Yesaya 40:1-31
40 Imana yanyu iravuga iti “nimuhumurize ubwoko bwanjye, nimubuhumurize.+
2 Muhumurize Yerusalemu+ muyigere ku mutima, kandi murangurure muyibwira ko igihe cyayo cy’imirimo y’agahato kirangiye,+ ko umwenda w’icyaha cyayo wishyuwe.+ Kuko yabonye ibihembo by’ibyaha byayo byose biturutse mu kuboko kwa Yehova.”+
3 Nimwumve! Hari umuntu urangururira mu butayu+ ati “nimutunganyirize Yehova inzira!+ Nimugororere Imana yacu inzira y’igihogere inyura mu kibaya cy’ubutayu.+
4 Igikombe cyose kizatindwa cyigire hejuru,+ kandi umusozi wose n’agasozi kose bizitswa.+ Ahari utudunduguru hose hazaringanizwa, n’ahantu hataringaniye hahinduke ikibaya.+
5 Ikuzo rya Yehova rizahishurwa,+ kandi abantu bose bazaribonera icyarimwe,+ kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”+
6 Nimwumve! Hari umuntu uvuga ati “rangurura!”+ Undi ati “ndangurure mvuga iki?”
“Abantu bose bameze nk’ubwatsi bubisi, kandi ineza yabo yose yuje urukundo imeze nk’uburabyo bwo mu murima.+
7 Ubwatsi bubisi bwarumye n’uburabyo burahonga+ bitewe n’uko umwuka wa Yehova wabuhushye.+ Koko rero, abantu bameze nk’ubwatsi bubisi!+
8 Ubwatsi bubisi bwarumye n’uburabyo burahonga,+ ariko ijambo ry’Imana yacu ryo rizahoraho iteka ryose.”+
9 Yewe mugore uzaniye Siyoni inkuru nziza we,+ zamuka ujye ku musozi muremure.+ Yewe mugore uzaniye Yerusalemu inkuru nziza we,+ rangurura ijwi ryawe cyane. Rangurura kandi ntutinye.+ Bwira imigi y’i Buyuda uti “ngiyi Imana yanyu.”+
10 Dore Umwami w’Ikirenga Yehova azaza ari umunyambaraga, kandi ukuboko kwe ni ko kuzamutegekera.+ Dore aje afite ingororano,+ kandi ibihembo atanga biri imbere ye.+
11 Azaragira umukumbi we nk’umwungeri.+ Azateranyiriza abana b’intama hamwe+ akoresheje ukuboko kwe, kandi azabatwara mu gituza cye.+ Izonsa azazigenza neza.+
12 Ni nde wageresheje amazi y’inyanja urushyi rwe,+ agapima ijuru akoresheje intambwe z’ikiganza,+ kandi agashyira umukungugu wo ku isi+ ku gipimo, agapima imisozi, n’udusozi akadushyira ku munzani?
13 Ni nde wapimye umwuka wa Yehova, kandi se ni nde wamugira inama agatuma agira icyo amenya?+
14 Ni nde yagishije inama kugira ngo agire icyo amufasha gusobanukirwa, cyangwa se ni nde umwigisha kugendera mu nzira y’ubutabera, akamwigisha ubwenge+ cyangwa agatuma amenya inzira y’ubuhanga nyakuri?+
15 Dore amahanga ameze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo; kandi ahwanye n’umukungugu wafashe ku munzani.+ Dore azamura ibirwa+ akabitumura nk’ivumbi.
16 Yemwe n’ibiti byo muri Libani ntibyaba bihagije kugira ngo bitume umuriro ukomeza kwaka, kandi inyamaswa zaho+ ntizaba zihagije kugira ngo zitambwe ho igitambo gikongorwa n’umuriro.+
17 Amahanga yose ameze nk’atariho imbere ye;+ ameze nk’ubusa, kandi ayafata nk’atarigeze kubaho.+
18 Imana mwayigereranya na nde,+ kandi se mwavuga ko isa n’iki?+
19 Umunyabukorikori yakoze igishushanyo kiyagijwe,+ umucuzi w’ibyuma akiyagirizaho+ zahabu, acura n’iminyururu y’ifeza.+
20 Atoranya igiti cyo gutangaho ituro, agatoranya igiti kitaboze.+ Ashaka umunyabukorikori w’umuhanga kugira ngo amukorere igishushanyo kibajwe+ kitazanyeganyezwa.+
21 Mbese ntimubizi? Mbese ntimubyumva? Ntimwabibwiwe uhereye mu ntangiriro? Mbese uhereye igihe imfatiro z’isi zashyiriweho, ntimurabisobanukirwa?+
22 Hari utuye hejuru y’uruziga rw’isi,+ abayituyemo bakaba bameze nk’ibihore; ni we urambura ijuru nk’umwenda mwiza ubonerana, akaribamba nk’ihema ryo kubamo.+
23 Ni we uhindura ubusa abatware bakuru, abacamanza bo mu isi akabahindura nk’abatarigeze kubaho.+
24 Ntibigeze baterwa, ntibigeze babibwa kandi igitsinsi cyabo nticyigeze gishora imizi mu butaka.+ Umuntu abahuhaho gusa bagahita buma,+ maze umuyaga w’ishuheri ukabagurukana nk’ibyatsi.+
25 “Ariko se mwangereranya na nde ku buryo nahwana na we?” Ni ko Uwera abaza.+
26 “Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose?+ Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina.+ Kubera ko afite imbaraga nyinshi+ akagira ubushobozi n’ububasha, nta na kimwe kizimira.
27 “Yakobo we, ni iki gituma uvuga? Yewe Isirayeli we, ni iki gituma uvuga uti ‘inzira yanjye yahishwe Yehova,+ kandi Imana yanjye ntibona akarengane kanjye?’+
28 Mbese ntiwabimenye cyangwa ngo ubyumve?+ Yehova, Umuremyi w’impera z’isi ni we Mana iteka ryose.+ Ntananirwa cyangwa ngo acogore.+ Ubwenge bwe ntiburondoreka.+
29 Ni we uha unaniwe imbaraga,+ kandi udafite intege+ amwongerera imbaraga nyinshi.
30 Abasore b’imigenda bazananirwa bacogore, kandi abasore bazasitara,
31 ariko abiringira+ Yehova bazasubizwamo imbaraga.+ Bazatumbagira bagurukisha amababa nka kagoma.+ Baziruka be gucogora, kandi bazagenda be kunanirwa.”+