Abakedari.+ Abatuye ku rutare+ nibarangurure ijwi ry’ibyishimo. Abantu nibarangururire amajwi yabo ku mpinga z’imisozi.
12 Nibemere ko Yehova ari we ufite ikuzo,+ kandi bamamarize ishimwe rye mu birwa.+
13 Yehova azasohoka ari umunyambaraga.+ Azakangura ishyaka rye nk’umurwanyi w’intwari.+ Azarangurura ijwi rye avuze urwamo rw’intambara,+ yereke abanzi be ko abarusha imbaraga.+
14 “Naratuje mara igihe kirekire+ ncecetse,+ nkomeza kwiyumanganya.+ Ngiye kuniha no kwahagira no gusamaguza nk’umugore urimo abyara.+
15 Nzarimbura+ imisozi n’udusozi kandi nzumisha ibimera byaho byose. Inzuzi nzazihindura ibirwa, kandi nzakamya ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo.+
16 Nzatuma impumyi zigenda mu nzira zitigeze kumenya,+ nzinyuze mu muhanda zitigeze kumenya,+ ahantu hari umwijima mpahindure umucyo+ imbere yazo, n’ahataringaniye mpahindure ahantu haringaniye.+ Ibyo ni byo nzazikorera kandi sinzazitererana.”+
17 Abiringira igishushanyo kibajwe, bakabwira igishushanyo kiyagijwe bati “uri imana yacu,”+ bazasubira inyuma bakorwe n’isoni cyane.+
18 Mwa bipfamatwi mwe nimwumve, namwe mwa mpumyi mwe, nimwitegereze murebe.+
19 Ni nde mpumyi nk’umugaragu wanjye, kandi se ni nde gipfamatwi nk’intumwa yanjye ntuma? Ni nde mpumyi nk’uwagororewe, cyangwa se ni nde mpumyi nk’umugaragu wa Yehova?+
20 Wabonye ibintu byinshi, ariko ntiwakomeje kwitegereza.+ Wazibuwe amatwi ariko ntiwakomeje kumva.+
21 Yehova yishimiye gushyira hejuru amategeko ye+ ayagira meza bihebuje, ku bwo gukiranuka kwe.+
22 Ariko ni ubwoko bwanyazwe burasahurwa;+ bose bafatiwe mu myobo bahishwa mu mazu y’imbohe.+ Baranyazwe ntihagira ubatabara,+ barasahurwa ntihagira uvuga ati “nimubigarure!”
23 Muri mwe ni nde uzatega amatwi ibyo bintu? Ni nde uzabyitaho kandi akabitega amatwi mu bihe bizaza?+
24 Ni nde watanze Yakobo ngo asahurwe, akagabiza Isirayeli abanyazi? Mbese si Yehova, uwo yacumuyeho akanga kugendera mu nzira ze, ntiyumvire n’itegeko rye?+
25 Ni cyo cyatumye akomeza kumusukaho umujinya n’uburakari bwe n’imbaraga z’intambara.+ Intambara yakomeje kuyogoza ibintu impande zose+ ariko ntiyabyitaho,+ umuriro ukomeza kumutwika ariko ntiyagira icyo azirikana mu mutima we.+