Yesaya 39:1-8

39  Muri icyo gihe, Merodaki-Baladani+ mwene Baladani, umwami w’i Babuloni,+ yumvise ko Hezekiya yari yararwaye ariko ko yongeye gutora agatege,+ amwoherereza urwandiko n’impano.+  Nuko Hezekiya yishimira izo ntumwa+ azereka inzu ibikwamo ubutunzi bwe,+ azereka ifeza na zahabu n’amavuta ahumura neza+ n’andi mavuta meza yose, azereka n’intwaro ze zose+ n’ubundi butunzi bwe bwose. Nta kintu na kimwe Hezekiya atazeretse mu byari mu nzu ye byose+ no mu bwami bwe bwose.+  Hanyuma umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza+ ati “bariya bagabo bakubwiye iki, kandi se baje iwawe baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “baje baturutse mu gihugu cya kure, i Babuloni.”+  Arongera aramubaza ati “babonye iki mu nzu yawe?”+ Hezekiya aramusubiza ati “ibintu byose byo mu nzu yanjye babibonye. Nta kintu na kimwe ntaberetse mu byo ntunze byose.”  Nuko Yesaya abwira Hezekiya+ ati “umva ijambo rya Yehova nyir’ingabo:  ‘dore iminsi izaza maze ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sokuruza babitse kugeza uyu munsi bijyanwe i Babuloni.’+ ‘Nta kintu na kimwe kizasigara,’+ ni ko Yehova avuga.  ‘Kandi bamwe mu bahungu bawe bazagukomokaho, abo uzabyara, bazajyanwa+ babe abakozi+ mu ngoro y’umwami w’i Babuloni.’”+  Nuko Hezekiya abwira Yesaya ati “ijambo rya Yehova uvuze ni ryiza,”+ maze yongeraho ati “kubera ko amahoro n’ukuri+ bizakomeza mu minsi yo kubaho kwanjye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi