Yesaya 4:1-6
4 Kuri uwo munsi, abagore barindwi bazafata umugabo umwe+ bamubwire bati “tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika; gusa utureke twitirirwe izina ryawe, udukureho urubwa.”+
2 Kuri uwo munsi, icyo Yehova yamejeje+ kizagira ubwiza n’ikuzo,+ n’imbuto zo mu gihugu zizaba ziteye ishema+ kandi Abisirayeli barokotse zizababera nziza cyane.+
3 Abasigaye muri Siyoni n’abasigaye muri Yerusalemu bazitwa abera imbere y’Imana,+ ari bo banditswe kugira ngo babe muri Yerusalemu.+
4 Yehova namara guheha amabyi y’abakobwa b’i Siyoni+ kandi akoza+ amaraso yamenwe+ na Yerusalemu ayogesheje umwuka wo guca imanza n’umwuka wo gutwika,+
5 nanone ku manywa Yehova azashyira igicu ku musozi wa Siyoni+ wose n’aho bakoranira, nijoro+ ahashyire umwotsi n’urumuri rw’umuriro ugurumana;+ kuko ku bintu by’ikuzo byose hazaba ubwugamo.+
6 Hazabaho ingando yo kugamamo icyokere+ ku manywa, ibe n’ubuhungiro n’aho kwikinga inkubi y’umuyaga n’imvura y’amahindu.+